Gatsibo: Barateganya kuzaba baranditse ubuhamya 100 mu Kwibuka mu mwaka utaha

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomuscène, avuga ko bamaze gutegura umushinga wo kwandika mu buryo bwa gihanga ubuhamya 100, bwifashishwa mu kwibuka ndetse 30 bukazakoreshwa mu kwibuka ku nshuro ya 30, kugira ngo ababufite batazasaza batabutanze bityo ntibumenyekane, agasaba uwabishobora kubafasha muri uyu munshinga.

Imibiri itandatu yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kiziguro
Imibiri itandatu yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kiziguro

Yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 11 Mata 2023, mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994, ku musozi wa Kiziguro.

Ni umuhango wabanjirijwe n’urugendo ku maguru rwakozwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mata 2023, hakurikiraho ijoro ryo kwibuka, ahatanzwe ubuhamya ku bwicanyi bwakorewe kuri Paruwasi ya Kiziguro.

Ku musozi wa Kiziguro by’umwihariko Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, tariki ya 11 Mata ntijya iva mu mutwe ababashije kurokoka, kuko bishwe n’interahamwe zifatanyije n’abasirikare barimo bahunga urugamba i Gabiro, ndetse bamwe bajugunywa mu cyobo cya metero hafi 28 z’ubujyakuzimu ari bazima.

Hashize imyaka ibiri uru rwobo, rugomorowe, imibiri yari yarajugunywemo ikurwamo, iratunganywa ndetse ishyingurwa mu cyubahiro.

Sibomana, ashima Leta ku bw’inkunga ikomeje gufashisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho mu myaka 29, imaze kubatangaho arenga Miliyari 336Frw mu nzego zose harimo ubuzima, uburezi, kububakira amacumbi ndetse n’inkunga y’ingoboka ku bakecuru n’abasaza, ndetse n’abandi bafite intege nke kimwe n’inkunga zijyanye n’imishinga iciriritse.

Mu izina ry’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gatsibo, cyane aborokokeye kuri Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, yavuze ko bifuza ko muri Kiliziya hashyirwa ikimenyetso nk’ahantu haguye abantu benshi kandi abenshi muri bo ari abakirisitu Gatolika.

Yifuje kandi ko ahakorerwa ibikorwa byo kwibuka i Kiziguro, hakubakwa inzu yakwifashishwa mu kwita ku bahura n’ihungabana, cyane igihe cyo kwibuka.

Ikindi yavuze ko bifuza ko mu rwibutso rushya rwamaze kuzura, hashyirwamo amateka ya Jenoside yakorewe mu cyahoze ari Komini Murambi.

Icyihutirwa ariko ngo mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, nka Ibuka ngo bateguye umushinga wo gukora ubuhamya 100 bwanditswe neza, bwifashishwa mu gihe cyo kwibuka hazakurwamo 30 buzifashishwa mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku nshuro ya 30.

Ati “Umwaka utaha tuzaba twibuka ku nshuro ya 30, nka Ibuka twateguye umushinga wo gukora ubuhamya 100 twazifashisha twibuka, tukazakuramo 30 tuzifashisha twibuka ubutaha ku nshuro ya 30. Uwabidushyigikiramo twashima tukazanawumugezaho kuko nitutandika ubu buhamya abakuru barasaza kandi natwe ntirudutinya, si byiza ko babusazana ahubwo twabwandika mu buryo bwa gihanga.”

Mu buhamya bwatanzwe na Uwihanganye Didier, yagarutse ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo aho bicwaga n’interahamwe ndetse n’abasirikare, ku mabwiriza yari yatanzwe na Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste.

Yavuze ko abantu benshi cyane aho yarokokeye i Gakoni ngo bapfuye ku itariki 11, ahanini bitewe n’ikinyoma cyahimbwe n’umuyobozi witwaga Munyabuhoro, yagendaga avuga ko batanze ihumure abantu benshi bava mu bwihisho barabica.

Yagize ati “Yamaze kubeshya gutyo maze ababyeyi bacu n’abavandimwe bavaga aho bari bihishe kuko mbere bari barababuze, uwo munsi ubwo i Kiziguro barimo kwicwa n’i Gakoni, ni uko byari bimeze kuko bishe abantu benshi cyane.”

Abatanze ubuhamya bose bashimye Ingabo zai iza RPA/FPR Inkotanyi, ku bwitange bagaragaje bakabakura mu menyo ya rubamba, bakabasubiza ubuzima ndetse bakanabubakira Igihugu gifite icyerekezo, gishyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri itandatu yabonetse vuba mu Mirenge ya Rugarama na Kiziguro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Amb. Solina Nyirahabimana, yavuze ko bibabaje kuba ku nshuro ya 29 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hakiri imibiri ishyingurwa mu cyubahiro ndetse hari n’indi itaraboneka, ariko abantu bakaba badatanga amakuru.

Yashishikarije buri wese ufite amakuru ku hantu haba hari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, kuyatanga igashyingurwa mu cyubahiro.

Yagize ati “Birababaje kuba imyaka 29 ishize tugishyingura imibiri igenda iboneka ku gasozi. Rwose turasaba uwaba afite amakuru y’ahari imibiri kuyatanga nayo igashyingurwa mu cyubahiro.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside 20,121 hakaba hiyongereyeho indi itandatu yabonetse mu Mirenge ya Rugarama na Kiziguro.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka