Kayonza: Hatangiye iperereza ku mibiri yabonetse mu mugezi
Ku wa Mbere tariki 10 Mata 2023 mu Kagari ka Rugendabari, Umudugudu wa Kanyamasha mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, habonetse imibiri 45 bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Rwanda mu 1994.
Ni amakuru yamenyekanye mu ma saa yine z’amanywa, abaturage ari bo babimenyesheje ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick, yagize ati: “Imibiri yabonetse mu kayaga gato kitwa Gashaka kari iruhande rw’imirima y’abaturage aho bakura amazi buhira imyaka yabo. Umuturage yabonye imwe mu mibiri ireremba hejuru maze amenyesha inzego z’ubuyobozi, zihageze barashakisha babona n’indi hasi".
Kabandana avuga ko inzego zakurikiranye ikibazo, imibiri bakaba bayimuye. Ati:"Icya mbere gikorwa iyo hamenyekanye amakuru nk’aya, ni ukwimura imibiri nyuma RIB igatangira gushakisha uwaba yakoze ayo marorerwa mu gihe izindi nzego zigishakisha andi makuru".
Kabandana avuga ko batahise bamenya uwakoze aya marorerwa ariko bigaragara ko uwabikoze yitwikiriye ijoro.
Uyu muyobozi asaba abaturage kwirinda ibikorwa bipfobya Jenoside. Ati: “Igikorwa nk’iki si cyiza kuko gipfobya ibihe by’ingenzi byo kwibuka Abatutsi bishwe mu 1994. Ndabasaba kwirinda ibikorwa nk’ibyo kandi mbibutsa ko ari icyaha mu mategeko bityo nkabasaba kugira uruhare n’amakenga ku kintu icyo ari cyo cyose badasanzwe bazi bagatangira amakuru ku gihe".
Mukarange ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Kayonza.
Kayonza ni kamwe mu turere tukibarizwamo ibice byinshi bitari byabonekamo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Muri ibyo bice harimo nk’Abatutsi barenga 200 biciwe ahazwi nka Midiho mu Murenge wa Mukarange, ndetse n’ Abatutsi bishwe bakajugunywa mu cyuzi gihangano cya Ruramira aho hagenda haboneka imibiri mike ugereranyije n’iy’abantu bahiciwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|