Ingabo z’Ababiligi zanenzwe kuba zarasize Abatutsi bari bazihungiyeho

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29, Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro nyuma yo kuvanwa mu ryahoze ari Ishuri ry’imyuga rya Kigali (ETO-Kicukiro), bakajya kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ari igihe cyo kwibuka ariko hazirikanwa uburyo amahanga yatereranye Abatutsi bicwaga muri icyo gihe.

Habayeho urugendo ruva ahahoze ETO-Kicukiro rwerekeza i Nyanza ya Kicukiro mu kwibuka urugendo abishwe babanje gukoreshwa
Habayeho urugendo ruva ahahoze ETO-Kicukiro rwerekeza i Nyanza ya Kicukiro mu kwibuka urugendo abishwe babanje gukoreshwa

Ikigo cy’ishuri ry’imyuga rya Kigali (ETO) ryari ishuri ry’abapadiri b’Abasalizayani, kuva mu 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha ariko bigeze mu 1994 ntabwo bigeze babafasha muri icyo kigo tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11/04/1994. Abarimo barishwe, abandi bajyanwa kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro.

Mu 1994 muri ETO hari ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw’amahoro. Byatumye Abatutsi bahahungira ari benshi bizeye kurindwa n’ingabo zifite intwaro.

MINUAR ntiyigeze ibarinda ahubwo yabasize mu menyo y’Interahamwe n’abasirikare batangira kubica ku wa 11/04/1994.

Col Rusatira Leonidas yazanye abasirikare benshi batangira Abatutsi bashakaga guhungira kuri CND ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko no kuri Sitade Amahoro i Remera, barabashorera bagenda babica kuva ahitwa Sonatubes kugera i Nyanza ya Kicukiro.

Ingabo z’Ababiligi zatereranye Abatutsi muri ETO zari ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire, akaba yari akuriwe na Lieutenant-Colonel Dewez, bose bakaba bari bayobowe na Colonel Luc Marshall ari na we wari wungirije Jenerali Dallaire ku buyobozi bw’ingabo za MINUAR. Abo ni bo bakwiye kubazwa mbere y’abandi iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye muri ETO.

Minisitiri Dr Bizimana avuga ko mu kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ibyo byose bikwiye kwibukwa kandi bigahabwa agaciro n’amahanga akamenya uruhare rwayo.

Ati “Uyu munsi turibuka tuzirikana uruhare rw’amahanga, uruhare rw’ibihugu by’umuryango mpuzamahanga w’abibumbye wagize mu gutererana Abatutsi bakicwa. Ibyo abakiri bato mubimenye u Bubiligi bwaradutereranye kuva kera”.

Minisitiri Dr Bizimana avuga ko u Bubiligi bwakoronije u Rwanda bubihawe n’Umuryango w’Abibumbye habaho n’amasezerano bise ay’indagizo kuko mu mwaka wa 1946 u Bubiligi bwashyizeho itegeko rigena uburyo buzubahiriza icyo ayo masezerano yateganyaga ko u Bubiligi bufite inshingano yo kugeza ku Rwanda ku bwisanzure bwuzuye mu rwego rwa Politiki, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’iterambere mu burezi, gufasha abenegihugu kugira ubushobozi bwo kwigenera ibibakwiye no kuyobora igihugu cyabo ubwabo, gufashwa mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bwa bose nta vangura rishingiye ku bwoko, igitsina ururimi cyangwa idini.

Ati “Ngira ngo murabyumva iyo ayo masezerano yubahirizwa ntabwo Jenoside yari kuba”.

Minisitiri Dr Bizimana avuga ko ubukoroni ari bwo bwashyizeho umutegetsi bushingiye ku irondabwoko.

Umwe mu barokokeye i Nyanza ya Kicukiro, Niwemfura Kaberuka Marie Aimée, yatanze ubuhamya bw’ibyahabereye tariki 11 Mata 2023 mu gihe cya Jenoside ingabo za MINUAR zikahabasiga Interahamwe zikabica.

Mu nzira y’Inzitane yanyuzemo yabashije kurokoka wenyine na Se, abavandimwe be 3 na nyina barabica.

Yaje kwiyubaka ntiyaheranwa n’agahinda ndetse aranashibuka akaba ashimira ingabo z’Inkotanyi zamurokoye.

Nyanza ya Kicukiro hari Urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 105, barimo abiciwe aho i Nyanza n’abandi bavanywe mu bice bitandukanye by’Akarere ka Kicukiro.

Mu bitabiriye uyu muhango harimo Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam n’abandi bahagarariye inyungu z’ibihugu byabo mu Rwanda.

Kureba andi mafoto, kanda HANO

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amabi yose yabaye muli iki gihugu kuva ababiligi bagera mu Rwanda ubwicanyi bwose bwakozwe kuva 59 kugeza 94 bwaturutse kwirondabwoko byazanywe nabo batindi ngo bashakaga ko nyamwinshi itegeka aliko ibanje kwikiza abatutsi kuza MINUAR rero si uko bali bahindutse bali bakiri nabandi bo muli za 59 bagishyigikiye abo batumye bagera kubutegetsi babanje kwica gutwika gusahura nibindi ntabwo baje bifuzako abo bangaje bakongera kugera mugihugu niyo ubonye abana babaparmehutu ishyaka ryari ryarashyizweho nababiligi nabo bita abihayimana ibyo bakorera hariya ntacyo bishisha abicanyi bariyo badafatwa guta abatutsi muli ETO ntagitangaje kilimo ubundi muburyo nyabwo imiryango yabantu baguye hariya nabaharokokeye bakwiye kwegera abanyamategeko bakarega MINUAR na Leta yububiligi kubabo biciwe hariya abamugaye nabahunganyijwe nibyababayeho nuburenganzira bafite bwo gutanga ikirego

lg yanditse ku itariki ya: 13-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka