Dr Tedros Adhanom uyobora OMS yakiriye Dr Ngamije mu nshingano nshya

Dr Daniel Ngamije yageze i Genève mu Busuwisi aho agiye gutangira inshingano nshya zo kuyobora Porogaramu ishinzwe kurandura Malariya ku Isi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, ni we wahaye ikaze Dr Daniel Ngamije.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati: “Nishimiye guha ikaze Dr Daniel Ngamije mu nshingano nshya nk’umuyobozi wa Porogaramu ishinzwe kurandura Malariya ku Isi. Mwifurije amahirwe masa mu kuyobora imbaraga zigamije kurandura Malariya".

Ubwo Dr Ngamije yasubizaga ubutumwa bwa Tedros yanyujije kuri Twitter, yagize at: “Urakoze kumpa ikaze muri izi nshingano. Nejejwe no gutanga uruhare rwanjye mu kurwanya Malariya".

Dr Ngamije yagizwe umuyobozi wa Porogaramu yo kurandura Malariya ku Isi, avuye ku kuba Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, mu mpera z’Ukwezi kwa Werurwe 2023.

Akazi gategereje Dr Ngamije ni kenshi, kuko kugeza ubu Malariya ikigaragara mu bihugu bitari bike byiganjemo ibya Afurika.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko mu mwaka wa 2022 hagaragaye ubwandu bwa Malariya miliyoni 241 ndetse abagera ku bihumbi 627 irabahitana. Ikindi, Afurika ni yo yugarijwe cyane n’iyi ndwara kuko yihariye 95% by’ubu bwandu bwose bwabonetse ku Isi, ndetse na 96% by’impfu.

Ngamije asanzwe ari inzobere mu gusuzuma indwara n’ubuzima rusange. Yakoze imirimo myinshi mu rwego rw’ubuzima irimo kuba Umuhuzabikorwa wa Global Fund muri gahunda yo kurwanya Virusi Itera Sida, Igituntu na Malariya.

Akazi gashya azagatangira mu kwezi gutaha. Azakorera i Genève mu Busuwisi, ahari ibiro bikuru by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.

Dr Ngamije asimbuye kuri uyu mwanya Pedro Alonso ukomoka muri Esipanye. Pedro Alonso wari uherutse gutangaza ko agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yayoboye iyi porogramu kuva mu 2014.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Courage tukwifurije Isha nihirwe mumirimo mishya Kandi ibendera ryigihugu rikomeze rizamurwe

Denyse yanditse ku itariki ya: 20-05-2023  →  Musubize

Courage kuri Dr Dany ndakwishimiye muri iyo mirimo mwahawe mu buhanga bwawe nkuziho uzahagarare gitwali nkuko nkuzi kuva kera twiga IIlukangaNtabwo byantunguye kuko na Corona Virus wagaragaje ubudasa.

Nyirimpeta Godefroid yanditse ku itariki ya: 12-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka