Abanyamadini basabwe kwimakaza umuco w’amahoro birinda icyahembera amacakubiri
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Husi Monique, yasabye Abanyamadini gusakaza ubutumwa bwimakaza umuco w’amahoro mu bayoboye babo no mu Banyarwanda muri rusange, kuko ari byo bizakumira icyahembera amacakubiri.

Husi yabibasabye ku wa Gatatu tariki 12 Mata 2023, ubwo we kimwe n’abandi bayobozi biganjemo ab’amatorero, abakristu n’abandi, bitabiraga umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari abayoboke b’Itorero ry’ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangelique des Amis au Rwanda) ryateguye icyo gikorwa, barimo abakristu, abarimu, abanyeshuri n’abakozi b’iryo torero bishwe muri Jenoside.
Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, ahari icyicaro cy’iryo torero, ariko kikaba kigenda kibera no mu tundi turere 19 rikoreramo. Muri Kigali babashije kumenya abantu 35 bishwe muri Jenoside, ari na bo amazina yabo yanditse ku rukuta rw’ikimenyetso cyo Kwibuka, ariko bakaba bagishakisha n’abandi kuko ngo hari benshi babuze.

Mu butumwa Husi yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa, yasabye Abashumba b’amatorero kwigisha ibikumira amacakubiri yoretse u Rwanda.
Yagize ati “Ubutumwa duha abashumba b’amatorero n’abanyamadini muri rusange, ni ugukangurira abayoboke babo kugira urukundo, gufatanya no kubana amahoro, kugira ngo icyahembera amacakubiri gikumirwe. Nk’abashumba batanga ubutumwa bukumvwa na benshi, turabakangurira kwimakaza umuco w’amahoro babicishije mu ivugabutumwa”.
Yakomeje asaba Abanya-Kicukiro n’Abanyarwanda muri rusange gutanga amakuru y’abishwe muri Jenoside hataramenyekana aho bajugunywe, gukira ngo bashyingure mu cyubahiro kuko biri mu biruhura abarokotse.

Kayitesi Marie Rose watanze ubuhamya, yavuze uko yatotejwe ku ishuri mbere gato ya Jenoside, by’amahirwe ararokoka.
Ati “Noherejwe kwiga mu yisumbuye i Rwaza muri Musanze, ngezeyo ndi kumwe na papa, abana baratuzenguruka bakomera ngo dore Abatutsi sha! Ibyo byarakomeje mu ishuri, abarimu bakajya baduhagurutsa ngo abandi barebe Abatutsi, ku buryo byanteye ihungabana. Gusa hari umukobwa wagiraga umutima mwiza witwa Elina, akankomeza, ku buryo n’igihe kigeze cyo kuduhiga ngo batwice, yandwanyeho, kugeza nsubiye mu rugo i Kigali, ku bw’imana ndarokoka”.
Kayitesi ashima itorero ry’ivugabutumwa ry’Inshuti abarizwamo, kuko ryamwomoye ibikomere, abasha kwiyakira, ariyuba, ubu akaba ageze igihe cyo gufasha abandi bahura n’ihungabana.

Uhagarariye abacitse ku icumu muri iryo torero, Uwiragiye Geneviève, avuga ko bishimira kuba u Rwanda rwarabohowe, ubu bakaba babayeho mu mahoro.
Ati “Nk’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutse, Inkotanyi turazishimira cyane kuko ari zo zaduhaye ubuzima. Abari abana ubu twabaye abagore n’abagabo bahamye, twariyubatse kubera Leta y’Ubumwe itwitaho uko bishoboka, twarize turaminuza, mbese dufite ikizere cyo kubaho”.
Yakomeje asaba abarokotse muri rusange gukomera, kudaheranwa n’agahinda ndetse Kwibuka bigakomeza guhabwa agaciro, bagahesha abishwe bazira uko baremwe, ariko kandi batazimye kuko amashami yabo yashibutse.
Umuvugizi w’Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuri mu Rwanda, Pasiteri Mupenda Aron, yihanganishije abarokotse Jenoside ndetse avuga ko itorero rizakomeza kubaba hafi.
Ati “Turihanganisha abacitse ku icumu rya Jenoside. Mu nshingano zacu nk’itorero tubaba hafi, turabasura, tubakomeza ndetse tukabaremera, nk’uko itegeko ry’Imana rivuga ngo ‘itorero cyangwa idini ry’ukuri ni irisura abababaye’. Dutanga ubutumwa kandi buri gihe bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse twamagana abapfobya n’abahakana Jenoside, kugira ngo itazongera ukundi”.

Yasabye abakristu n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza gusigasira amateka ya Jenoside, bayigishe abana, kugira ngo atazibagirana, ariko kandi bababwira n’ibikorwa by’ubutwari byaranze bamwe mu Banyarwanda, ari byo bigejeje u Rwanda ku iterambere.
Uwo muhango waranzwe n’ubuhamya, indirimbo zo kwibuka, urubyiruko ruvuga ibyaranze imibereho y’abibukwa ndetse hacanwa urumuri rw’ikizere.





Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ohereza igitekerezo
|