IPRC Tumba yacaniye abarokotse Jenoside, ibaha ibiribwa n’ibiryamirwa

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ishuri rikuru rya IPRC-Tumba na ryo ryifatanyije n’abarokotse Jenoside bo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Rulindo.

IPRC Tumba yageneye ibiribwa n'ibiryamirwa imwe mu miryango y'abarokotse Jenoside nyuma yo kubaha umuriro uturuka ku mirasire y'izuba
IPRC Tumba yageneye ibiribwa n’ibiryamirwa imwe mu miryango y’abarokotse Jenoside nyuma yo kubaha umuriro uturuka ku mirasire y’izuba

Imiryango yasuwe na IPRC Tumba iherutse guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, inagenerwa ibiribwa n’ibiryamirwa.

Igikorwa cy’iryo shuri rikuru cyo gusura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyo ku itariki ya 11 Mata 2023, cyahuriranye n’umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho muri iryo shuri yari inshuro ya 19 hategurwa umuhango wo kwibuka Jenoside, umuhango watumiwemo n’umuhanzi Munyanshoza Dieudonné.

Umuyobozi wa IPRC Tumba, Eng. Mutabazi Rita Clemence, yavuze ko umuhango ngarukamwaka wo kwibuka Jenoside muri iryo shuri, ari umwanya wo gutanga ubutumwa ku rubyiruko, ukaba n’umwanya wo gusura abacitse ku icumu barabacanira, banabaha ibiribwa.

Ati “Mu gihe twibuka ducana urumuri, twahisemo gukora igikorwa ngarukamwaka cyo gucanira imiryango y’Abacitse ku icumu rya Jenoside, kugira ngo tujye twifatanya n’iyo miryango, tunabafasha kongera icyizere cyo kubaho, ariko kandi tunigisha urubyiruko”.

Umuyobozi wa IPRC Tumba, Eng. Mutabazi Rita Clemence
Umuyobozi wa IPRC Tumba, Eng. Mutabazi Rita Clemence

Uwo muyobozi yavuze ko iryo shuri rimaze gucanira imiryango irenga ijana, ibyo bikajyana n’amasomo abanyeshuri biga ubwo bumenyi bugafasha n’igihugu kwesa imihigo ya 2024 aho buri munyarwanda azaba afite umuriro. Avuga kandi ko ari n’umwanya wo kwerekana igisobanuro cyo gutanga urumuri ku bacitse ku icumu rya Jenoside.

Imiryango 20 y’abarokotse Jenoside yahawe umuriro, ibiribwa n’ibiryamirwa, ni iyo mu mirenge ya Burega, Cyinzuzi, Kinihira. Ni mu gihe abo muri Tumba na Bushoki bahawe umuriro mu mwaka ushize, ubu bahawe ibiribwa.

Icyo gikorwa cyo gucanira abarokotse Jenoside no kubasura, cyashimishije abaturage muri rusange, bavuga ko ubuzima bwabo bugiye kurushaho kugenda neza.

Mukakamanzi Donatha yishimiye umuriro yahawe na IPRC Tumba
Mukakamanzi Donatha yishimiye umuriro yahawe na IPRC Tumba

Mukakamanzi Donatha wo mu Murenge wa Burega ati “Ibyishimo byansaze kuba ndi umukecuru w’imyaka irenga 80 nkabona baza kuncanira! Nagendaga ngwa ku gikuta cy’inzu, ubu ndumva umutima wanjye ukeye”.

Arongera ati “Ibi bikoresho ndabifata neza kuko umuriro uje ukenewe cyane. Kunsura bingaruyemo icyizere kuko umuntu yahoraga agira umutima uhagaze, ariko iyo ubonye abantu bagusura biguha imbaraga”.

Karasi Faustin ati “Sinabona uko nashimira iri shuri, ndanezerewe nari mu kizima, ngacana isitimu ikazima, ngacana urubingo rukazima, nkaba mu bwigunge”.

Arongera ati “Mfite ka matora ko mu 1996, kari gashaje ndaryama nkamera nk’uryamiye imbaho, ariko ubu ngiye kurara nepa. Kudusura bitwongerera icyizere cyo kubaho, ni ukudufata mu mugongo, muri intumwa za Perezida wa Repubulika mumudushimire”.

Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Mutaganda Théophile
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mutaganda Théophile

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mutaganda Théophile, waje kwifatanya na IPRC Tumba mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze uburyo muri Jenoside urubyiruko rwakoreshejwe mu gusenya Igihugu, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ikaba yarahisemo kurukoresha mu kucyubaka.

Mutaganda yagarutse ku ruhare rwa IPRC Tumba n’abanyeshuri bayo mu gufasha abarokotse Jenoside.

Ati “Ndashimira abayobozi, abarimu n’abanyeshuri ba IPRC Tumba, kuko bitaye cyane ku barokotse Jenoside batari bafite amashanyarazi, mukaba mwabafashije kuva mu mwijima, tubashimira kandi ko mwatekereje no kubaremera”.

Uwo muyobozi muri Rulindo yasabye urwo rubyiruko kwirinda abaruyobya, abashishikariza guharanira gukora ibyiza, ibibi bakabyamaganira kure.

Abiga muri IPRC Tumba bacanye urumuri rw'icyizere
Abiga muri IPRC Tumba bacanye urumuri rw’icyizere
Abayobozi muri IPRC Tumba n'abanyeshuri, basuye imiryango y'Abarokotse Jenoside
Abayobozi muri IPRC Tumba n’abanyeshuri, basuye imiryango y’Abarokotse Jenoside

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka