Musanze: Urubyiruko rwiyemeje kubakira inzu bamwe mu barokotse Jenoside batishoboye

Mu gutanga umusanzu w’amaboko mu bikorwa bihindura imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko batishoboye, urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, ruvuga ko muri iki gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruzibanda ku gusana no kubaka inzu mu Midugudu itandukanye itujwemo imiryango irimo n’iyarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urubyiruko ngo rwiyemeje guhuza imbaraga mu gusana amacumbi ya bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Urubyiruko ngo rwiyemeje guhuza imbaraga mu gusana amacumbi ya bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Nibishaka wo mu Mudugudu wa Mwidagaduro, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ni umusaza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba agaruka ku kuba akomeje kugorwa no kuba atuye mu nzu yamaze kumusaziraho.

Agira ati “Ikibazo cy’inzu zishaje kiradukomereye cyane. Nk’ubu njye inkuta z’inzu yanjye hafi ya zose zahomotse isima, amabati yayo n’ay’igikoni aratoboka bitewe n’igihe kinini imaze, kuko nayitujwemo muri 2005. Uretse abatuye mu nzu nk’izo, hari abandi bakigowe no kuba mu nzu bakodesha aho babona amafaranga y’ubukode. Ni ikibazo kidukomereye rwose dusaba inzego bireba kudutabara zikagira icyo zigikoraho kuko bitubangamiye”.

Mu Midugudu ya Susa uherereye mu Murenge wa Muhoza ndetse n’uwa Mwidagaduro n’uwa Bwiza yo mu Murenge wa Cyuve, urubyiruko rw’abakorerabushake ruteganya kuhasana inzu umunani binyuze mu kuyahoma na sima (kuyatera igipande), mu rwego rwo kunganira iyo miryango gutura ahaboneye.

Umurerwa Yvonne ati “Muri iki gihe abarokotse Jenoside bakeneye guhabwa ihumure no kubafasha kwiyumva ko batari bonyine. Twahisemo ko imwe mu miryango bigaragara ko ituye mu nzu zishaje twahuza imbaraga zacu mu kuyisanira, ku buryo iyi minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi twiyemeje ko izarangira hari intambwe ifatika dufashije iyo miryango gutera, mu rwego rwo kuyigarurira icyizere no kubagaragariza ko batari bonyine”.

Mu Karere ka Musanze, habarurwa inzu 108 z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zikeneye gusanwa, mu gihe imiryango 39 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yo ikeneye kubakirwa inzu zo kubamo.

Abatuye mu nzu zabasaziyeho bakunze kugaragaza ko bibangamiye imibereho yabo
Abatuye mu nzu zabasaziyeho bakunze kugaragaza ko bibangamiye imibereho yabo

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Kamanzi Axelle, avuga ko ku bufatanye na MINUBUMWE, uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023, uzarangira huzuye inzu umunani zizatuzwamo imwe muri iyo miryango itagiraga aho kuba.

Ni mu gihe hanakomeje gushyirwa imbaraga mu kongera imikoranire ya hafi n’abafatanyabikorwa, hagamijwe kugabanya umubare w’abagituye mu nzu zikeneye gusanwa n’abagomba kubakirwa uhereye ku bababaye kurusha abandi.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka