Gakenke: Abikorera bahawe umukoro wo kurandura amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, asaba abikorera gukoresha ubushobozi bwabo mu bikorwa byubaka Igihugu no kukirinda gusubira mu mateka mabi, cyabayemo yakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guverineri Nyirarugero afatanyije na Depite Bitunguramye Diogene bashyize indabo ku mva mu kunamira imibiri iharuhukiye
Guverineri Nyirarugero afatanyije na Depite Bitunguramye Diogene bashyize indabo ku mva mu kunamira imibiri iharuhukiye

Ibi yabigarutseho mu muhango wo kwibuka abikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, wateguwe n’abikorera bo mu Karere ka Gakenke, wabereye ku Rwibutso rwa Muhondo ku wa kabiri tariki 11 Mata 2023.

Urwibututso rwa Muhondo, ruherereye mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, aka Karere kakaba karahurijwe hamwe ayahoze ari ama Komini ya Cyabingo, Ndusu, Gatonde, Nyarutovu, Cyeru, Musasa, Shyorongi na Tare.

Aho hose amateka agaragaza uruhare rw’ubutegetsi bwariho mbere ya Jenoside, bwimitse politiki y’ingengabitekerezo y’urwango, amacakubiri, byabibwe n’abakoloni bigasenya ubumwe bw’Abanyarwanda, ari nabyo byaje kwibasira bikomeye Abatutsi kugeza no mu gihe cya Jenoside.

Mu buhamya bwa Uwihirwe Janvier worokotse Jenoside, yagize ati “Guhera mu 1959 Abatutsi baratotejwe batwikirwa inzu zabo, barameneshwa aho bamwe bagiye bahungira mu Bugesera abandi bakamenenganira hanze y’u Rwanda. Ibyo byarakomeje bigera mu myaka ya za 1973 na 1990 ubwo Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora Igihugu, Abatutsi bavutswa umutekano mu buryo bwose bushoboka”.

Ati “Ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga, interahamwe ntizazuyaje kwirara mu Batutsi bo muri kano gace, zibica urw’agashinyaguro, zirya inka bari boroye, basahura imitungo yabo. Muri urwo rugendo rutari rutworoheye, Abatutsi bari bahungiye muri Shyorongi, abandi bakwiriye imishwaro za Ruli na Rwankuba, ari nako bahicirwa ku bwinshi”.

Arongera ati “Byageze ahitwa Rwintare ya Rusiga, Abatutsi zahiciwe zibajugunya mu cyobo izo nterahamwe zari zarise muri CND, mu gihe hari n’abandi ziciye mu rusengero rw’Abapantekote rwo muri ako gace, njye nkaba nari muri bacye barokotse ariko nabwo nsigara bankubise umubiri wose bawushenjaguye bazi ko nashizemo umwuka”.

Ibindi bihe bikomeye bitazibagirana kuri Uwihirwe, ngo ni igitero simusga bagabweho n’interahamwe zihurije hamwe zikabateranira ziturutse mu makomini ya Rushashi, Musasa, Tare, Nyamugari, Nyarutovu, Mbogo na Shyorongi. Ngo zigabije imbaga y’Abatutsi bari bahungiye ahitwa mu Kiziba cya Shyorongi, zirabica.

Yagize ati: “Icyo gitero interahamwe zakigabye ku itegeko ry’uwari Perefe wa Kigali Ngari, nyuma y’inama yakoresheje abaturage ikabera ku Rushashi. Akaba yarashishikarije interahamwe kwahuka mu bintu byose by’abatutsi, yaba imitungo, imyaka bari barahinze n’amatungo yabo bakabitema, ntihagire na kimwe basigaza, kugira ngo Inkotanyi niziza kubatabara zizasange ntacyo kubara inkuru gisigaye. Ubwo rero nizo zaje zitwahukamo ziradutema zikoresheje inkota, ziturasa n’amasasu na za gerenade, ku buryo Abatutsi bari bahungiye bavuye mu makomini atandukanye basaga ibihumbi 10 zabiciye ahongaho”.

Ubuhamya bwa Uwihirwe Janvier bwagarutse ku buzima Abatutsi babayemo mbere ya Jenoside no mu gihe yakorwaga
Ubuhamya bwa Uwihirwe Janvier bwagarutse ku buzima Abatutsi babayemo mbere ya Jenoside no mu gihe yakorwaga

Mu muhango wo kwibuka izo nzirakarengane, abawitabiriye bashyize indabo ku mva iruhukiyemo imibiri 203 ishyinguwe mu rwibutso rwa Muhondo.

Mbaga Daniel ukuriye Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Gakenke, avuga ko ari ngombwa kumenya aya mateka, no kuyashingiraho bakoresha ubushobozi bwabo mu byubaka Igihugu.

Yagize ati “Uyu uba ari umwanya tuboneraho wo kumva ayo mateka mabi yaranze Igihugu cyacu, n’uruhare abikorera ku giti cyabo b’icyo gihe babigizemo kugira ngo tugire isomo dukuramo. Hari abikorera bagiye batanga imodoka zabo ngo zitware interahamwe zigiye kwica Abatutsi. Hari abagiye batanga amafaranga mu gushyigikira inama zategurirwagamo ibyo bikorwa bigayitse no kugura ibikoresho byagiye byifashishwa mu kwica abatutsi, tutibagiwe n’uruhare rw’abikorera bashoye imari mu gushinga Radio RTLM yabibye urwango no gushishikariza interahamwe kwica Abatutsi”.

Ati “Ibyo byose iyo tubisesenguye, twe nk’abikorera b’ubungubu, bidusigira isomo rikomeye, rituma duharanira ko Jenoside itazongera ukundi, tugaharanira gushyira imbere ubumwe n’ubudaheranwa ari nako dushishikarira ibikorwa byiza bishyigikira iterambere ry’Igihugu cyacu”.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gakenke, Twagirimana Hamdoun, agaragaza ko n’ubwo urugendo rutari rworoshye rwo kwiyubaka muri iyi myaka 29 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, abarokotse bagerageza uko bashoboye.

Yagize ati “Hejuru y’intambwe tugenda dutera yo kwiyubaka, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babanye neza n’abandi banyarwanda binyuze no mu matsinda bahuriyemo n’ababahemukiye, bireze bakemera icyaha aho biyemeje kurenga ayo mateka, bakaba bicara hamwe bakajya inama y’ibibateza imbere”.

Arongera ati “Gusa kugeza ubu hari imibiri myinshi y’abacu bishwe itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, kuko iyo urebye nk’ishyinguye muri uru rwibutso, ukayigereranya n’Abatutsi bose bishwe, ubona ko hakiri icyuho gikomeye cy’itaraboneka ngo ishyingurwe. Tugasaba abafite amakuru y’aho iri kuyatubwira kugira ngo tuyishyingure mu cyubahiro”.

Guveriner Nyirarugero yashimiye umuhate Abarokotse Jenoside bakomeje kugaragaza mu rugamba rwo kwiyubaka. By’umwihariko ku bikorera bateguye iki gikorwa, kigahuzwa no gufata mu mugongo Abarokotse Jenoside, asanga iyi ari intambwe nziza mu kugera ikirenge mu cy’Ingabo zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, zahagaritse Jenoside.

Yagize ati “Nsaba abaturage muri rusange kwimakaza umuco w’amahoro hagati y’umuntu n’undi kuko bizadufasha kwamagara ibikorwa byose byacamo Abanyarwanda ibice. By’umwihariko ku bikorera, ni ngombwa ko mu byo bakora byose, bashyira imbere intego yo kunga ubumwe bakumira urwango kuko twamaze gusobanukirwa neza aho byagejeje u Rwanda. Iki nicyo gihe nyacyo cyo gutoza by’umwihariko abakiri bato gukurana izo ndangagaciro, kuko aribyo bizadufasha kubakira igihugu cyacu ku musingi ukomeye”.

Guverineri Nyirarugero, yasabye abikorera kurandura amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside
Guverineri Nyirarugero, yasabye abikorera kurandura amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu gihe cy’iminsi Ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Abikorera bo mu Karere ka Gakenke bazafasha imiryango yarokotse Jenoside itishoboye, bayigenere ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze, kuyoroza inka, kububakira inzu no kwishyurira imwe muri yo ubukode bw’inzu mu gihe cy’amezi atandatu, gutanga ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Ibikorwa nk’ibi bikazanakorwa mu tundi Turere tugize Intara y’Amajyaruguru nk’uko byagaragajwe na Mukanyarwaya Donatha Perezida wa PSF ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.

Abaturage basabwe kubakira ku musingi w'urukundo n'ubumwe mu kwirinda ko igihugu cyasubira mu mateka mabi
Abaturage basabwe kubakira ku musingi w’urukundo n’ubumwe mu kwirinda ko igihugu cyasubira mu mateka mabi

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka