RIB yafunze Umubikira ukekwaho kwirengagiza umugore uri ku nda

Tariki 12 Mata 2023, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Umubikira witwa Twizerimana Vestine uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kivumu, ukurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yatangarije Kigali Today ko uyu mubikira yinangiye nyuma yo guhamagarwa n’abayobozi batandukanye, bamusaba ko yatanga imbangukiragutabara y’ibitaro (Ambulance) ngo ijye gutabara umubyeyi wari uri ku nda, akaba yari arembeye ku Kigo Nderabuzima cya Bukanda, kugira ngo ajye kwitabwaho ku bitaro bya Gisenyi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira avuga ko uku kwimana imodoka byaje gutuma umubyeyi abyara umwana upfuye."

Ibi byabereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Nyabirasi, Akagari ka Ngoma, Umudugudu wa Bukanda tariki 10 Mata 2023.

Uyu mubikira Twizerimana Vestine ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu, mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha akurikiranyweho giteganywa n’itegeko ryo kuwa 30 /8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 244 ivuga ku kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.

Iyi ngingo igira iti “Umuntu wese wirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga kandi yashoboraga kumutabara ubwe cyangwa yashoboraga kumutabariza ntibigire ingaruka kuri we cyangwa ku bandi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu itari munsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 ariko itarenze ibihumbi 500.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yibukije abantu bose kwita ku nshingano zabo neza, bakita ku baturage bakabaha serivisi nziza kandi zihuse.

Dr Murangira avuga ko kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga kandi yashoboraga kumutabara ubwe cyangwa kumutabariza ntibigire ingaruka kuri we cyangwa ku bandi, usibye kuba biteganywa n’itegeko, byagombye kuba indangagaciro kuri buri muntu uri mu mwanya w’ubuyobozi cyangwa se mu mwanya wo gutanga serivise. Byagombye na none kuba indangagaciro ziranga buri Munyarwanda."

Dr Murangira akomeza avuga ko abari muri serivisi z’ubuzima bose bakwiriye kubigira akarusho, kuko guteshuka gato ku nshingano zabo zo kwita ku babagana bigira ingaruka ziremereye."

RIB irasaba abantu bose gukurikiza no kubaha amategeko, kuko ibyago nk’ibi bikwiye gusigira buri muntu wese isomo, maze agaharanira ko bitakongera kugira ahandi biba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkumunyeshuri wa csa nasaba ko mwatuvuganira
Ikigo kigashiraho uburyo bwo kwivuriza kwishuri
Kuko ubwo basanzwe bakoresha butanyuze service ngenerwa

Alias yanditse ku itariki ya: 15-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka