Ubuhamya: Inkotanyi zarandokoye none ngiye kuzuza imyaka 100

Nyiramusarange Anastasie umukecuru w’imyaka 97 utuye mu murenge wa Burega mu karere ka Rulindo, yagize ibyishimo ubwo yasurwaga n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Burega, Abakozi n’abanyeshuri ba IPRC Tumba kuri uyu wa kabiri, mu rwego rwo kumufata mu mugongo nk’umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni muri gahunda y’ishuri rya IPRC Tumba, yo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside, babaha n’umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, abasaga 100 bakaba bamaze gucanirwa.

N’ubwo bigaragara ko ageze muzabukuru, ni umukecuru ukunda kuganira akanezerwa cyane iyo abonye abamusura n’abamuganiriza, aho agaragaza amarangamutima ye ndetse akifuza ko uwamusuye adataha.

Bakimugeraho mu rugo yaganirije urwo rubyiruko mu buryo bwo gutebya, abahungu akababwira ati “Aho nabereyeho nta mugabo none ndamubonye, mpobera cyane ariko urabona ndi inkumi mbi? ese ko uje kuntereta utarafata irembo? wagombaga kubanza gufata irembo mbere yo gusaba umugeni, ese uzankwa angahe?”.

Uwo mukecuru warokotse Jenoside, mu bana icyenda yabyaye, bane barishwe harokoka batanu ari nabo bakurikirana ubuzima bwe.

Agarutse ku buryo yarokotse, yashimiye Inkotanyi zamurinze Interahamwe, none ngo akaba afite icyizere cyo kubaho akaramba.

Ati “Ndashimira Inkotanyi zaturengeye zidukura mu bihuru aho twari twahungiye mu Cyinzuzi, Interahamwe zatwirutseho nta n’uwari afite umutima, icyo gihe, banyiciye abantu barabamara, bishe barindwi bamwe ni barumuna banjye, abandi ni abakwe abandi ni abana banjye bane”.

Uwo mukecuru avuga ko iyo arebye uburyo yishimiye kubaho n’uburyo ahumurizwa, ngo ashobora kumara imyaka 120 kuri iyi si.

Ati “Inkotanyi zaradufashije ziraturengera ziradukiza ubu tubanye neza, Leta y’Ubumwe yaradufashije cyane n’abo bana banjye basigaye barahari ni nabo bamfasha, ntabwo nari nzi ko nzabaho ngo mare imyaka 80, none ngiye kumara 100, abana banjye basigaye bampa ikintunga ndarya neza, wenda mbese nzamare indi myaka 20, Mama we ntiyapfuye afite 120”.

Umuhungu we witwa Ntagungira Célèstin, yagarutse ku ibanga rituma uwo mukecuru aramba, ati “icyo tubonye turamuha, ibiyiko bibiri by’ibiryo ashobora kubitamira, tumubonera igikoma cya mugitondo, tukamushakira aka litiro k’amata kubera ariya mafaranga 11,000 FRW, Leta imugenera buri kwezi, aramufasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka