Kamonyi: Hari abarokotse Jenoside batishoboye basaba gusanirwa inzu

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batisboboye mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, barasaba ko basanirwa inzu kuko hari abamaze kugera mu za bukuru, n’abafite ubumuga badafite imbaraga zo kubyikorera.

Bibukira mu birombe by'amabuye y'agaciro ahajugunywe Abatutsi bishwe basaga 400
Bibukira mu birombe by’amabuye y’agaciro ahajugunywe Abatutsi bishwe basaga 400

Babivugiye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bagaragaje ko hari intambwe bamaze gutera mu kwiyubaka, ariko hari n’abagihura n’imbogamizi z’aho gutura, kubera ko inzu bubakiwe zishaje, kandi hari abadafite ubushobozi bwo kuzisanira.

Mutaganda Desiré wo mu Murenge wa Rugarika, avuga ko nyuma ya Jenoside, Leta y’Ubumwe ntako itagize ngo ubuzima bw’uwarokotse Jenoside burusheho kumera neza, ariko hari inzu yubatswe zigenda zangirika kubera kutagira ubushobozi bwo kuzitaho kuri bamwe.

Agira ati "N’ubwo twagerageje kwiyubaka uko bishoboka, ariko hari abanyantege nke bakomeje kubura uko bisanira inzu ku buryo hari impungenge z’uko zanabagwira, hakenewe kugira igikorwa".

Abarokotse ku Rugarika bavuga ko abanyantegeke nke bakeneye ubufasha mu kubona amacumbi meza
Abarokotse ku Rugarika bavuga ko abanyantegeke nke bakeneye ubufasha mu kubona amacumbi meza

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Nkurunziza Jean de Dieu, avuga ko hari inzu zisaga 200 zabaruwe ngo zisanwe n’izindi zigera muri 40, zigomba kubakwa bundi bushya, kandi ko hakomejwe gukorwa ubuvugizi kugira ngo zuzure.

Depite Uwera Kayumba Alice wari waje kwifatanya n’abaturage ba Rugarika, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko Inkotanyi zasubije ubuzima abarokotse Jenoside zitananirwa kubakira inzu abadafite amikoro, ariko byose bikorwa kubera ubushbozi buba bwabonetse, kandi ko nk’intumwa ya rubanda bazakomeza gukora ubwo buvugizi.

Abarokotse bo ku Rugarika bashimira uburyo Leta yakomeje kubegereza ibikorwa byo kubafasha mu buzima busanzwe, kandi nabo bakomeje kwiyubaka uko bishoboka, kandi bazakomeza gukora ibishoboka iterambere bagezeho ntirisubire inyuma.

Abaturage bari benshi mu kwibuka ku Rugarika
Abaturage bari benshi mu kwibuka ku Rugarika

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka