Imiryango isaga ibihumbi 15 yarazimye mu gihe cya Jenoside

Ubukana n’ubugome bw’abakoze Jenoside, byatumye miryango isaga ibihumbi 15 y’Abatutsi izima burundu. Imibare y’agateganyo y’ibarura ry’imiryango yazimye ryakozwe kuva mu 2009 kugeza mu 2019, igaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango 15,593 igizwe n’abantu 68,871 mu Turere 30 twose tw’u Rwanda yazimye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), Nsengiyaremye Fidèle, avuga ko kuva muri 2009 kugeza mu 2019, uyu muryango watangiye gukora ubushakashatsi bugamije kumenya imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, basanze iyi miryango yose yarazimye bikagaragaza ko Jenoside yakoranywe ubukana n’ubugome ndengakamere.

Ati “Amakuru twegeranyije mu myaka 10 ibikorwa by’ibarura byamaze, agaragaza ishusho y’agateganyo y’imiryango yazimye mu Rwanda. Turateganya gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga buzadufasha gusuzuma ko imiryango yose yabaruwe mu buryo bwuzuye.

Kwibuka imiryango yazimye bikorwa buri mwaka bikagira ahantu runaka bikorerwa hazwi, nk’uko Nsengiyaremye abisobanura.

Ati “Iyo hibukwa imiryango yazimye bikorerwa hirya no hino mu gihugu, ariko kwibuka kuri iyi nshuro ya 29 bizakorwa ku itariki ya 27 Gicurasi 2023. Iyi gahunda izabera kuri sitade y’Akarere ka Bugesera”.

Kugira ngo iyi miryango imenyekane ko yazimye burundu, hakozwe ibarura mu gihugu hose, hakusanywa amakuru yo kumenya abari bagize iyo miryango.

Nsengiyaremye avuga ko kwibuka imiryango yazimye ari ukugira ngo iyo itibagirana burundu, kandi hari abana barokotse bagomba kwibuka imiryango yazimye.

Ati “Ntibazimye twararokotse, bariho kubera ko tukiriho, kubibuka ni wo muzuko wabo”.

Nsengiyaremye avuga ko kubarura imiryango yazimye byagize akamaro, kuko hari bajya babona abantu babaza amakuru ku miryango yabo niba baba bakiriho, bareba aho babaruriye iyo miryango bagasanga uwo muryango warazimye.

Ati “Iyo umuntu atubajije niba hari amakuru dufite ku muryango we tugasanga barabaruwe ko bazimye, tumuha amakuru agasigara akora urugendo rwo kwakira kubura umuryango we”.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka