Itegeko rihana abapfobya Jenoside rirakenewe aho ritari - Uhagarariye IBUKA mu Budage

Abanyamuryango ba IBUKA, Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ishami ryo mu Budage n’inshuti zabo, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ni Umuhango wabereye mu Mujyi wa Karlsruhe mu mpera z’icyumwmeru gishize, utangirwamo ibiganiro ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo mu bihe bitandukanye kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibiganiro byanajyanishijwe no kugaragaza uburyo imiyoborere myiza yafashije u Rwanda kwiyubaka no kudaheranwa n’amateka mabi.

Kayitesi Judence uhagarariye IBUKA mu Budage, mu butumwa bwe yibanze ku gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside, kubahumuriza, anasaba cyane cyane urubyiruko kuba maso bagahangana n’abantu bakidegembya hirya no hino ku isi, aho bakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kayitesi yaboneyeho no kugaragaza ko hakenewe itegeko rihana abapfobya n’abahakana Jenoside mu bihugu bitarifite.

Kayitesi Judence ati “Hakwiye gushyirwaho itegeko rihana abapfobya n’abahakana Jenoside mu bihugu bitarifite, kugira ngo bajye bashyikirizwa ubutabera mu bihugu barimo cyangwa bakoherezwa mu Rwanda kubiryozwa.”

Kayitesi yanagarutse ku butwari bw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimira Leta y’Ubumwe kuri gahunda yashyizeho kandi zigikomeje zo gufasha abacitse ku icumu gukira ibikomere byo ku mutima basigiwe na Jenoside.

Umunyarwandakazi uba mu Budage witwa Marie Kresbach yatanze ubuhamya ku kaga yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi akicirwa ababyeyi be bose n’abavandimwe, avuga n’uburyo yakuyemo umuhamagaro wo kwandika igitabo yise ’Mwana wanjye haguruka ugende’.

Ubuhamya bwa Kresbach n’ikiganiro cyatanzwe na Esther Mujawayo uba mu Budage nawe wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bwombi bwahurije ku ngingo imwe ivuga ko kugira ngo umuntu abashe gukira ibikomere byo ku mutima byatewe na Jenoside, mbere na mbere agomba kubimenya no kubisobanukirwa, kuko kubimenya ari yo ntambwe ya mbere iganisha ku kubikira.

Mujawayo Esther ati “Iyo usobanukiwe neza ibikomere bya Jenoside, birakorohera kumenya ko ubifite cyangwa ko uwawe abifite, bityo ukabona aho uhera ubasha kumwitaho.”

Mujawayo yanibukije ababyeyi bacitse ku icumu rya Jenoide, ko bagomba kwitwararika igihe baganiriza abana ku mateka ya Jenoside, bagakoresha imvugo zijyanye n’imyaka y’abana, kugira ngo babarinde ihungabana.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage Igor César yibukije abacitse ku icumu rya Jenoside ko nk’Abanyarwanda, kwishakamo ibisubizo ari cyo cyabafashije gusana ibyasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rugahinduka igihugu kizihiye abagituye, ari yo mpamvu Ambasaderi Igor yabasabye kurwanya imvugo izo ari zo zose zibiba urwango.

Ambasaderi Igor ati “Mugomba kurwanya mwivuye inyuma imvugo zibiba urwango ku Rwanda, ndetse n’izisakaza ingengabitekerezo ya Jenoside zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga, kuko abazikoresha biganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kandi bagifite umugambi mubisha ku Rwanda.”

Nyuma y’igikorwa cyo kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ambasaderi Igor Cesar yaganirije Abana b’Abanyarwanda biga muri Kaminuza ya Kaiserslautern, ku byiza byo gukunda igihugu no kukirinda abagisebya bakivuga nabi hirya no hino ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka