Uko Kayigi yashinyaguriwe n’Interahamwe mu Rwanda no muri Zaire (Ubuhamya)

Kayigi ni umusore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubwo yari afite imyaka itandatu y’amavuko yahungishijwe na ba nyirarume, avanwa i Ntongwe muri Ruhango bahungira i Mayunzwe kwa Nyirakuru muri Komini Tambwe y’icyo gihe, ubu naho ni muri Ruhango. Aha ngaha yahahuriye n’akaga gakomeye kuko umuryango we wahatikiriye areba muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyabaye kuri Kayigi n'ubu iyo abitekereje byongera kumubabaza
Ibyabaye kuri Kayigi n’ubu iyo abitekereje byongera kumubabaza

Yaje kugenda arorongotana agera i Kabgayi aho yahuye n’ubuzima bukomeye burimo uburwayi, inzara no kubaho atazi ko buri bucye kubera ubwicanyi bwakorwaga n’Interahamwe.

Kayigi ageze i Kabgayi yahavuye akurikiye impunzi z’Abanyarwanda zahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwaga Zaire muri icyo gihe. Inzira yose yagiye ahura n’Interahamwe zigashaka kumwica akazirokoka ku buryo bw’igitangaza.

Mu rugendo rwe, yaje kugirirwa impuhwe n’umwe mu miryango yiteguraga guhunga uza kumuhererekanya n’izindi mpunzi ziramwambukana muri Congo i Goma, aho muri Congo (yahoze yitwa Zaire) ntiyabaye mu nkambi ahubwo yajyanwe mu muryango w’umukire witwa Gakwavu wamuhaye nyina ngo ajye amumara irungu.

Uyu mukecuru ariko yari afite urwango rukomeye rw’Abatutsi maze n’ubwo Kayigi yari yaramuhishe ko ari Umututsi, aramutoteza bikomeye akamukoresha imirimo ivunanye kandi yari yarashyizeho abazajya bamukubita gatatu ku munsi. Hari n’ubwo yigeze kumuzirika ku cyobo cy’umusarani wuzuye.

Ibi Kayigi yabibayemo igihe kinini.

Amafoto agaragaza Kayigi mu bihe bitandukanye
Amafoto agaragaza Kayigi mu bihe bitandukanye

Uburyo Kayigi yaje kuva muri ako kaga akaza gutahuka mu Rwanda n’uburyo akomeje kwiyubaka, ni byo bikubiye muri iki kiganiro:

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse,inkuru yuyu muntu irababaje! Ariko ijya guhura niyanjye,mwamfasha mukampa contact ze ? Nitwa Maurice tel.zanjye 073665058
Murakoze

Maurice yanditse ku itariki ya: 14-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka