RIB yagaragaje ingengabitekerezo n’ibifitanye isano na yo byagaragaye mu Cyunamo
Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwatangaje raporo y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nay o byakozwe mu cyunamo kuva tariki 7-13 Mata 2023, ikaba igaragaza ko abigeze gufungirwa Jenoside n’abafitanye ibibazo n’amategeko biganje mu bafashwe.

RIB ivuga ko ibyaha byagaragaye mu Kwibuka ku nshuro ya 28 mu mwaka ushize nta tandukaniro rinini rihari ugereranyije no Kwibuka muri uyu mwaka ku nshuro ya 29.
RIB ivuga ko amadosiye yakiriwe ajyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse ku rugero rwa 5.7% ugereranyije n’ubushize, kuko ngo hagaragaye abantu 62 bakekwaho ibyaha 61.
RIB ivuga ko hari amadosiye 50 yihariye y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, mu gihe mu mwaka ushize wa 2022 yari 53.
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira, avuga ko muri 62 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside hamwe no kuyipfobya, abafunzwe ari 56, umwe akurikiranywe ari hanze ya kasho, mu gihe abakirimo gushakishwa ari 5.
Dr Murangira avuga ko icyaha cyiganje kiza ku isonga ari uguhohotera uwarokotse Jenoside cyihariye 44.3%, gupfobya Jenoside byaje ku rugero rwa 14.8%, ingengabitekerezo ya Jenoside na yo ifite 14.8%, guhakana Jenoside bifite 6.6%, gukurura amacakubiri na byo bifite 6.6%.
Hari ukuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso n’amakuru byerekeye Jenoside na byo bifite 4.9%, ivangura rifite 4.9%, mu gihe guha ishingiro Jenoside biri ku kigero cya 3.3%.
Dr Murangira agira ati “Iki cyo guhohotera uwacitse ku icumu cyihariye 44.3%, kigaragara mu magambo ashengura umutima abwirwa uwarokotse Jenoside, ayo magambo akaba yihariye 64.3% ugereranyije n’ibindi bikorwa byagiye bigaragara".
Icyo cyaha kandi ngo cyagaragajwe no kurandura imyaka y’uwarokotse Jenoside gifite 7.1%, gutera amabuye ku nyubako cyangwa urugo rw’uwarokotse gifite 5.4%.
Kwiba no kwangiza ibirango byakozwe kiri ku rugero rwa 5.4%, hakaba n’ibirego bibiri byo kwifata amajwi yohererejwe uwarokotse ariko bikozwe n’abari hanze y’Igihugu, ngo harimo ubutumwa bwo gushinyagura cyangwa kubabaza umutima.
Dr Murangira avuga ko inyandiko zibasira abarokotse Jenoside zitagaragaza uwazanditse(tract) ziri ku rugero rwa 3.6%, kandi ko habayeho kwica amatungo(ingurube) hakoreshejwe kuyahumanya.
Hanagaragaye icyaha kimwe mu Karere ka Huye cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso, aho umuntu wireze mu buryo budahahije kuba yarakoze Jenoside, kuko atagaragaje aho imibiri y’abishwe yajugunywe.
Dr Murangira avuga ko iyo sambu yasizwemo imibiri yaje kugurishwa, uwayiguze ubwo yarimo gusiza akabonamo imibiri, kandi ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko abari bahatuye bari bafite ayo makuru ariko bagaceceka.
Umuvugizi wa RIB avuga ko abantu b’igitsina gabo ari bo benshi bagaragaweho ibi byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside ku rugero rwa 74.1%, abagore bakaba ari 25.9%.
Abakekwaho ibyo byaha byose barimo 7 bari barigeze gufungirwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bamaze muri gereza imyaka ibarirwa hagati ya 12-15.
Dr Murangira ati "Usanga amagambo bavuga agira ati ’mwaramfunze ariko noneho ukwa kane kurageze nshobora gukora akantu nkongera ngasubirayo’, cyangwa se ati ’nakwica ngasubirayo kuko umunyururu narawumenyereye".
Dr Murangira avuga ko abandi bose bangana na 77.1% bafite ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubwo bo batari barigeze bahamwa no kuyikora, ari abari basanzwe bafitanye ibibazo n’amategeko.
Umuvugizi wa RIB yahaye iki kiganiro Televiziyo y’u Rwanda ari kumwe na Dr Assumpta Muhayisa ushinzwe ibikorwa byo Kwibuka muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).
Dr Muhayisa avuga ko n’ubwo ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bitarimo kwiyongera, hakenewe uruhare rwa buri Muturarwanda kugira ngo ibihari bigabanuke.
Yagize ati "Imbaraga zikoreshwa kugeza ubu twavuga ko zikwiye kwiyongera kurushaho, zirahari, dufite icyo tugeraho ari na byo tumaze kubona, ariko kuba ibyaha bigihari ni ikibazo, urugendo ruracyari rurerure".
RIB na MINUBUMWE bavuga ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bishobora kwifashisha imbuga nkoranyambaga, ndetse no kuba buri wese yakumva cyangwa agakurikirana abagaragaraho ibyo byaha akabivuga.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ohereza igitekerezo
|