Kamonyi: Hari abarokotse Jenoside batishoboye basaba gusanirwa inzu
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batisboboye mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, barasaba ko basanirwa inzu kuko hari abamaze kugera mu za bukuru, n’abafite ubumuga badafite imbaraga zo kubyikorera.

Babivugiye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bagaragaje ko hari intambwe bamaze gutera mu kwiyubaka, ariko hari n’abagihura n’imbogamizi z’aho gutura, kubera ko inzu bubakiwe zishaje, kandi hari abadafite ubushobozi bwo kuzisanira.
Mutaganda Desiré wo mu Murenge wa Rugarika, avuga ko nyuma ya Jenoside, Leta y’Ubumwe ntako itagize ngo ubuzima bw’uwarokotse Jenoside burusheho kumera neza, ariko hari inzu yubatswe zigenda zangirika kubera kutagira ubushobozi bwo kuzitaho kuri bamwe.
Agira ati "N’ubwo twagerageje kwiyubaka uko bishoboka, ariko hari abanyantege nke bakomeje kubura uko bisanira inzu ku buryo hari impungenge z’uko zanabagwira, hakenewe kugira igikorwa".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Nkurunziza Jean de Dieu, avuga ko hari inzu zisaga 200 zabaruwe ngo zisanwe n’izindi zigera muri 40, zigomba kubakwa bundi bushya, kandi ko hakomejwe gukorwa ubuvugizi kugira ngo zuzure.
Depite Uwera Kayumba Alice wari waje kwifatanya n’abaturage ba Rugarika, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko Inkotanyi zasubije ubuzima abarokotse Jenoside zitananirwa kubakira inzu abadafite amikoro, ariko byose bikorwa kubera ubushbozi buba bwabonetse, kandi ko nk’intumwa ya rubanda bazakomeza gukora ubwo buvugizi.
Abarokotse bo ku Rugarika bashimira uburyo Leta yakomeje kubegereza ibikorwa byo kubafasha mu buzima busanzwe, kandi nabo bakomeje kwiyubaka uko bishoboka, kandi bazakomeza gukora ibishoboka iterambere bagezeho ntirisubire inyuma.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|