Gisagara: Bamwe mu barokotse Jenoside babangamiwe no kutagira nomero yo kwivurizaho

Ukuriye Ibuka mu Karere ka Gisagara, Jérôme Mbonirema, avuga ko mu mbogamizi abarokotse Jenoside b’ako karere bafite, harimo iy’uko hari bamwe mu batishoboye badafite nomero yo kwivurizaho, bigatuma batabasha guhabwa serivisi y’ubuvuzi uko babyifuza.

Asobanura ko abadafite nomero zo kwivurizaho bamaze kubarura babarirwa muri 60, kandi ko uwo mubare ushobora kwiyongera, biturutse ku kuba hari abadatuye i Gisagara.

Ati “Mu rwego rwo kugira ngo hamenyekane abagenerwabikorwa bacyo bujuje ibya ngombwa, Ikigega cyo gutera inkunga abarokotse Jonoside (FARG), cyashyizeho uburyo bw’uko abagenerwabikorwa bacyo bazwi bahabwa nomero (PIN) ibaranga, mbese nk’uko wagira nomero y’indangamuntu.”

Akomeza agira ati “Ibyo byabaye mu myaka yatambutse, ariko hari abacikanwe cyangwa se batabimenye cyangwa batari mu Karere. Abo uyu munsi wa none ntabwo bafashwa kubona serivisi y’ubuvuzi.”

Aba kandi ngo Ibuka yagerageje kubakorera ubuvugizi, ariko ngo n’ubwo babasabye ko aba bagenerwabikorwa bashakisha ibya ngombwa bahereye mu tugari, imbogamizi ihari ari uko Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) igenda iha izo nomero bake bake.

Ku bw’ibyo, Mbonirema atekereza ko byarushaho kuba byiza hongeye gushyirwaho gahunda rusange yo guha nomero abacikanwe.

I Gisagara kandi n’ubwo hari abari abagenerwabikorwa ba FARG bahabwaga inkunga y’ingoboka bakiri batoya, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hakaba hari 54 muri bo byagaragaye ko hari aho bigejeje, ubu bakaba barakuwe mu cyiciro cy’abafashwa, abakeneye iyi nkunga bashya ni bo benshi kuko bo bagera kuri 602.

Mbonirema ati “Muri aba 602 harimo abahoze bafite agatege, uko imyaka yisunika zikagenda zicika, cyangwa se barahoze baba ahandi hantu uyu munsi bakaba baragarutse iwabo”.

Ubwo i Gisagara batangizaga icyumweru cyo kunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu muyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gisagara yanagaragaje ko hari Abarokotse Jonoside badafite aho kuba bagera ku 113, hakaba n’abatuye mu nzu zikeneye gusanwa bagera kuri 818.

Anavuga ko hagenda haboneka ingengo y’imari yo kubaka inzu nshyashya, ariko ko hari hakwiye kubaho n’iyo gusana inzu zishaje, kuko na byo bikenewe.

Ku bijyanye na nomero zo kwivurizaho, umuyobozi mukuru w’ishami ry’itumanaho n’imikoranire (Communication & partenariat) muri MINUBUMWE, Paul Rukesha, avuga ko nta wacitse ku icumu rya Jenoside uzimwa azikwiye.

Ati “Uwacitse ku icumu utishoboye wese, akwiye PIN. Abacikanwe bemezwa na komite z’imirenge yabo, kandi akarere ni ko kohereza amadosiye yabo kuri MINUBUMWE, na yo ikabaha PIN. Serivisi irihuta cyane.”

Abakeneye inkunga y’ingoboka na bo ngo akarere babarizwamo ni ko gakora amalisiti yabo, kakayohereza kuri MINUBUMWE, hanyuma na yo ikabagenera iyo nkunga.

Abadafite aho kuba kimwe n’abatuye mu nzu zashaje na bo ngo ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINUBUMWE na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo bagenda bashakirwa ibisubizo.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka