Umukozi wa Banki yarashe abantu batanu barapfa

Abantu batanu barashwe n’umukozi wa Banki mu mujyi wa Louisville muri Leta ya Kentucky muri Amerika bahita bapfa.

Polisi yihutiye gutabara
Polisi yihutiye gutabara

Uwo mwicanyi yarashe abo bantu biri gutambuka imbonankubone kuri Instagram nk’uko Polisi ya Amerika yabitangaje.

Hapfuye abantu batanu bari hagati y’imyaka 40 na 64, mu gihe mu bakomeretse cyane harimo umupolisi wari umaze ibyumweru bibiri asoje amahugurwa amwinjiza muri Polisi.

Inzego z’umutekano zatangaje ko zahageze mu minota itatu nyuma y’uko ubwo bwicanyi butangiye, zigahita zirasa mu cyico uwo mukozi wa Banki.

Uwarashe abo bantu ni umusore w’imyaka 25 witwa Connor Sturgeon, bivugwa ko yari asanzwe ari umukozi wa Old National Bank. Yahabonye akazi mu mwaka ushize nyuma y’igihe ahimenyereza umwuga.

Itangazamakuru ryo muri Amerika ryatangaje ko uwo musore yari amaze iminsi abwiwe ko agiye kwirukanwa ndetse ngo mbere yo kujya ku kazi ku wa Mbere tariki 10 Mata 2023 yasize yanditse ko agiye kwica abantu benshi.

Perezida Joe Biden wa Amerika ubwo yavuganaga na Guverineri wa Kentucky, yabwiye Abarepubulikani ko ibiri kuba biri kwerekana ko bananiwe kurinda abaturage. Yavuze ko bakeneye kwita ku bintu bijyanye n’ábantu batunze imbunda, ikoreshwa ryazo ndetse bakagenzura uburyo zikoreshwamo cyangwa se bazibonye.

Guverineri wa Kentucky yatangaje na we ko ababajwe n’ibyabaye cyane ko na we yaburiyemo inshuti ye ya hafi.

Kuva uyu mwaka watangira, muri Amerika hamaze kuba ubwicanyi bwa rusange 146 bwifashishije imbunda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka