Gen Kabarebe: Hari abavugaga ko u Rwanda rukwiye komekwa ku bindi bihugu

Mu kiganiro Umujyanama wihariye wa Perezida mu by’umutekano, General James Kabarebe yahaye abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza yigisha ibyerekeranye n’ubuyobozi (African Leadership University – ALU), yababwiye ko nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guharika Jenoside, hari imvugo nyinshi ku Rwanda bitewe n’uko rwari rumeze icyo gihe.

Gen Kabarebe James
Gen Kabarebe James

Bamwe ngo bavugaga ko rutashobora kubaho nk’Igihugu, ahubwo ko rwagabanywamo ibice bikomekwa ku bihugu bituranye na rwo. Abandi ngo babonaga ibyiza ari ukugabanya u Rwanda mu bice bice, igice cy’Iburasirazuba kigatuzwamo Abatutsi bakeya bari basigaye, naho igice cy’Iburengerazuba kigatuzwamo Abahutu, n’ubwo Gen Kabarebe we avuga ko atumva uko byari gukorwa.

Impamvu y’ibyo byose byavugwaga, ngo ni uko urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside rwarangiye nta kintu kiri mu gihugu cyashingirwaho kiyubaka kuko Guverinoma yari yasenyutse, abaturage bahunze, hasigaye gusa abantu bakeya bari bacitse ku icumu, n’abandi Banyarwanda bari batahutse bava mu bihugu bari barahungiyemo.

Yavuze ko Igihugu ntacyo cyari gisigaranye cyashingiraho kiyubaka, kuko nta na kimwe cyari gihari, uretse kuba cyaragize Umuyobozi umwe, kandi ushoboye ari we Perezida Kagame wavuze ati, u Rwanda rugomba gukomeza kubaho.

Gen Kabarebe yagize ati “Ngira ngo mu gihe turimo tugerageza kumva igisobanuro cy’ubuyobozi, ntekereza ko kureba aho u Rwanda rwavuye, n’aho turi uyu munsi, biduha igisubizo cyiza”.

Gen Kabarebe yavuze ko mu 1990, urugamba rwo kubohora u Rwanda rutangira, rwatangijwe n’urubyiruko rw’abasore bari bafite mu myaka 20, bari bafite ababyeyi bamaze imyaka isaga 30 mu bibazo byinshi birimo ubuhunzi, badafite Igihugu bita icyabo, nyuma abari bakuru muri urwo rubyiruko bari mu gisirikare cya Uganda bakivamo, batangira urugamba ari abantu bakeya bagera nko kuri 400 ku buryo abazi iby’igisirikare bavugaga ko ibyo ari ukwigerezaho.

Ibyakozwe n’urwo rubyiruko byafashwe na bamwe nko kwigerezaho kuko ngo ubusanzwe bitabaho kumva abantu bangana batyo batera Igihugu gifite ibikoresho bikomeye bijyanye n’intambara, gifite ibihugu by’inshuti, n’ibindi ngo batekereze ko bazatsinda iyo ntambara. Ariko Kabarebe avuga ko byabaye, ndetse urwo rubyiruko rugatsinda urugamba.

Gen Kabarebe avuga ko mu byumweru bikeya nyuma y’uko urugamba rwo kubohora u Rwanda rutangira, Guverinoma yariho icyo gihe, yari ishyigikiwe n’ibihugu by’inshuti, harimo u Bufaransa, u Bubiligi, Mobutu wari Perezida w’icyahoze ari Zaire na we ngo yohereje ingabo nyinshi, ingabo z’ibyo bihugu byose ziza ziyongera ku ngaho za Leza yariho icyo gihe, zose zije kurwanya ingabo nkeya zari zambutse ziva muri Uganda, zihanganira mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Mu byumweru bikeya, urugamba rutangiye, byagaragaraga ko urugamba rwananiranye nyuma y’uko uwari umuyobozi mukuru w’ingabo icyo gihe, Gen. Fred Rwigema n’abandi bayobozi ndetse n’abasirikare bamwe bishwe, abandi bakomeretse, ndetse biba ngombwa gusubira inyuma nk’uko Gen. Kabarebe yabisobanuye.

Perezida Paul Kagame uyoboye u Rwanda muri iki gihe, wari umunyeshuri muri Amerika, ngo yabaga akurikira ibibera ku rugamba, nyuma aza gufata umwanzuro wo kuva mu ishuri aho yari ari aza ku rugamba. Mu bintu by’ibanze yakoze akihagera ngo kwari ukubaza abayobozi b’urugamba igituma batsindwa ku rugamba, ababwira ko kuvuga ko umwanzi afite ingufu nyinshi byaba ari urwitwazo ku ntege nkeya zabo.

Icyo yakoze akihagera ngo kwari ukugirana ibiganiro n’abasirikare ndetse n’abayobozi b’urugamba icyo gihe, abasobanurira ibyo we yatekerezaga byafasha mu gutsinda urwo rugamba bari barimo, ababwira ikintu cyo gukunda Igihugu, nyuma bibinjiramo, ku buryo ngo n’uwapfaga yabaga azi ko apfuye kubera impamvu yumvikana kandi ikwiye yo gukunda Igihugu.

Ikindi yababwiye, ngo ni ikintu cyo kutirebaho no kutikunda ngo umuntu yirebe wenyine ku giti cye (selfishness). Uko kugira umutima wo gukunda Igihugu, kutikunda no kutirebaho umuntu ku giti cye gusa, kugira imyitwarire iboneye (Discipline), kumenya kubaho mu buzima uko bumeze kose(adaptation) no kumenya kwiyemeza no gufata umwanzuro nubwo byaba bikomeye (taking risks), n’ibindi …, Gen Kabarebe avuga ko byo byafashije gutsinda urugamba rwo kubohora Igihugu nubwo barwanaga n’ingabo zikomeye kandi zifite ibikoresho kuva urugamba rutangira”.

Yagize ati “Mu gihe cy’urugamba rwacu, hari ibyemezo byinshi bikomeye cyane byafashwe (taking risks), ariko ibyo byemezo ni byo byaje kutugeza ku musaruro mwiza. Ikindi kintu gikomeye cyadufashije muri uru rugendo, ni ukugira umurongo usobanutse tugenderaho, wadutandukanyaga n’abo twarwanaga. Ku bo twarwanaga, umurongo wabo, ingengabitekerezo yabo yari imwe, yari iyo gukora Jenoside, kwica abantu. Iyo bafataga umusirikare wacu wakomeretse, baramwicaga, bamukoreraga iyicarubozo kugeza apfuye. Ariko twe iyo twafataga umusirikare w’umwanzi wakomeretse, twaramutwaraga, tukamuvura, nyuma tukamwinjiza mu gisirikare cyacu, kandi ibyo hari icyo byadufashaga mu bijyanye no kubona amakuru twabaga dukeneye mu guhangana n’umwanzi”.

Gen. Kabarebe yavuze ko nubwo abasirikare bari kumwe ku rugamba bumvaga neza icyo barwanira, kandi bifuza kukigeraho, ariko kugira ngo bakomeze kurwana no kudacika intege, byasabaga kugira ubuyobozi budasanzwe bw’umuyobozi w’urugamba icyo gihe, ari we uyoboye u Rwanda muri iki gihe, Perezida Paul Kagame.

Yagize ati “Mu gihe nta kindi kintu na kimwe cyari gihari, nta nkunga twari dufite yaturukaga aho ari ho hose, nta ntwaro nyinshi, nta bunararibonye ku bayobozi b’abasirikare kuko abenshi bari bavuye ku mashuri nk’uko nabibabwiye, rero ubushishozi budasanzwe bw’umuyobozi wacu, bwabaye umusemburo ukomeye mu gutsinda urwo rugamba”.

Gen Kabarebe avuga ko nyuma y’Urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside, ingabo za Leta y’icyo gihe, zitahunze zose, ku buryo muri Nyakanga 1994, hari izigera ku 1500 zishyikirije ingabo zari zitsinze urugamba, kandi zirazakira barakorana, ibintu avuga ko byari bigoye kubyumva muri icyo gihe, kureba uko imirambo y’Abatutsi bishwe na Leta yariho icyo gihe ikwiriye igihugu cyose, no kubona ingabo zari ku ruhande rw’iyo Leta ziza bagakorana, aho na ho ngo hakaba hagaragaza umurongo usobanutse ingabo zabohoye u Rwanda zigenderaho.

Izo ngabo zari zimaze gutsindwa zikiyemeza kuza gukorana n’ingaho zahagaritse Jenoside, bamwe muri zo ngo bahawe imyanya ikomeye mu gisirikare no muri Polisi y’Igihugu icyo gihe yitwaga ‘gendarmerie’ aho ngo ni ho u Rwanda rwahereye inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Gen Kabarebe yabwiye abo banyeshuri ba Kaminuza ya African Leadership University – ALU, ko urebye aho u Rwanda ruri uyu munsi, n’ibyo rwanyuzemo byose, ubona ko nta kindi cyarufashije kongera kubaho no kwiyubaka, uretse ubuyobozi bwiza, n’umuyobozi ushoboye. Ibyo bikaba ari urugero ko umuyobozi umwe gusa, yahindura ibintu, yahindura Igihugu kandi bigakunda.

Yabwiye abo banyeshuri ko ubuyobozi (Leadership) ari ikintu cy’ingenzi muri byose, kandi ko bashatse kumva neza icyo ubuyobozi buvuze, basoma igitabo bafite, ari cyo ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame, bakagisoma bahereye ku ntangiriro aho yinjiriye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda nyuma y’ibyumweru bikeya rutangiye, kugeza ubu.

Reba ibindi muri iyi Video:

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka