Hoteli ya Habyarimana yategurirwagamo inama zo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yabwiye Abanyapolitiki bitabiriye umuhango wo kwibuka abandi banyapolitike bishwe mu gihe cya Jenoside uburyo Hotel Rebero l’Horizon y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana yategurirwagamo inama zo gutsemba Abatutsi.

Ati “Aha rero ni hamwe mu hateguriwe Jenoside bikozwe n’ishyaka ryari ku butegetsi MRND ariko n’inkotanyi zaharokoreye benshi zibavana mu bice by’umujyi wa Kigali.

Minisitiri Dr Bizimana avuga ko tariki 17/10/1992 Kapiteni Simbikangwa yayoboreye muri iyi Hotel L’ Horizon inama yafatiwemo icyemezo cyo gushaka abantu bose bari baravuye mu gisirikare bakinjizwa mu nterahamwe.

Bukeye tariki 18 /10/1992 hishwe Abatutsi benshi muri Kigali barimo Byabagamba Straton wari umunyamakuru akaba yarashinzwe ikiganiro cya Kiliziya Gatolika kuri Radiyo Rwanda akaba yari n’umukuru w’ishyaka PR mucyahoze ari Komine Kanombe, yiciwe iwe ku manywa, n’abantu 4 baje mu modoka y’ijipe binjira mu gipangu iwe baramurasa.

Minisitiri Dr Bizimana avuga ko itangazamakuru ryabicukumbuye ryerekanye ko abasirikare bamwishe bari abo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana.

Tariki 20 /11/1993 Perezida Habyarimana yayoboye inama muri iyi Hotel hafatirwamo icyemezo cyo guha Interahamwe n’impuzamugambi intwaro zagombaga gukoreshwa mu kwica Abatutsi n’abatavugaga rumwe n’ishyaka rya MRND na CDR ikwirakwizwa ry’izo ntwaro ryakorwaga hifashishijwe Bus za Leta z’ikigo cya Onatracom.

Tariki 27/2 /1994 kuri iyi Hoteli habereye inama yahuje abayobozi bakuru b’interahamwe yitabirwa na Michel Bagaragaza wayoboraga ikigo cy’igihugu cyari gishinzwe ubucuruzi bw’icyayi, Joseph Nzirorera wari umunyamabanga mukuru wa MRND, Augustin Ngirabatware wari Minisitiri w’igenamigambi, Claver Mvuyekure wari umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Pasteur Musabe wari umuyobozi mukuru wa BACAR, Seraphe Rwabukumba wari umwe mu bayobozi ba Banki nkuru y’igihugu akaba na muramu wa Perezida Habyarimana, na Robert Kajuga wari umuyobozi mukuru w’Interahamwe.

Iyo nama yemeje ko bagiye gushaka amafaranga yo gushyigikira Interahamwe mu rwego rwo gutsemba Abatutsi ari nayo mpamvu hari hatumiwemo abayobozi b’amabanki.

Minisitiri Dr Bizimana yashimiye abanyapolitike baharaniye kwamagana ikibi bagaharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa buri Munyarwanda ndetse bakanabizira.

Ati “Aha nagiye mbaha ingero ivanguramoko, akarengane, uburyo byari byaragizwe Politike, ababirwanyije rero bamwe bakabizira tugomba guhora tubaha icyubahiro kibakwiye kandi tukavanamo isomo ryo kubaka u Rwanda rwa twese”.

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko hari abazwi bashyinguye kuri uru rwibutso rwa Rebero, hari n’abasanzwe bazwi nka nyakwigendera Minisitiri Ngurinzira Boniface waharaniye amahoro mu mushyikirano wa Arusha ariko bakaba batagaragara kuri uru rwibutso nabo Minisiti yifuza ko kuzahabwa umwanya bakwiye muri uru rwibutso bakajya bubahwa kimwe nabahashyinguye.

Yabasabye abandi Banyapolitike guharanira Politike nziza yubaka u Rwanda rwa bose ica burundu ivangura n’amacakubiri rishingiye ku moko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka