U Rwanda ni urwa twese turukomereho, twubakiye ku mahame yaranze Inkotanyi - Guverineri Gasana
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko Abanyarwanda bafite umukoro ukomeye wo gukora ibishoboka byose ngo u Rwanda rukomeze kwibohora, akanibutsa ko u Rwanda ari urwa buri wese, asaba kurukomeraho bubakiye ku mahame yaranze Inkotanyi mu gihe cyo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora Igihugu.
- Antoine Cardinal Kambanda yifatanyije n’abandi mu kwibuka Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Musha
Yabitangaje ku wa Kane tariki ya 13 Mata 2023, mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994, aho yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rwamagana mu kwibuka inzirakarekangane ziciwe i Musha.
Muri uyu muhango kandi hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri umunani yabonetse isanga indi 23,261 isanzwe ishyinguwe muri urwo rwibutso. Muri rusange Akarere ka Rwamagana kakaba gafite inzibutso za Jenoside 11, zishyinguyemo imibiri 83,795y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abiciwe i Musha, byabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka, ahatanzwe ubuhamya butandukanye ku bukana Jenoside yo muri aka gace yakoranywe.
Kayitare Eric warokokeye i Musha, yagaragaje inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo, by’umwihariko urupfu abo mu muryango we ndetse n’abaturanyi bishwemo, ariko nyuma akaza guhura n’Inkotanyi zamurokoye akanazibonamo umusirikare wamwise imfura ye ‘First born’, akamurera mu muryango kugeza n’ubu bakibana nk’umubyeyi n’umwana kuko umuryango we washize.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko Umurenge wa Musha uri ahahoze ari Komine Gikoro, ukikijwe n’Ikiyaga cya Muhazi ndetse n’icyari Komine Bicumbi.
Yavuze ko Abatutsi baho bagerageje kwirwanaho ariko Burugumesitiri wa Komini Bicumbi afatanyije n’interahamwe, abasirikare n’abapolisi babarusha imbaraga barabica.
Guverineri Gasana avuga ko Abanyarwanda bagomba guhora bibuka kandi bakubakira ku mahitamo y’Igihugu, ariyo kwiyemeza kugumana, kureba kure no kubazwa inshingano.
Yavuze ko iki ari igihe gikomeye haba mu Rwanda no ku Isi, aho Abanyarwanda n’Isi bibuka inzirakarengane zazize uko zaremwe.
Yavuze ko muri iki gihe hibukwa by’umwihariko inzira y’umusaraba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banyuzemo mu gihe cy’iminsi 100, ibikomere bagendana, bityo bakwiye kwihanganishwa bakanahumurizwa.
Ariko nanone ngo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashimirwa iteka ubutwari bubaranga, kuba baremeye kudaheranwa n’agahinda n’amateka mabi, bakiyubaka, bakanemera gutanga imbabazi.
Guverineri Gasana yavuze ko by’umwihariko bashimira Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi, zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.
Yongeyeho ko izo ngabo ahanini zari zigizwe n’urubyiruko, urungano rufite intego, bitanze bihebuje babohora Igihugu, bahagarika Jenoside, bazana umutekano, bafasha kubaka Iguhugu cyunze ubumwe, cyubakiye ku ndangagaciro nyarwanda, bagarura umuco, bahesha Abanyarwanda agaciro, himakazwa Ndi Umunyarwanda.
Yavuze ko mu kwibuka, hakwiye no gusuzuma ibimaze kugerwaho, gusuzuma aho Igihugu kigeze mu kwimakaza politiki ishyira umuturage ku isonga, ariko no kongera kwiyemeza ko nta Jenoside izongera kuba ukundi.
Guverineri Gasana yavuze ko Abanyarwanda muri rusange bafite umukoro wo gukora ibishoboka byose ngo Igihugu gikomeze kwibohora.
Yagize ati “Dufite Umukoro ukomeye wo gukora ibishoboka byose ngo u Rwanda rukomeze kwibohora. U Rwanda ni urwa twese, mureke turukomereho twubakiye ku mahame yaranze Inkotanyi.”
Mu Karere ka Nyagatare, gusoza icyumweru cyo kwibuka byabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gatunda, ahashyizwe indabo ku mva no kunamira imibiri 23 y’abatutsi bashyinguye muri uru rwibutso.
Muri rusange Akarere ka Nyagatare gafite inzibutso za Jenoside eshatu ziruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 92, ariko ikazimurirwa mu rwibutso rushya rw’Akarere rwamaze kuzura mu Murenge wa Nyagatare.
Ni mu gihe mu Karere ka Bugesera, gusoza icyumweru cyo kwibuka byabereye mu Mirenge ya Kamabuye, Ngeruka, Mareba, Nyarugenge, Shyara na Ruhuha ahahoze Komine Ngenda, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhuha, rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside hafi 10,000.
Gusoza iki cyumweru cyo kwibuka byabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka, ahatanzwe ubuhamya butandukanye bwagarutse ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo.
Rev. Ndengeyimihigo Sylver, watanze ubuhamya yavuze ko ubundi bari babanye neza ariko nabo batamenye ukuntu Abahutu baje kubahinduka.
Ijambo ry’ihumure ngo baribonye ku wa 13 Mata 1994, ubwo Inkotanyi zabageragaho bihebye maze zirababwira ngo “Ntimugipfuye”, mu gihe batatekerezaga ko bashobora kubona ababatabara.
Akarere ka Ngoma, gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byabereye mu Mirenge ya Rukira na Murama.
Mu buhamya bwatanzwe na Liliose Mukantaganzwa, yagaragaje inzira y’umusaraba yanyuzemo mbere yuko arokorwa n’Inkotanyi, ashimira Leta yafashije abarokotse Jenoside, n’abana bagashobora gusubira mu mashuri ubu bakaba bakomeje kwiteza imbere.
Ni mu gihe mu Karere ka Kayonza iki gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rukara, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 8,304.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi, yagarutse ku mateka n’ishusho y’ubwicanyi bwabereye mu cyahoze ari Komini Rukara, yavuze ko abahiciwe bari baturutse muri Rukara no mu bice birimo Murundi, Mwili, Gahini n’abaturutse i Murambi, bahunga ibitero byari biyobowe na Gatete.
Yagaragaje ko nyuma y’ubwitange bw’Ingabo za RPA-Inkotanyi, Leta y’Ubumwe yakomeje kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside.
Nyemazi yavuze ko mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo kubakwa urwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange, rukazashyingurwamo imibiri y’abazize Jenoside ndetse rukaba rufite igice kigaragaza amateka y’abazize Jenoside muri Kayonza.
Mu Karere ka Kirehe, uyu munsi wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyabitare mu Murenge wa Nyarubuye, bikaba byabanjirijwe no gushyira indabo aharuhukiye imibiri 4,673 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Habonetse ubuhamya bushya bwerekana ubugome bwa Padiri Munyeshyaka
- Minisitiri Dr. Bizimana yasabye urubyiruko kutirara ngo rwibagirwe aho Igihugu cyavuye
- Abanyarwanda batuye muri UAE bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gisagara: Abakozi b’Ibitaro bya Kibilizi bibutse Jenoside, bafasha uwayirokotse kwigira
- Nyagatare: Bibutse Abatutsi bishwe bari batuye mu yahoze ari Komini Muvumba
- Abarokotse Jenoside batishoboye bifuza ko amafaranga y’ingoboka bagenerwa yongerwa
- Abazize Jenoside batubereye ibitambo, tubafitiye umwenda wo kubaho neza - Uwarokotse
- Iposita yabaye umuyoboro wo gukora Jenoside, ubu irasabwa kuyirwanya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|