Menya Mvuzo na Mugote, aho ½ cy’abatutsi bari bahatuye cyazimye

Niba ukurikira indirimbo z’umuhanzi Munyanshoza Diedonné, ntiwaba utazi indirimbo “Mfura zo ku Mugote”, igaragaza amateka arambuye ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye umusozi wa Mugote na Mvuzo.

Aho ni mu karere ka Rulindo ahibasiwe na Jenoside, bitewe n’imiterere y’aho hantu hagoye Abatutsi guhunga abicanyi, imwe mu miryango yabo irazima burundu dore ko ako gasozi kari ibirindiro bya FAR aho bari bafite intwaro zikomeye, muri ako gace Jenoside kandi yahawe ingufu n’abayobozi bakomeye muri Leta yiyise iy’Abatabazi bahavukaga.

Ni naho hazwi nka Remera y’Abaforongo yo mu murenge wa Cyinzuzi, ahazwi amateka y’Igikomangoma Forongo uzwi ku izina ry’ubwami Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi wayoboye igitero cyanesheje Abanyoro.

Mvuzo na Mugote, ni tumwe mu duce rw’u Rwanda twabohowe n’Inkotanyi nyuma y’utundi, bamwe mu batuye ako gace bemeza ko ingabo za FAR zari zikambitse muri ako gace zavuye mu birindiro byazo ku itariki 05 Nyakanga 1994.

Ni nyuma y’uko ariho hantu ingabo za FAR zari zisigaranye zihangana n’Inkotanyi, aho barasaga ku muzosi wa Jali ngo bisubize Kigali ubwo yari yaze gufatwa.

Mvuzo na Mugote, ni imisozi iteganye ariko iri mu mirenge inyuranye, aho Mvuzo iri mu murenge wa Murambi, mu gihe Mugote iri mu murenge wa Ngoma, iyo misozi yombi igakikizwa n’imirenge ya Cyinzuzi, Burega, Masoro na Ntarabana, aho hahoze hari Komini Buriza.

Muri Mvuzo ni naho hasorejwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru kuri uyu wa kane tariki 13 Mata 2023, ahubatse n’urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri 6706, ari nawo munsi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri itatu iherutse kuboneka.

Mu kumenya neza amakuru yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace, Kigali Today yegereye abarokokeye kuri iyo misozi barimo Nyagatare Narcisse Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Murambi, agira byinshi atangaza kuri ayo mateka.

Yagize ati “Mvuzo na Mugote ni udusozi duteganye, n’imiturire yatwo mbere ya Jenoside wabonaga ari abantu basangira, bari nk’abavandimwe. Ari Mvuzo ari Mugote ni ahantu hari hatuwe n’imiryango myinshi y’Abatutsi, ariko uyu munsi wajya kureba ugasanga ahenshi ari amatongo”.

Uwo mugabo yagarutse ku ndirimbo yo kwibuka Umuhanzi Munyanshoza Dieudonné yahimbiye ako gace, igaragaza amateka ya Jenoside yahabereye.

Arongera ati “Buriya iriya ndirimbo ya Munyanshoza ni iy’amateka yacu, kuko iyo aririmba turiyumva ariya mazina avuga yose turayazi, n’abakuru kuri njyewe ni abantu babanye basangiye, imigezi avuga mu ndirimbo dore umwe ni uriya ubona mu gishanga, ariko byose iyo abivuga umuntu afite uko yiyumva, agira imbamutima zizamutse hejuru”.

Arongera ati “Jenoside, muri uyu murenge yari ifite ubukana burenze bitewe n’uko hano hari ingabo za Habyarimana kandi zifite imbaraga, hano hanavuka abanyepolitike bakomeye muri MRND, barimo Munyazesa Fautsin wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu”.

Yavuze kandi ko muri ako gace hari interahamwe zikomeye zari zarafatiye imyitozo i Gako, aho zishe abantu benshi ziyobowe na Perezida wazo bitaga 200, nawe yavukaga kuri uyu musozi.

Ikindi ngo cyazamuye ubukana bwa Jenoside muri ako gace, ngo ni ubukangurambaga bwakozwe na Perezida wa MRND Mathieu Ngirumpatse, nawe wakomokaga hafi y’uwo musozi mu cyahoze ari Komine Mbogo, ubwo bukangurambaga bugaherekezwa n’indirimbo za Bikindi.

Nyagatare yavuze ko ½ cy’imiryango yari ituye Mvuzo yazimye, ati “Ubundi muri rusange muri uyu murenge wacu dufite imiryango igera mu 1000, hafi ½ ni imiryango y’Abatutsi yazimye, iyo tuvuga imiryango yazimwe bijye byumvikana, ni ukuvuga ko hatari n’uwo kubara inkuru”.

Nyuma y’uko Jenoside yibasiye Abatutsi muri ako gace, hari imibiri y’Abatutsi bishwe itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, bikaba bikomeje kubabaza abarokotse Jenoside nk’uko Nyagatare abivuga.

Ati “Kubona imibiri y’abacu na n’ubu nibyo turacyarwana nabyo, nk’uyu munsi dushyinguye imibiri itatu yaturutse mu mirenge itatu itandukanye, hari umwe wa hano I Murambi, uwa Burega n’uwa Kinzuzi, ariko bose baboneka mu buryo butunguranye”.

Arongera ati “Ni kwa kundi baba bahinga bimbika isuka hasi, bakagwa ku mubiri, cyangwa se baba bacukura umusarani umuntu bakamugwaho, uyu munsi dufiye ikibazo cy’abantu banze kwerekana aho bajugunye abantu bacu, turabibabaza tukabinginga ariko ntacyo bavuga, icyo kibazo twakimenyesheje inzego zitandukanye z’ubuyobozi ntibyagira icyo bitanga”.

Mukamwezi Vestine nawe ni uwarokokeye kuri iyo misozi, aho abenshi mu muryango we bishwe, ariko akaba ashimira Leta uburyo yamurokoye inamugarurira icyizere cy’ubuzima.

Ati “Ndashimira Leta y’u Rwanda, ngashimira igihugu cyacu ngashimira Inkotanyi zaturokoye, ubu nk’anjye n’abavandimwe banjye barokotse dufite intambwe twateye, narize, mfite umuryango tubayeho neza, abana bariga nanjye mfite akazi, dufite ibikorwa twagezeho, Leta y’u Rwanda ndayishimira cyane kuko yadukuye ahakomeye”.

Arongera ati “Turi kwibuka ariko tuniyubaka, nkamenyesha ko abatwiciye twabababariye, icyo twifuza n’uko batwegera bakatwereka imibiri y’abacu tukabashyingura mu cyubahiro”.

Murebwayire Alphonsine, Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rulindo n’abandi barokokeye muri ako gace baremeza ko kuba babayeho neza, babikesha imiyoborere myiza, aho bakomeje gushimira Inkotanyi zabarokoye zirangajwe imbere na Parezida Paul Kagame, bakaba bimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda baharanira kubaka igihugu kizira amacakubiri.

Mu butumwa umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yageneye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mvuzo na Mugonde n’abo mu mirenge ikikije iyo misozi, n’abatuye muri rusange Intara y’Amajyaruguru, yasabye abaturage kuba hafi abarokotse Jenoside babahumuriza banabafata mu mugongo, banabafasha ibyo babona bikenewe nk’uko Guverineri Nyirarugero Dancille yabitangarije muri uwo muhango wo kwibuka.

Uwo muyobozi kandi yasabye abazi aho imibiri y’abazize Jenoside iri, kuyerekana kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro kandi banarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, birinda no kuyicengeza mu bana.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka