Iyo utekereza umuntu nabi ni wowe bigiraho ingaruka - Tharcisse Sinzi

Tharcisse Sinzi uzwiho ubuhanga mu mukino njyarugamba wa Karate, arasaba abakiri batoya gukunda siporo kuko ibahuza ntibanabone umwanya wo kuba batekereza nabi, akabishimangira avuga ko utekereza mugenzi we nabi ari we bigiraho ingaruka.

Tharcisse Sinzi
Tharcisse Sinzi

Yabibwiye abana biga mu ishuri ENDP Karubanda riherereye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, mu buhamya yabahaye ubwo bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023.

Yasabye abanyeshuri bamwumvaga gukunda siporo kuko ituma bamererwa neza, ntinatume batekereza ku macakubiri kuko ngo ukora ikipe atareba Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa, ahubwo abakinnyi beza.

Ikindi yabasabye ni ukwirinda kumva ababashyiramo amacakubiri, ahubwo bagakundana kuko ari byo bizabubaka.

Yagize ati “Iyo utekereza nabi ntabwo wica uwo urimo utekereza, wica wowe ubwawe. Kuko unyanze nka Sinzi, njyewe ntacyo binkoraho. Dufite Igihugu cyiza, nta Bututsi, Ubuhutu cyangwa Ubutwa. Ariko ababyeyi bacyifitemo ingengabitekerezo mbi bica abana, bakabatera gutekereza nabi maze bikabaviramo kurwara ibirwara bidakira, bakangirika.”

Bashyize indabo ku rwibutso ruri mu kigo
Bashyize indabo ku rwibutso ruri mu kigo

Yunzemo ati “So arapfa ejo, nyoko arapfa ejo, so wanyu arapfa ejo, nyogosenge arapfa ejo. Urasigara uri iki nutumva ibyo Leta ikubwira byo kwirinda amacakubiri? Urajya mu ishuri utsindwe, unapfe uhagaze.”

Yabasabye rero kwikunda, anababwira ko kwikunda nyakuri ari ukutemera guta igihe mu ngengabitekerezo mbi, bacengezwamo n’ababyeyi cyangwa abo babana, cyane ko n’ubwo bavuka basa n’ababyeyi cyangwa bene wabo, badashobora kuba bo, kuko buri wese yiberaho we ubwe mu buzima bwe.

Yagize ati “Sinzi ukunda Sinzi, Sinzi nudakunda Sinzi, Sinzi uzica Sinzi. Aho mvuga Sinzi muhasimbuze amazina yanyu. Mukundane, mwikunde kurusha uko mukunda ibindi bintu byose.”

Umuyobozi w’ishuri ENDP Karubanda na we yunga mu rya Sinzi ati “Iyo wimitse urwango ntuba utekanye. Uba ufite umutima mubi, uhora ushaka icyagirira undi nabi, uhora uhangayitse. Wihora ushakisha icyababaza undi, kuko usenyuka mbere ari wowe ubwawe.”

Umukozi umwe ukora mu ishuri ENDP Karubanda yemeza koko ko Siporo ifasha umuntu kugendera mu nzira nziza, abihereye ku kuba Jenoside yaramusize ari imfubyi y’imyaka 13, nyuma yaho akaba yarakunze kugira urugomo rwashoboraga kuzatuma avamo umuntu mubi, kandi ko yabikize abikesha umukino njyarugamba wa Karate, ndetse na disipuline yatojwe na Sinzi.

Icyo gihe ngo yigaga mu mashuri abanza, akajya muri karate mu gitondo mbere yo kujya ku ishuri na nimugoroba mbere yo gutaha mu rugo i Tumba, mu muryango wamureraga.

Agira ati “Yatubwiraga ko kwikunda ukimenya ukibungabunga ari byo bya mbere, kuko ari byo biguha gukunda na mugenzi wawe ndetse n’ikindi cyose.”

Yivugira ko karate yamufashije kutongera kubona umwanya wo gucumba urugomo, aza kwisanga asigaye afite imitekerereze myiza itaganisha ku rwango rwamusenyaga kuko ngo rwatumaga aba undi atifuza kongera kuba we, atanakwifuriza umwana uwo ari we wese ufite uburere.

Mu 1994, muri ENDPK ngo higaga abanyeshuri hagati ya 380 na 400, kandi abazize Jenoside babashije kumenya basaga 100.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka