Gashora: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri icyenda y’Abatutsi bazize Jenoside

Mu gihe mu Rwanda hakomeje icyumweru cy’icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenga wa Gashora mu Karere ka Bugesera hashyinguwe mu cyubahiro imibiri icyenda y’Abatutsi bazize Jenoside yabonetse.

Mu rwibutso rwa Gashora hari hasanzwe haruhukiyemo imibiri 5,194
Mu rwibutso rwa Gashora hari hasanzwe haruhukiyemo imibiri 5,194

Ni imibiri yabonetse mu bihe bitandukanye, mu Murenge ya Rilima habonetse umunani n’undi umwe wabonetse muri Juru, hahoze ari muri Komine Gashora kubera ko cyera u Bugesera bwari bugizwe na Komine Gashora, Kanzenze na Ngenda.

Imibiri yashyinguwe ku wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, mu muhango wo kwibuka wabereye ku rwibutso rwa Gashora, yagiye ikurwa aho yajugunywe ikaba yarabonetse ku makuru yagiye atangwa n’abaturage.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine Gashora ifite umwihariko, kubera ko benshi mu bwoko bw’Abatutsi bari bahungiye muri uyu Murenge mu matariki ya 08 na 09 Mata, bari bahungiye muri ISAR Karama, basabwe n’uwari konseye witwaga Modeste, kujya kuri Komine abizeza umutekano.

Barabyizeye bavayo baraza kubera ko abari barahahungiye mu 1992 ntacyo bari barabaye, benshi baza kwicwa n’abasirikare, abapolisi n’interahamwe barimo abageragezaga guhungira kuri Kiliziya ndetse no ku bitaro bya Rilima.

Abatutsi bari batuye i Gashora benshi biciwe kuri Komine bari bahizeye ubutabazi
Abatutsi bari batuye i Gashora benshi biciwe kuri Komine bari bahizeye ubutabazi

Kuri uyu munsi hanazirikanwa ubutwari bwaranze abiciwe ku cyahoze ari Komine Gashora, kuko n’ubwo haguye benshi ariko bari babanje kwirwanaho bakoresheje intwaro gakondo, bagahashya ibitero bitandukanye bagabwagaho n’interahamwe, ariko bagera igihe barananirwa kuko interahamwe zaje gufashwa n’abasirikare n’abapolisi bari bafite imbunda.

Bamwe mu barokokeye ku cyahoze ari Komine Gashora bavuga nta cyizere bari bafite cyo kurokoka, kubera ko isaha n’isaha babaga bategereje urupfu.

Adiel Ntivuguruzwa ni umwe muri bo, avuga ko batangiye gutotezwa guhera mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ibitero byagendaga mu nsisiro hirya no hino, bisenya bikubita abantu, uwo bishyikiriye bikamwica, ariko urebye intego yabyo yari kuduhindira hano kuri Komine, mu cyahoze ari Gashora, twahungiye ku masite atatu. N’ubwo abandi bagiye bagwa mu nzira, ariko hari abahungiye muri ISAR, kuri gereza ya Rilima niho babiciye, natwe twahungiye hano kuri Komine, umunsi wabaye umwe, tariki ya 10 na 11”.

Abarokokeye mu cyahoze ari Komine Gashora bavuga ko buri saha babaga bazi ko bari bwicwe
Abarokokeye mu cyahoze ari Komine Gashora bavuga ko buri saha babaga bazi ko bari bwicwe

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yashimiye by’umwihariko abacitse ku icumu kuba baragize ubutwari bagakomeza guhangana n’ibibazo bitandukanye basigiwe na Jenoside, bagashyiramo umutima n’imbaraga byo kubana n’babahekuye ndetse bakiyubakamo icyizere cy’ejo hazaza.

Ati “Iki gihe twibukamo gihuriranye n’igihe abapfobya bakajije umurego, ni gihe cyo kuba maso no kurwana urwo rugamba. Abenshi urugamba rwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bweruye barabona ko rwabananiye, hatangiye amayeri yo gusa n’abayemera, ariko bakaza kugobekamo ibipfobya, biradusaba kuba maso”.

Akomeza agira ati “Hatangiye kubaho amashyirahamwe yemera, anitwa ko ari ay’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakagerekaho n’ibindi. Bivuze ko kwerura ngo bavuge ko iyo Jenoside itabayeho barabona ari urugamba barimo batsindwa, ariko ntabwo barekuye, baratangira bemera ko yabayeho bakaza kugoreka ibindi, cyangwa bagasoreza ku mwanzuro utandukanye n’uwo kwibuka”.

Hashyinguwe imibiri icyenda yagiye ikurwa hirya no hino
Hashyinguwe imibiri icyenda yagiye ikurwa hirya no hino

Urwibutso rwa Gashora rwari rusanzwe ruruhukiyemo imibiri 5194 y’Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye.

Ntivuguruzwa warokokeye kuri Komine Gashora avuga amahano yahabereye
Ntivuguruzwa warokokeye kuri Komine Gashora avuga amahano yahabereye
Meya Mutabazi avuga ko iki ari igihe cyo guhangana n'abapfobya bakanagoreka amateka ya Jenoside
Meya Mutabazi avuga ko iki ari igihe cyo guhangana n’abapfobya bakanagoreka amateka ya Jenoside

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka