
Ibi iyi kipe ya KMSK Deinze Djihad Bizimana yari amazemo imyaka ibiri ayikinira yabitangaje inyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yavuze ko we na bagenzi be batanu ibashimira ku bwitange bagaragaje mu gihe babanye.
Iti: "Hari abakinnyi muri KMSK Deinze batazongera gukinira muri Dakota Arena(Stade yayo) umwaka utaha. Amasezerano y’abakinnyi bakurikira ntabwo azongerwa.
Hamwe n’ikipe turashimira buri wese ku mezi cyangwa imyaka yabo bakoreye cyane KMSK Deinze. Turabifuriza ibyiza mu rundi rugendo rwanyu."

KMSK Deinze ishimira Djihad Bizimana by’umwihariko yagize iti : "KMSK Deinze irasezera Djihad Bizimana. Bizimana uyu mwaka w’imikino yakoranye imyitozo cyane n’ikipe yacu y’abatarengeje imyaka 21. Umukinnyi ukina hagati mu kibuga yaje avuye muri SK Beveren mu 2021 aho yakinnye imikino 37 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihe yakinnye imikino 18 muri KMSK Deinze."
Djihad Bizimana yavuye mu Rwanda mu 2018 aho yakiniraga ikipe ya APR FC yerekeza Waasland-Beveren mu Bubiligi asinya imyaka itatu yarangiye mu 2021 ari na bwo yajyaga mu ikipe ya KMSK Deinze.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|