Uwakoranye na Hategekimana Philippe yamushinje kwica Burugumesitiri Nyagasaza Narcisse

Mu rubanza rurimo kubera mu rukiko rwa Rubanda I paris mu Bufaransa, ruregwamo Hategekimana philippe uzwi nka Biguma, umutangabuhamya bakoranye akazi k’Ubujandarume yamushinje kwica Burugumesitiri Nyagasaza Narcisse.

Hategekimana Philippe mu rukiko ari kumwe n'abunganizi be barimo Me Altit wunganiye na Bucyibaruta
Hategekimana Philippe mu rukiko ari kumwe n’abunganizi be barimo Me Altit wunganiye na Bucyibaruta

Mu batangabuhamya batandukanye bakomeje kumvwa muri uru rubanza, uwitwa Cyriaque Habyarabatuma ufite imyaka 69, ugororerwa muri Gereza ya Mageragere mu karere ka Nyarugenge, ubwo yatangaga ubuhamya bwe hifashishijwe amashusho aho agororerwa, yasobanuye byinshi azi mu gihe cya Jenoside mbere ndetse n’ibyo yagiye yumva aho yabajijwe na Perezida w’urukiko niba koko azi Hategekimana Philippe nk’umuntu wafashaga cyangwa akita ku batutsi, avuga ko abantu bavugaga ko ahubwo abanga.

Cyriaque Habyarabatuma wari umuyobozi wa Jandarumeri muri Butare – Tumba, yasubije iki kibazo agendeye ku ibazwa rye muri 2019, ubwo yabazwaga n’Abafaransa ku mikorere ya Captain Birikunzira nawe wari mu buyozi muri icyo gihe akaba yari anamukuriye.

Yasobanuraga niba barumvikanaga maze asubiza atya: “Yigeze Kuntunga urutoki avuga ko ndi icyitso cy’Abatutsi. Nabwiye Capt Birikunzira ko agomba kwita ku mutekano w’abaturage, namubwiye ko niba akeneye ubufasha agomba kumbaza ndetse tuvuganye kuri telefoni ansubiza ko ibintu byose bimeze neza, gusa buri gihe ntabwo yubahaga amategeko yanjye”.

Akomeza avuga ko ubwo 1990, inyeshyamba zateraga, yamubwiye ko atagomba kugirira nabi abo bitaga ibyitso ariko ngo ntiyigeze amwubaha ndetse abwira Etat Major ko bamwimura ntibabikora.

Perezida w’urukiko yamubajije niba Capt Birikunzira ari we wishe uwari Burugumesitiri wa Ntyazo; Nyagasaza Narcice, maze Cyriaque asubiza atya ati: “Oya uyu si Birikunzira wamwishe, uwo yishwe na Hategekimana Philippe”.

Cyriaque avuga ko yaje kwimurwa akava aho yayoboraga bakamujyana kuyobora Batayo muri Kacyiru, bavuye I Butare bageze Kacyiru bahasanga Chef wa Delegation witwaga Nyirimanzi. Avuga ko azi Hategekimana Philippe kuko babanye Kacyiru mbere yo kuza I Nyanza, aho yari Sous Officier wari ushinzwe Education Physique, ndetse I Nyanza akaba yari Umujandarume muri Kompanyi yaho.

Ubwo Perezida w’Urukiko yamubazaga amakuru amuziho, yasubije ati: “Nabwiwe ko yagiye mu bwicanyi bw’abaturage muri Ntyazo ari nabwo bwahitanye uwitwa Nyagasaza. Ikindi kandi nigeze kumva bavuga ko adakunda Abatutsi”.

Urukiko rwa Rubanda ruhererye i Paris mu Bufaransa
Urukiko rwa Rubanda ruhererye i Paris mu Bufaransa

Ubwo urubanza rwo kuwa 16 Gicurasi rwendaga gusubikwa Perezida w’Urukiko yabajije Hategekimana Philippe uregwa muri uru rubanza kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, niba hari icyo avuga nyuma y’ubuhamya bwatanzwe mu mashusho(Video)ndetse n’umugororwa Cyriaque n’abandi maze avuga ko ntacyo yongeraho.

Urubanza ruregwamo Philippe Hategekimana alias Biguma rwatangiye tariki 10 Gicurasi 2023, biteganyijwe ko ruzamara amezi abiri humvwa abatangabuhamya batandukanye bateganyijwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi, urubanza rwatangiye humvwa abatangabuhamya baturutse mu Rwanda.
Umugore w’imyaka 58, watanze ubuhamya muri iki gitondo, yavuze ko yakoranye na Hategekimana Philippe bose ari Abajandarume.

Mu marira menshi uyu mugore yavuze ko mu Rwanda hakoreshwaga amoko cyane, ndetse ko nawe ubwe yari Umututsikazi, akaba yaratangiye imyitozo yo kuba Umujandarume mu 1984 kugeza mu 1994.

Yavuze ko Biguma yamukomerekeje ndetse akamusebya mbere y’uko Jenoside itangira, ari nayo mpamvu adashobora kumwibagirwa amuzi neza ndetse arahirira ibyo agiye kuvuga byose ko ari ukuri.

Ati: “1993 turi mu kazi, Hategekimana, hari umwe mu bapolisi, amuha imbunda, arambwira ngo nambare civile, bantwara nk’umucivile ngo bajye kureba ko ntakuyemo inda. Icyo gihe narakomeretse kubera ko igihugu cyacu cyahanishaga ibihano bikomeye, no kunsebya muri sosiyete”.

Uyu mugore avuga ko kwa muganga basanze ntabyabayeho, ndetse ko ari yo mpamvu bumvise ko azatanga amakuru, maze Hategekimana Philippe akavuga ko atamwemera ngo kuko yamukoreye Dosiye yo gukuramo inda.
Yahise asaba umucamanza ati: “Ahubwo mumbarize impamvu yankomerekeje umutima”.

Umucamanza yamusabye guhaguruka mu ntebe yari yicayemo akareba neza niba koko uwo ashinja ari Hategekimana Philippe bari bazi nka Biguma maze yemeza ko ari we. Babajije Biguma niba yaba azi uwo mugore asubiza atya ati: “ yego namumenye”.

Avuga ko Biguma yari ashinzwe ibikorwa by’Abajandarume, gushyiraho za Bariyeri, uko basimburana mu kazi ndetse rimwe na rimwe akaba yaroshoboraga gusohoka akareba niba amabwiriza yubahirijwe neza, ndetse agakorera mu ma Komine 4.

Mu batangabuhamya bakomeje kuvuga muri uru rubanza, hateganyijwe abagera ku ijana ariko abagera kuri 4 barapfuye harimo n’uwapfuye tariki 9 Gicurasi bucya urubanza rutangira.

Hategekimana Philippe wavuze ko uwo bareze atari we kuko we yitwa Philippe Manier, yafatiwe muri Cameroon 2018 nyuma y’impapuro zo kumuta muri yombi kugira ngo akurikiranweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Philippe uzwi nka Biguma akurikiranweho ibyaha byo kurimburwa Abatutsi barimo n’uwari Burugumesitiri wa Ntyazo, Abatutsi bajyanwe mu nkambi ya Nyabubare no ku musozi wa Nyamure. Ashinjwa kandi kwitabira inama zateguraga Jenoside ndetse zikanayishyira mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka