Kurera umuntu ntibivuze kumuzungura - Minisitiri Ingabire

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, avuga ko kurera umuntu, kumufasha gutera imbere, kwiyubaka, kumwigisha ntibivuze ko wanamuzungura.

Yabitangaje kuri uyu wa 14 Mata 2023, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994, Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Nyarubuye mu Karere ka Kirehe.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Ndiwimana Bonaventure, yashimye Leta ku bufasha butandukanye igenera abarokotse Jenoside harimo ubuvuzi, uburezi n’izindi gahunda zitandukanye zigamije imibereho myiza yabo.

Ariko nanone yagaragaje ikibazo cy’abana barokotse Jenoside batazi cyangwa bazi inkomoko yabo imitungo yabo ikaba yariyanditsweho n’ababareze.

Yagize ati “Hari abana barokotse Jenoside bakiri bato ariko uyu munsi barakuze barashaka kumenya inkomoko y’iwabo ariko ikibabaje ugasanga bamwe mu miryango y’ababasigaranye, babareze, imitungo yabo bayiyanditseho, ntaruvugiro bafite, tukifuza ko icyo kibazo cyahabwa umurongo.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, avuga ko iki kibazo cyahawe umurongo kuburyo abagifite bakwiye kwegera ubuyobozi bukabafasha byanashoboka bagafashwa mu butabera imitungo yabo ikagaruzwa.

Avuga ko kurera umuntu, kumufasha mu buzima busanzwe cyangwa kumwigisha bitavuze kumuzungura.

Ati “Kurera umuntu, kumufasha gutera imbere, kwiyubaka, kumwigisha ntibivuze ko wanamuzungura, tuzafatanya mutugejejeho ayo makur, abana basubizwe uburenganzira ku mitungo yabo, turabita abana ariko bamaze gukura bafiteuburenganzira bwo kugira imitungo no kuyibyaza umusaruro.”

Mu buhamya bwatanzwe na Sumwiza Jeannette yagarutse ku itotezwa bakorewe bakiri abana bagitangira amashuri abanza aho mu ishuri mbere y’uko umwarimu atanga isomo yabanzaga kureba abasibye hanyuma mu gusoma amazina yagera ku Mututsi akamuhagurutsa akavuga umwirondoro we wose n’ubwoko bwe.

Mu gihe bafashe amanota ngo abanyeshuri bagenzi be bamutegeraga nzira bakamukubita bamubwira ko adakwiye kubarusha amanota ndetse ngo agera n’aho abwirwa ko bazamuhuha.

Akoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ngo yabaye uwa gatatu muri Komini Rukira ariko ntiyahamagarwa kuko umwanya we wahawe Umuhutu.

Tariki ya 07 Mata 1994 ngo umuturanyi wabo wazinduye iwabo ngo baza ise umubyara niba yamenye ko Perezida Habyarimana yapfuye undi amusubiza ko atabimenye, undi nawe amubwira ko yapfuye kandi ak’Abatutsi kashobotse.

Ubwicanyi butangiye ngo bahisemo guhungira kuri Paruwasi ya Nyarubuye kuko ngo nyina yari yarababwiye ko mu nzu y’Imana batahicirwa.

Tariki ya 14 Mata, ngo haje interahamwe zambaye amashara kuburyo batamenya umuntu, zisaba ko Abahutu bari bivanze n’Abatutsi muri Kiliziya gusohoka, batangira kubateramo gerenade n’amasasu y’imbunda abandi batemwa, abaterwa ibisongo ndetse n’abakubitwa uduhiri.

N’ubwo yabashije kurokoka, avuga ko agifite igikomere cyo kuba atarabona umubiri wa se n’uwa mukuru we ngo abashyingure mu cyubahiro, akaba yasabye ababa bazi aho imibiri yabo iherereye kumufasha bakahamurangira.

Yashimiye Ingabo zahoze ari iza RPA zabarokoye zikabaha ubuzima mugihe abicanyi bari barahiriye kukubambura.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside irenga 58,000.

Ubwicanyi bwakorewe I Nyarubuye rufite umwihariko kuko abicanyi bamenaga urusenda mu mibiri kugira ngo uwaba akiri muzima yitsamure bamuhuhure, abicanyi bazanye imivure bakajya basukamo amaraso y’Abatutsi bamaze kwica ngo barebe ko ahinduka amata ndetse banazana n’akuma gasya aho bashya imitima y’Abatutsi bamaze kwica bakayishyira mu ifuru bakotsa barangiza bakayirya.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rwose ndatenjyereje mumfashe

Musabirema yanditse ku itariki ya: 15-04-2023  →  Musubize

Mwaramutse , nibabyakunda muzampuze na Ministry nanjye mfite ibibazo nkibyo kd ndumva yamfasha bigacyemuka ,kuko njyewe nabuze ahompera ubungize imyaka 30 ntarangira uburenganzira kubyiwacu Byose,number yanjye 0725431020 mbaye mbashimiye kubufasha beanyu

Musabirema yanditse ku itariki ya: 15-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka