Gashora: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri icyenda y’Abatutsi bazize Jenoside
Mu gihe mu Rwanda hakomeje icyumweru cy’icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenga wa Gashora mu Karere ka Bugesera hashyinguwe mu cyubahiro imibiri icyenda y’Abatutsi bazize Jenoside yabonetse.
Ni imibiri yabonetse mu bihe bitandukanye, mu Murenge ya Rilima habonetse umunani n’undi umwe wabonetse muri Juru, hahoze ari muri Komine Gashora kubera ko cyera u Bugesera bwari bugizwe na Komine Gashora, Kanzenze na Ngenda.
Imibiri yashyinguwe ku wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, mu muhango wo kwibuka wabereye ku rwibutso rwa Gashora, yagiye ikurwa aho yajugunywe ikaba yarabonetse ku makuru yagiye atangwa n’abaturage.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine Gashora ifite umwihariko, kubera ko benshi mu bwoko bw’Abatutsi bari bahungiye muri uyu Murenge mu matariki ya 08 na 09 Mata, bari bahungiye muri ISAR Karama, basabwe n’uwari konseye witwaga Modeste, kujya kuri Komine abizeza umutekano.
Barabyizeye bavayo baraza kubera ko abari barahahungiye mu 1992 ntacyo bari barabaye, benshi baza kwicwa n’abasirikare, abapolisi n’interahamwe barimo abageragezaga guhungira kuri Kiliziya ndetse no ku bitaro bya Rilima.
Kuri uyu munsi hanazirikanwa ubutwari bwaranze abiciwe ku cyahoze ari Komine Gashora, kuko n’ubwo haguye benshi ariko bari babanje kwirwanaho bakoresheje intwaro gakondo, bagahashya ibitero bitandukanye bagabwagaho n’interahamwe, ariko bagera igihe barananirwa kuko interahamwe zaje gufashwa n’abasirikare n’abapolisi bari bafite imbunda.
Bamwe mu barokokeye ku cyahoze ari Komine Gashora bavuga nta cyizere bari bafite cyo kurokoka, kubera ko isaha n’isaha babaga bategereje urupfu.
Adiel Ntivuguruzwa ni umwe muri bo, avuga ko batangiye gutotezwa guhera mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ibitero byagendaga mu nsisiro hirya no hino, bisenya bikubita abantu, uwo bishyikiriye bikamwica, ariko urebye intego yabyo yari kuduhindira hano kuri Komine, mu cyahoze ari Gashora, twahungiye ku masite atatu. N’ubwo abandi bagiye bagwa mu nzira, ariko hari abahungiye muri ISAR, kuri gereza ya Rilima niho babiciye, natwe twahungiye hano kuri Komine, umunsi wabaye umwe, tariki ya 10 na 11”.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yashimiye by’umwihariko abacitse ku icumu kuba baragize ubutwari bagakomeza guhangana n’ibibazo bitandukanye basigiwe na Jenoside, bagashyiramo umutima n’imbaraga byo kubana n’babahekuye ndetse bakiyubakamo icyizere cy’ejo hazaza.
Ati “Iki gihe twibukamo gihuriranye n’igihe abapfobya bakajije umurego, ni gihe cyo kuba maso no kurwana urwo rugamba. Abenshi urugamba rwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bweruye barabona ko rwabananiye, hatangiye amayeri yo gusa n’abayemera, ariko bakaza kugobekamo ibipfobya, biradusaba kuba maso”.
Akomeza agira ati “Hatangiye kubaho amashyirahamwe yemera, anitwa ko ari ay’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakagerekaho n’ibindi. Bivuze ko kwerura ngo bavuge ko iyo Jenoside itabayeho barabona ari urugamba barimo batsindwa, ariko ntabwo barekuye, baratangira bemera ko yabayeho bakaza kugoreka ibindi, cyangwa bagasoreza ku mwanzuro utandukanye n’uwo kwibuka”.
Urwibutso rwa Gashora rwari rusanzwe ruruhukiyemo imibiri 5194 y’Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|