Kigali: Ukekwaho ubujura aravugwaho gutera umukobwa icyuma

Mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2023 mu Mudugudu wa Itunda, Akagari ka Rubirizi
Umurenge wa Kanombe mu Mujyi wa Kigali, umuntu ukekwaho kuba ari umujura wari witwaje intwaro gakondo yinjiye mu rugo rwa Ayabagabo Christophe na Mpiriwe Monica, ahura n’umukobwa witwa Aloysie Mukeshimana w’imyaka 23 amutera icyuma mu ijosi no mu nda, aramukomeretsa.

Byabereye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro
Byabereye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro

Abaturanyi b’urwo rugo batabaye basanga uwo muntu yagiye, bihutira kujyana uwo mukobwa Aloysie Mukeshimana wakomerekejwe n’uwo muntu kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvèstre Twajamahoro, avuga ko abajura binjiye muri urwo rugo, umwe aza kubonwa n’uwo mukobwa ahita amukomeretsa n’inkota mu nda no ku ijosi.

Ati “Bitewe n’ibihe turimo byo kwibuka, n’amasaha yinjiriye mu rugo tukabihuza n’uko uyu muryango wacitse ku icumu, twaketse ko yaba yashakaga kubahitana ariko mu byo twamenye twasanze ari umujura washakaga kwiba”.

CIP Twajamahoro avuga ko hari gukorwa iperereza kuri ubwo bujura kugira ngo uwo mugizi wa nabi amenyekane.

CIP Twajamahoro asaba abaturage gukomeza kuba maso kuko abajura bagira amayeri menshi bitwikira kugira ngo bibe abaturage.

Ati “Ni byiza ko n’abaturage batunga numero z’inzego z’umutekano kugira ngo batange amakuru ku buyobozi no mu nzego z’umutekano igihe habayeho guterwa kugira ngo batabarwe ku gihe”

Kigali: Ukekwaho ubujura no gutera umukobwa icyuma yafashwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana ishimwe ko yakuye imva mururwo rugo ndumva haba haguye umuntu ariko ubujura bwo buravuza ubuhuha police yacu nirondo bafite akazi katoroshye nibajye barasa ibisambo noibyo

Kayitare yanditse ku itariki ya: 13-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka