Muhanga: Bifuza ko Bisi yatundaga Abatutsi bajyanwa kwicwa yagirwa ikimenyetso cy’amateka
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga, barifuza ko bisi yatwaraga Abatutsi bavanwa i Kabgayi bajya kwicirwa no kurohwa muri Nyabarongo, yagirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside, kuko isobanuye uburyo Leta yashyiraga imbaraga mu kurimbura Abatutsi.
- Bibukiye kuri Nyabarongo aharoshywe Abatutsi, bashyiramo indabo
Babitangarije mu gikorwa cyo gusoza icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatuti, cyabereye ku mugezi wa Nyabarongo, aho izo modoka ubundi zari zisanzwe zitwara abagenzi, zifashishijwe mu gutwara Abatutsi bavanwa i Kabgayi, bakajya kwicirwa ku mugezi wa Nyabarongo bakanarohwamo.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Muhanga, Ingabire Benoit, avuga ko Leta yakomeje gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibuka no gushyiraho ibimenyetso by’amateka ya Jenoside, ariko hakiri ibindi bikwiye gukomeza kwinjizwa muri ayo mateka, kugira ngo adasibangana.
Avuga ko bisi zakoreshejwe batunda Abatutsi bavaga i Kabgayi, ari ikimenyetso nk’ibindi bishyirwa mu nzibutso cyangwa inzu z’amateka, ku buryo aho yabagezaga bagiye kwicwa ikwiye kuba ihari, nayo ikajya isobanura amakuru y’uko bicwaga.
- Bafashe umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe
Agira ati "Bisi ni kimwe mu bikoresho byakoreshejwe bavana Abatutsi hirya no hino, by’umwihariko i Kabgayi. Kugira ngo dukomeze kwibuka neza ni ngombwa ko nayo yazanwa hano nk’ibindi bimenyetso, bishyirwa ahantu hafite amateka y’umwihariko wo kwica Abatutsi".
Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyiman Gilbert, avuga ko na we yumva ikimenyetso cy’amateka nka bisi, cyashyirwa ku mugezi wa Nyabarongo ku rugabano rw’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, kuko abarokotse Jenoside bazi amateka y’izo modoka n’ingaruka zabagizeho.
Ati "Abarokotse Jenoside bafite amateka akomeye kuri iriya bisi, zavanaga abantu i Kabagayi zibazanye kwicirwa kuri Nyabarongo. Hari aho ziri zapfuye ziparitse, baduhaye imwe ikaba hano nk’ikimenyetso cy’amateka yaho ntacyo byaba bitwaye".
- Bakoze urugendo rugana kuri Nyabarongo aharohwagwa Abatutsi
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko kuba Nyabarongo yaratwaye Abatusti benshi batazwi umubare, kandi hakoreshejwe intwaro zitandukanye zirimo n’imodoka zitwara abagenzi, ari kimwe mu bigaragaza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, kuko hari abakomeje kuvuga ko ari ubwicanyi busanzwe cyangwa gusubiranamo kw’abaturage.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Habonetse ubuhamya bushya bwerekana ubugome bwa Padiri Munyeshyaka
- Minisitiri Dr. Bizimana yasabye urubyiruko kutirara ngo rwibagirwe aho Igihugu cyavuye
- Abanyarwanda batuye muri UAE bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NIBYOKOKO IBIBI BIMENYETSO BIRAKWIYE ARIKO MBONA CYAJYA KURWIBUTSO NKIBINDITUHABONA .NI BISI .