Trump arashaka indishyi za Miliyoni 500 z’Amadolari ku wahoze ari umunyamategeko we

Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye gukurikirana mu nkiko uwahoze ari umunyamategeko we, Michael Cohen, aho avuga ko agomba kumwishyura Miliyoni 500 z’Amadolari ya Amerika.

Donald Trump yareze mu nkiko uwari umunyamategeko we, Michael Cohen
Donald Trump yareze mu nkiko uwari umunyamategeko we, Michael Cohen

Trump yatanze ikirego mu rukiko ku wa Gatatu tariki 12 Mata 2023, arega Michael Cohen, wahoze ari umunyamategeko we, nyuma y’uko yabaye umutangabuhamya muri dosiye akurikiranyemo mu butabera bwa New-York.

Trump ashinja Michael Cohen kuba yaramennye ibanga ry’akazi bijyanye n’umwuga akora, akaba yarishe amasezerano yari amuhuje na we yo kubika ibanga, aho asaba ko yamuha Miliyoni 500 z’Amadolari nk’indishyi y’akababaro.

Mu kirego cye yashyikirije urukiko ruherereye ahitwa Floride, yavuze ko uwo wahoze ari umunyamategeko we, yamwandagaje, akamena amabanga bari bafitanye, agakwiza ibinyoma, ibyo bikaba ari ukumwanduriza isura.

Mbere gato y’amatora ya Perezida wa Repubulika muri Amerika mu 2016, Trump yatanze agera ku 130.000 by’Amadolari ayaha umukinnyi wa Filime z’urukozasoni witwa Stormy Daniels, kugira ngo ntazavuge iby’uko baryamanye mu 2016.

Muri Mutarama 2018, Ikinyamakuru ‘Wall Street Journal’, cyagaragaje ibijyanye n’iryo hererekanya ry’amafaranga. Mu ntangiriro, Michael Cohen yahishiriye Perezida Trump, avuga ko atigeze asubizwa ayo mafaranga yatanze, n’ubwo icyo gihe ikinyamakuru cyari cyavuze ku bijyanye n’inyungu z’ubutabera.

Nyuma yo kubona akomeje gukurikiranwa n’abakora iperereza bari baramaze kubona ko harimo ibinyoma ku bijyanye na konti ze, Michael Cohen yahise yihinduka Donald Trump. Yemera ko yakiriye ‘chèques’ cumi n’imwe zo kwiyishyura ayo yahaye uwo mukinnyi wa Filime z’urukozasoni.

Ubwo di k bwari bwaranditswe nk’amafaranga yakoreshejwe mu bijyanye n’ubutabera (frais juridiques) kuri konti za ‘Trump Organization’, ibyo bikaba ari bimwe mu byatumye Trump atangira gukurikiranwa mu butabera bwa New-York.

Trump uvuga ko aziyamamariza kongera kuyobora Amerika mu 2024, yamagana ibyo byo kumukurikrana mu nkiko, avuga ko birimo impamvu za Politiki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka