Asaga Miliyari 242Frw agiye gufasha abikorera kubona inguzanyo ziboroheye

Mu rwego rwo guteza imbere abikorera, Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB), ibinyujije mu rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), batangije gahunda yo gufasha abikorera bo mu Rwanda, kubona inguzanyo ziboroheye, ugereranyije n’izitangwa na Banki zisanzwe mu gihugu.

Abikorera beretswe amahirwe bafite muri AfDB yabafasha kwiteza imbere
Abikorera beretswe amahirwe bafite muri AfDB yabafasha kwiteza imbere

Ni gahunda yashowemo akayabo k’Amadorari agera kuri Miliyoni 242 (asaga Miliyari 242Frw), azakoreshwa mu gihe cy’umwaka, hagamijwe gufasha abikorera bo mu Rwanda kurushaho kwiteza imbere, ariko kandi barusheho no gusobanukirwa amahirwe bafite muri iyo banki yabafasha kugera ku ntego zabo.

Ni umushinga wamurikiwe abikorera ku wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, basobanurirwa byinshi mu biwugize ndetse n’ikigamijwe, aho babyakiriye neza kubera ko hari inzitizi zitandukanye bajyaga bahura nazo mu mikoranire na banki z’ubucuruzi basanzwe bakorana nazo.

Ubusanzwe abikorera bakunda guhura n’imbogamizi zitandukanye zirimo kugorwa no kubona inguzanyo, ndetse n’izibonetse zikaba ari iz’igihe kigufi rimwe na rimwe akaba ari n’amafaranga macye, bitandukanye n’uburyo bazajya bakoranamo na AfDB, kubera ko bazajya bishyura mu gihe kirekire kiri hagati y’umwaka n’imyaka 15, ukagiramo n’igihe cy’agahenge kigera mu myaka itanu.

Umwe mu bikorera utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Hari ikibazo tujya tugira cy’ingutu cyo kuvuga ngo batanga amafaranga wenda mu manyamahanga gusa, kandi tuzi ingaruka zayo, iyo uyafashe mu manyamahanga kwishyura birakugora.”

Mugenzi we yagize ati “Niba Banki igusaba kumara iminsi ujyayo buri gihe, bwa bucuruzi buba burimo kudindira, kimwe mu bigorana ni uko usanga hari amabanki amwe n’amwe ategereye abantu ahubwo agisaba ko bahora bariyo, buzuza utuntu hato na hato, ugasanga birica gahunda, cyangwa abantu ntibahite bihutira kujya muri Banki.”

Umuyobozi Mukuru wungirije muri PSF, Faustin Karasira, avuga ko gukorana na AfDB ntako bisa kubera ko usanga igihe cy’inguzanyo ari kirekire.

Ati “Nk’ubu igihe kigufi ni hagati y’umwaka 1 na 15, kandi ahongaho ukaba ufite igihe cy’agahenge cy’imyaka itanu. Ibyo ntabwo wabibona muri banki z’ubucuruzi, zino banki zisanzwe nta n’imwe yaguhereza igihe cyo guhumeka cy’imyaka itanu, ahubwo ujya gusanga igihe inguzanyo yonyine imara ari icyo. Iyo ni inyungu ya mbere.”

Akomeza agira ati “Bafite ubundi buryo butandukanye bufasha kugira ngo inguzanyo itaremerera abikorera, ibyo byose ukabona ari ibintu byiza mu gihe bihurijwe hamwe, ari uburyo bwarushaho gufasha abacuruzi.”

Aissa Toure Sarr avuga ko iyo bavuze gutera imbere kw'abikorera ku mugabane baba bavuze imishinga mito
Aissa Toure Sarr avuga ko iyo bavuze gutera imbere kw’abikorera ku mugabane baba bavuze imishinga mito

Umuyobozi Mukuru wa AfDB mu ishami ry’u Rwanda, Aissa Toure Sarr, avuga ko iyo bavuze gutera imbere kw’abikorera ku mugabane, baba bavuze imishinga mito.

Ati “Iyo tuvuze gutera imbere kw’abikorera ku mugabane, tuba tuvuze imishinga mito, kubera ko ariyo iba ifatiye runini ubucuruzi, kandi ni yo itanga akazi no ku bandi. Ndatekereza ko iramutse ifite amakuru ahagije, ibikoresho n’ubumenyi bihagije, byafasha mu iterambere ry’ubucuruzi bwa Afurika.”

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) iherutse kugaragaza ibyavuye muri komite ngarukagihembwe, y’urwego rushinzwe ubadahungabana bw’urwego rw’imari, aho yagaragaje kwaguka ku rwego rw’imari, ahanini bishingiye ku bwiyongere bw’igipimo cya 15% cy’urwego rw’amabanki, byatewe ahanini n’ubwiyongere shingiro ndetse n’ubwizigame bw’abakiriya, ari nabyo ahanini bigaragazwa nk’ibyagize ingaruka nziza ku musaruro w’abikorera muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mudufashe natwe tubone izo nguzanyo nkabashomeri kugirango twihangire umurimo pe?Nkubu pfite uruhushya rwo gutwara na diprome ariko nabuze job mupfashe pe

Jean claude yanditse ku itariki ya: 5-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka