Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2021 Inzozi Lotto ifatanyije na Airtel Rwanda bamuritse uburyo bushya bwo gutega ukoresheje Airtel Money. Iki gikorwa cyabereye ku ishami rya Airtel riherereye Nyabugogo.
Nyuma y’igihe havugwa urukundo hagati ya Zuchu na Diamond, kubera imyitwarire bagaragazaga ndetse bigashimangirwa n’abantu ba hafi yabo, kuri ubu nyina wa Diamond Platnumz yamaze guha umugisha urukundo rw’aba bombi.
Uwahoze ari Perezida wa Comore Ahmed Abdallah Sambi, yahanishijwe igifungo cya burundu kubera icyaha cy’ubugambanyi bukomeye kandi imyanzuro y’urukiko rwamukatiye, ntijya ijuririrwa.
Iyo uvuze kogeza umupira w’amaguru kuri Radiyo Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abari bariho icyo gihe bahita bibuka amazina abiri nyamukuru: Kalinda Viateur na Kabendera Shinani wavugaga amakuru akanogeza umupira w’amaguru mu Giswahili.
Ku itariki 28 Ugushyingo 2020, nibwo Archevêque wa Kigali Nyiricyubahiro Antoine Kambanda yimitswe na Papa Fransisiko i Roma nka Karidinali wa Kiliziya Gatolika ku isi.
Mu rwego rwo kwishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu mikino y’igikombe cy’Isi irimo kubera mu gihugu cya Qatar, ikipe ya IRAN yatsinze ibitego bibiri ku busa bwa Pays de Galles (2-0).
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubushake buhamye bwa Politiki ari bwo buzakemura ibibazo by’umutekano muke wakomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Ikipe y’igihugu ya Brazil na Portugal zabonye itike yo gukina 1/8 nyuma yo gutsinda imikino yazo ya kabiri mu gihe Ghana izategereza umunsi wa nyuma mu matsinda.
Mahoro Isaac, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, uririmba ku giti cye, akomeje kugaragaza ko ari mu bahanzi bakunzwe bitewe n’ubuhanga mu miririmbire no mu bihangano bye, nk’uko abitabira ibitaramo amaze iminsi akorera hirya no hino mu Gihugu babikaragaza.
Mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, mu mpera z’icyumweru gishize hateraniye Inteko rusange y’urugaga rw’urubyiruko ku rwego rw’Akarere, yahuriyemo urubyiruko rwo muri Gasabo ruri mu nzego z’urubyiruko zitandukanye, harimo urubyiruko ruri mu nama y’Igihugu y’urubyiruko, urubyiruko rw’abakorerabushake kuva ku rwego (…)
Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku batunze ibinyabiziga batitabira kubikoreshereza isuzuma ry’imiterere (Contrôle technique) imwe mu ntandaro z’impanuka zo mu muhanda ziterwa n’amakosa ya mekanike y’ibinyabiziga.
Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Malawi (The Anti-Corruption Bureau - ACB) rwatangaje ko hagati y’Ukwezi kwa Werurwe n’Ukwakira 2021, Saulos Klaus Chilima, yakiriye Amadolari agera ku bihumbi magana abiri na mirongo inani ($280.000) n’ibindi bintu bitavuzwe amazina yahawe n’umunyemari witwa Zuneth Sattar ukomoka muri (…)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko hari abakozi b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), bakoraga mu bijyanye n’amasoko, bafashwe bagafungwa kubera ibyaha bigendanye no gutanga amasoko mu buryo butemewe n’amategeko.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, yasabye abaturage, kwitabira gahunda yo gutera ibiti byera imbuto ziribwa kugira ngo barusheho kurwanya imirire mibi, no kwizigamira amafaranga bazihaha ku masoko.
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Dr. Sabin Nsanzimana agizwe Minisitiri w’Ubuzima, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022.
Ni impanuka yabereye mu Murwa mukuru wa Cameroon, Yaounde, aho inkangu yaridutse, igahitana abantu 14 nk’uko byatangajwe na Guverineri wo muri ako gace , ubu ngo ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero byari bigikomeza.
Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye igifungo cya burundu umugore wishe umugabo we, hamwe n’abagabo bane bafatanyije.
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyatangaje ibihano bizahabwa umuguzi utatse inyemezabuguzi ya EBM ndetse n’umucuruzi utayitanze.
Umuryango wita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe by’umwihariko binyuze mu mikino "Special Olympics" urishimira ko kuri ubu abafite ubumuga bwo mu mutwe bahabwa agaciro mu bandi.
Itsinda Hillsong London ryatanze ibyishimo mu buryo bukomeye Abanyarwanda bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, mu gitaramo cy’amateka cyiswe “Hillsong London Live in Kigali”.
Mu rwego rwo kwimakaza isuku n’isukura mu Karere ka Nyamagabe, abasaga 2400 bafashijwe kubaka ubwiherero muri uyu mwaka, ku bufatanye n’umuryango Water Aid Rwanda.
N’ubwo kamwe mu turere tugize iyo Ntara kari ku mwanya wa kabiri (Gakenke) mu gihugu mu gutanga serivise nziza, Intara y’Amajyaruguru iza ku mwanya wa nyuma nk’uko byagaragajwe ubwo hamurikwaga Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Mu mpera z’icyumweru gishize hakinwaga imikimo y’umunsi wa 11 wa shampiyona aho amakipe akomeye yose nta nimwe yabonye intsinzi.
Abayobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, ku itariki ya 26 Ugushyingo 2022 bifatanyije n’abayobozi ndetse n’abaturage b’Akarere ka Gicumbi hamwe na Guverineri w’Amajyaruguru mu gikorwa cy’umuganda rusange wibanze ku gutera ibiti mu Murenge wa Cyumba.
Ku itariki ya 26 Ugushyingo 2022, umuganda usoza ukwezi mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku bikorwa byo gusibura imirwanyasuri ndetse no gutera ibiti by’imbuto ziribwa. Mu Karere ka Bugesera intumwa za rubanda zifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Kinazi, Umudugudu wa Cyeru, mu muganda, ahacukuwe (…)
Teodoro Obiang Nguema Mbasogo w’imyaka 80 y’amavuko, yatsinze amatora ku mwanya wa Perezida w’iki gihugu muri manda ye ya gatandatu. Komisiyo y’igihugu y’amatora muri iki gihugu ivuga ko Perezida Teodoro yatsinze amatora ku majwi angana na 95%.
Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru mu Rwanda (RBA) kirafasha umubare munini w’abaturarwanda gukurikira iyi mikino neza mu mashusho ya HD kandi ku buntu. Ibi bishobokera ariko abakoresha decoderi ya StarTimes gusa, iriho RTV CH 101 mureba ku buntu. Kugeza ubu RBA yemeza ko izerekana imikino ikomeye irimo n’amakipe (…)
Nk’uko bisanzwe, buri wa Gatandatu usoza ukwezi, mu Rwanda haba igikorwa cy’umuganda rusange aho abaturage bifatanya n’abayobozi mu bikorwa by’imirimo y’amaboko, hongerwa ibikorwa remezo no gusana ibyangiritse, hanubakirwa abaturage batishoboye.
Umuryango uteza imbere Sinema mu Rwanda, Mashariki Festival, watangiye amarushanwa y’Iserukiramuco mpuzamahanga ku wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2022, mu nyubako ya Kigali City Tower (KCT).
Mu rwego rwo kubafasha kunoza akazi bakora mu nzego z’ibanze, ku itariki ya 26 Ugushyingo 2022 Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari hamwe n’abayobozi ba DASSO mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo bahawe moto zizajya zibafasha mu kazi kabo.
Ikiganiro EdTech Monday gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho cyibanda ku nsanganyamatsiko zitandukanye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko ubwinshi bw’imvura imaze iminsi igwa bwatumye inzuzi zuzura zikaba zimaze gutwara abantu batandatu. Ku bw’ibyo, burasaba abaturiye imigezi kwitwararika ntibayambuke igihe yuzuye, kubera ko abo yatwaye bibwiraga ko ibintu ari ibisanzwe nyamara imvura yarabaye nyinshi bityo n’amazi (…)
Abatuye mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe bifuza uwabafasha kwikorera pepiniyeri y’ingemwe z’imbuto kuko ngo ari byo byababashisha kubona ingemwe ku rugero bifuza.
Abahanzi 60 bahize abandi mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, icyiciro cya kabiri, bashimiwe impano zidasanzwe bagaragaje, abahize abandi bahabwa ibihembo. Umuhango wo guhemba abahanzi bahize abandi muri ArtRwanda-Ubuhanzi wabaye ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022, witabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, (…)
Abagize Inteko rusange ya ZIGAMA CSS, tariki 25 Ugushyingo 2022, bateraniye ku cyicaro gikuru cya RDF, ku Kimihurura, mu nteko rusange yaganiriye kandi yemeza gahunda y’ibikorwa bya ZIGAMA CSS mu 2023.
Umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo 2022 kuri uyu wa Gatandatu witabiriwe n’Abaminisitiri b’u Rwanda hamwe n’Abahagarariye ibihugu byabo bayobowe na Ambasade ya Congo Brazzaville mu Rwanda.
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri MINUSCA mu mujyi wa Bangui bambitswe imidari y’ishimwe y’Umuryango w’Abibumbye. Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022.
Abarwanyi ba M23 basabwe guhagarika imirwano bagasubira inyuma, ariko aho kubyubahiriza bakomeje imirwano ndetse bigarurira uduce dushya.
Abaturage bo mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba biyemeje kurushaho kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana, n’ibindi byose bishobora kubaviramo ibyaha. Babyiyemeje nyuma y’ubukangurambaga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bwibutsaga ababyeyi n’abarezi kudateshuka ku nshingano zabo ku bana mu rwego rwo (…)
Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rukomeje kuburanisha urubanza rwa Félicien Kabuga mu mizi humvwa abatangabuhamya bamushinja kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye ibihugu bya Afurika kongera ingengo y’imari igenerwa iterambere ry’inganda no kongera urwego rw’ingufu n’ibikorwa remezo.
Umunyarwankazi Miss Teta Karemera ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa rya Miss Pride riri kubera ku mugabane w’Uburayi.
Abavandimwe batatu bamamaye kubera ibiganiro bagiye batanga mu bihe bitandukanye, bavuyemo umwe witwa Rudakubana Paul, akaba yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022 afite imyaka 56 y’ubukure.
None tariki ya 25 Ugushyingo 2022 Urubanza rwa Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid rwongeye kuburanishwa mu mizi humvwa n’abatangabuhamya bashya, ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka 16.
Mahoro Isaac, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, uririmba ku giti cye, afite igitaramo tariki ya 26 Ugushyingo 2022 mu kigo cya APACE Kabusunzu. Mu kiganiro Mahoro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko yifuje gukorera iki gitaramo kuri iri shuri kugira ngo asangize Abanyakigali ku butumwa bwiza bukubiye mu ndirimbo (…)
Umuyobozi mushya w’urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Elon Musk yatangaje ko konti zimwe na zimwe zari zarahagaritswe zikabuzwa gukoresha urwo rubuga by’agateganyo zigiye gukoremorwa zikongera gukoresha urwo rubuga guhera mu cyumweru gitaha.
Umuyobozi w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko batigeze bashyikirizwa imyanzuro y’abakuru b’ibihugu bayisaba kuva mu bice bya Congo yafashe. Umuyobozi wa M23 abitangaje nyuma y’iyo nama yahuje Abakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço, Perezida wa RDC Félix-Antoine Tshisekedi, (…)
Abatuye i Nyamirama mu Murenge wa Ngera, bubakiwe irerero ry’abana, maze bitegereje uko ryubatse baryita Konvesheni (Convention). Iryo rerero ryahawe izina ECD Itetero baryubakiwe na UN-Women (United Nations-Women), ku bufatanye n’umuryango AVSI-Rwanda (Association des Volontaires pour le Service International au Rwanda).
Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, baraye bakiriwe ku meza na Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum
Ubuzima bwa Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem, uri mu ba Producer beza u Rwanda rwagize bumerewe nabi, nyuma y’aho asabye abantu kumusengera.