Menya ibikubiye mu gitabo ‘Le Chagrin de ma Mère’ cya Hagenimana Antoine

Hagenimana Antoine yanditse igitabo yise ‘Le Chagrin de ma Mère’ nyuma yo kumenya ko nyina yasambanyijwe n’abakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakamusigira ibikomere ku mubiri no ku mutima.

Hagenimana Antoine
Hagenimana Antoine

Mu kiganiro kuri KT Radio cyatambutse kuri uyu wa 11 Mata 2023, yavuze ko nyuma yo kumenya ibyabaye ku mubyeyi we, yanze guheranwa n’ayo mateka ahitamo kuyandika kugira ngo bimufashe kubyakira.

Igitabo cye ‘Le Chagrin de ma Mère Un trésor caché sous une montagne’ tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga “Agahinda ka Mama, Ubutunzi buhishe munsi y’umusozi”.

Hagenimana asobanura uko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umubyeyi we yashimuswe n’interahamwe, ziramusambanya, zimukorera amahano ku buryo yasigaranye ibikomere ku mutima no ku mubiri.

Ati “Ni urugendo rukomeye mama yanyuzemo nyuma yo kwicirwa umuryango we wose, yashimuswe n’interahamwe, ziramujyana, ziramuhohotera, zimufata ku ngufu, zimusigira ibikomere ku mutima no ku mubiri.”

Muri icyo gitabo, agaruka ku kuntu abicanyi bakomeje kwirukanka inyuma y’umuryango we, kuva tariki 6 Mata no ku matariki 18 na 19 Mata 1994.

Avuga ko umubyeyi we yamaranye igihe ibikomere kugeza ubwo baje kubikeka, nyuma uyu mubyeyi afata icyemezo cyo kubaha ubuhamya bw’ibyamubayeho.

Hagenimana avuga ko umubyeyi we yagize ubudaheranwa budasanzwe, kuko yafashijwe n’Umuryango AVEGA-Agahozo abasha kongera kwiyubaka.

Ati “Igitabo cyanjye kigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye kandi ifite uburemere. Ikindi kugeza uyu munsi hari abakibana n’ibikomere, bakeneye gukomeza komorwa.”

Nyuma y’urugendo umubyeyi we yanyuzemo yaje kwitaba Imana, ariko yaramaze kumubwira urugendo rw’ubuzima bwe bwose, yumva amusigiye umwenda wo kuzavuga ubwo buhamya.

Igitabo Le Chagrin de ma Mère kuri ubu kiri mu rurimi rw’Igifaransa, umwanditsi wacyo avuga ko yacyanditse mu gihe cy’imyaka ibiri, ubu ngo afite gahunda yo kugishyira mu zindi ndimi.

Igitabo Le Chagrin de ma Mère gifite paji 144, cyamuritswe mu mugaragaro kuu ya 30 Werurwe 2023, kikaba kiboneka muri Librairie Ikirezi mu Mujyi wa Kigali.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka