Remera: Bibutse Abapadiri n’Ababikira 17 biciwe muri Centre Christus

Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo wibutse Abapadiri n’Ababikira 17 biciwe mu kigo cy’Abayezuwiti cyitwa Centre Christus, hamwe n’Abatutsi barimo abarenga 4,500 bari bahavuye mbere y’uko Jenoside itangira ku itariki ya 7 Mata 1994.

Urwibutso rw'abishwe
Urwibutso rw’abishwe

Icyo kigo cyari gisanzwe cyakira Abakirisitu Gatolika baje mu nama no mu masengesho, ariko hakabamo Abapadiri b’Abayezuwiti b’Abanyarwanda n’Abanyamahanga.

Mugunga Antoine ushinzwe Kwibuka mu Murenge wa Remera avuga ko mu mpera z’umwaka wa 1993 Centre Christus yahungiwemo n’Abatutsi barenga 4500 bari bahunze Interahamwe zo mu ishyaka CDR, ngo zabazizaga ko Umukuru wazo witwaga Bucyana yishwe n’Inkotanyi.

Mugunga w’imyaka 59 yatangiye gukora muri "Centre Christus" mu mwaka wa 1985, akaba yaraje kuhava muri 2012.

Mugunga ati "Ntabwo Bucyana yishwe n’Inkotanyi nk’uko babituzizaga bavuga ko turi ibyitso byazo, ahubwo yishwe n’insoresore zo mu Ishyaka PSD zitwaga Abakombozi".

Mugunga avuga ko Interahamwe zabonaga Abapadiri b’abazungu muri Centre Christus zigatinya kwica Abatutsi bari bahahungiye.

Kugeza mu ntango z’ukwezi kwa Kane mu 1994 abo bose bari bamaze gusubira mu ngo zabo, batazi ikizaba guhera ku itariki 7 z’uko kwezi kwa Mata.

Iyo tariki yageze muri Centre Christus harimo Abapadiri n’Ababikira 17 b’Abanyarwanda baje kurangizwa n’Abajepe bari bavuye kwica uwitwaga Landouard Ndasingwa(Lando) wari uyoboye ishyaka PSD, nk’uko Mugunga akomeza abisobanura.

Mugunga avuga ko Abapadiri 3 b’Ababiligi bari muri Christus bo batigeze bicwa kuko Inkotanyi ngo zahageze zikabahungishiriza muri Sitade Amahoro ubwo bagenzi babo b’Abanyarwanda bo bari bamaze guterwamo za gerenade.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, Martine Urujeni avuga ko ibice bya Remera byari indiri y’abicanyi, ku buryo ngo bari barihariye utubari, Umututsi yahanyura bakamushyira ku rutonde rw’abazicwa.

Urujeni Martine mu gikorwa cyo Kwibuka cyabereye mu Murenge wa Remera
Urujeni Martine mu gikorwa cyo Kwibuka cyabereye mu Murenge wa Remera

Mu Karere ka Gasabo uretse Umurenge wa Remera, indi mirenge yabereyemo igikorwa cyo Kwibuka kuri uyu wa Gatatu , ni uwa Kacyiru n’uwa Kimihurura.

Nsengiyumva Innocent na Nyinawimanzi Charlotte barokokeye ku Kacyiru bavuga ko Ikigo cya Jandarumeri(Gendarmerie) ari cyo cyahaye imbunda abaturage barimo abakozi ba za Minisiteri zihakorera.

Nyinawimanzi agira ati "Abo bakozi ba za Minisiteri ni bo bari abantu basobanutse, baramanutse baza kwifatanya n’Interahamwe zo muri karitiye, ubwo iyo bavaga muri iyo myitozo nta Mututsi wagiraga amahoro, ndibuka ko babwiraga Papa ko afite abana bagiye mu Nkotanyi".

Kwibuka ku Kacyiru
Kwibuka ku Kacyiru

Abarokotse Jenoside bo mu mirenge ya Remera na Kacyiru bavuga ko nyuma yo kurokorwa n’Inkotanyi ubu batuje kandi ngo bumva bishimiye Igihugu cyabo.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka