Arikiyepisikopi w’Umujyi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda hamwe n’inshuti n’abavandimwe ba Prof Kalisa Mbanda, watabarutse ku itariki 13 Mutarama 2023, bamushimira kuba agiye Kiliziya yubakaga y’i Mugote i Rutongo muri Rulindo, imaze gusakarwa.
Amakipe ya REG Volleyball Club mu bagabo na APR Volleyball Club mu bagore ni bo begukanye shampiyona ya Volleyball mu Rwanda 2022-2023.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023, rwakatiye Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, gufungwa imyaka 5 n’ihazabu ya Miliyoni 30 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023, inkongi y’umuriro yibasiye ibyumba bibiri by’inyubako za IPRC Kigali, yangiza ibikoresho bitandukanye, cyane cyane aho abakobwa barara.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko hari amakipe yatangiye guhanwa hakurikijwe amategeko y’irushanwa, ariko hazabaho no guhana abakoze ayo makosa byihariye, kugira ngo bagaragarizwe ko guca ukubiri n’ibiteganywa n’irushanwa biteza igihombo ku buryo butandukanye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, avuga ko Prof Kalisa Mbanda uherutse kwitaba Imana, asigiye abashinzwe ubuhinzi (abagoronome) umurage wo kumenya ibyatsi byose bibaho ku Isi, ndetse no kubibyaza umusaruro.
Ku wa 21 Mutarama 2023, Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi n’inshuti zabo batuye muri Mali, bizihije isabukuru y’imyaka 35 Umuryango umaze uvutse, mu birori byabereye kuri Centre International des Conférences de Bamako (CICB), mu mujyi wa Bamako.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Polisi ya Botswana, DCP Phemelo Ramakorwane n’itsinda ayoboye, bari mu Rwanda kuva none tariki ya 23 Mutarama 2023, mu ruzinduko rw’akazi ruzamara icyumweru rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.
Icyaha cyo gusambanya umwana kigenzwa kimwe n’ibindi byaha, ariko cyo kikagira umwihariko kubera imiterere yacyo.
Inzego z’umutekano, zirimo gushakisha umuntu utaramenyekana witwaje intwaro, winjiye aho aho abantu barimo bizihiriza umwaka mushya w’Abashinwa mu Mujyi wa California, yica abantu 10, abandi 10 barakomereka.
Inteko rusange idasanzwe y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yateranye ku wa 21 Mutarama 2023, yemeje ingengo y’imari y’asaga Miliyari 8Frw izakoresha mu 2023, irimo azongerwa mu duhimbazamusyi duhabwa abasifuzi.
Umushinga Green Gicumbi w’Ikigega cya Leta cy’Ibidukikije (FONERWA), uratanga icyizere ko mu myaka icyenda iri imbere, muri ako Karere hazaba hamaze kuboneka ibiti byavamo imbaho n’amapoto y’amashanyarazi, nyuma yo gusazura hegitare zirenga 1700 z’amashyamba y’Abaturage.
Abatishoboye bo mu Murenge wa Nemba n’abo mu Kagari ka Rusagara ko mu Murenge wa Gakenke, barishimira gutangira umwaka wa 2023 barara kuri matola nyuma y’imyaka babayeho birarira ku bishangi (amashara) nk’uko babivuga.
Ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, ikipe ya APR FC yatsinze Mukura VS 1-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona, wabereye i Bugesera ifata umwanya wa kabiri.
Abanyeshuri batsinze neza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu bigo by’Uburezi bw’ibanze, bagizwe n’abakobwa bangana na 70% n’abahungu bangana na 30%, bose hamwe 630 mu Gihugu cyose, bahawe mudasobwa z’ubuntu ndetse banahabwa akazi ko kuba abarimu b’abafasha ku bigo by’amashuri bizeho.
Abaturage bo mu Karere ka Gakenke, barakangurirwa kugira intego yo kwimakaza umuco w’Imihigo mu muryango, abawugize bagatahiriza umugozi umwe mu bituma babasha kuyesa, kuko aribwo iterambere ryawo rizarushaho gushinga imizi.
Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Gashenyi, Akagari ka Nyacyina umudugu wa Ruhore, kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2023, habereye impanuka y’imodoka ya Toyota RAV4 yagonganye na Coaster itwara abagenzi, umuntu umwe ahita yitaba Imana abandi 8 barakomereka.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yagaragaye yiteye umwambaro uzwi nka ‘rumbiya’, ari muri gahunda yo kureba ibikorwa, by’umushinga wahanzwe na rwiyemezamirimo w’urubyiruko witwa Ngabo Karegeya, washinze Kompanyi yitwa ‘Ibere rya Bigogwe Tourism Company’, yita ku guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri iki cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, bifatanyihe n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo rusange, imenyerewe nka Car Free Day.
Ishyirahamwe ry’abarwaye Stroke rigaragaza ko iyi ndwara yibasira abantu benshi, kandi iyo itavuwe neza ibahitana, bagatanga inama y’uburyo abatarayirwara bayirinda.
Mu rubyiruko rwari rumaze umwaka rugororerwa mu kigo ngororamuco cy’i Gatare mu Karere ka Nyamagabe, harimo abicuza kuba baragendeye mu bigare bya bagenzi babo bakagwa mu biyobyabwenge, bakaba baribabarije ababyeyi.
Akenshi iyo umuntu akekwaho icyaha runaka atabwa muri yombi hagakorwa dosiye ye, igashyikirizwa Ubushinjacyaha akaburana afunze, ariko ngo si ko bikwiye kugenda.
Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Fabrice, ubwo yasinyishaga umukinnyi mushya Djibrine Akuki, yashimangiye ko habura igihe gito bagatwara shampiyona ku nshuro ya mbere.
Ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023, Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo bahuriye mu muhango wo kwifurizanya umwaka mwiza, wakurikiye inteko rusange yari igamije kongera gutora abagize Komite nyuma y’uko bamwe mu bari basanzwemo, bahinduriwe imirimo bakajya gukorera mu bindi bihugu. Iyo myanya ni uwa Perezida wa (…)
Nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano muri Burkina Faso, abanatu 18 bapfuye muri abo 16 ni abakorerabushake bakorana n’igisirikare, bagabweho ibitero bibiri by’ubwiyahuzi mu Majyaruguru y’icyo gihugu.
Umubyeyi witwa Mbabazi Peace wagiye muri Uganda afite imyaka itandatu y’amavuko, yatashye mu Rwanda atuzwa mu Murenge wa Rongi mu Mudugdu w’icyitegerezo wa Horezo, aho agiye kwitabwaho ngo akomeze ubuzima.
Amakusanyirizo y’amata 11 y’aborozi yo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, niyo agiye kubimburiye ayandi mu kugura imashini zizinga ubwatsi (Bailer machines), zizagurwa ku bufatanye bwa Leta n’uruganda Inyange.
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, yavuze ko abantu bakora mu masaha ya nijoro bakwiye gushishikarizwa gukoresha imiti yo kwisiga yica imibu, nk’uburyo bw’inyongera bwo kwirinda indwara ya malariya, cyane ku bantu bakorera hanze mu masaha y’ijoro.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwonegereza, Rishi Sunak, yaciwe amande na Polisi kuko atambaye umukandara wo mu modoka kandi yari irimo igenda.
Ntabwo bikunze kugaragara ko muri korari z’iki gihe haboneka ibicurangisho bya gakondo birimo ibyitwa ipendo n’igondera, ariko muri korali yitwa Impanda y’Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda barabikoresha.
Nyirasangwa Claudine wo mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare Akagari ka Nyagatare, avuga ko umushinga wo gukora ibikomoka ku mpu umwinjiriza asaga ibihumibi 800 buri kwezi.
Kugubwa nabi n’amafunguro ni uburwayi buterwa no kurya amafunguro ahumanye kubera za mikorobe n’utundi dukoko cyangwa ibiryo bitera indwara. Bitewe n’ubwoko bw’ubwandu, ibimenyetso bikurikira bishobora kugaragara hashize amasaha menshi, iminsi cyangwa ibyumweru nyuma y’igogora.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023, ikipe ya AS Kigali yanyagiye Marine FC ibitego 3-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango bizihije isabukuru y’imyaka 35 ivutse, bagabira abafatanyabikorwa b’Umuryango mu guteza imbere abaturage.
Hotel Golden Monkey yo mu Karere ka Nyamagabe, ku wa 20 Mutarama 2023 yatanze impamyabushobozi ku rubyiruko 20 yigishije ibijyanye no guteka ndetse no kwakira neza abakiriya, ruhita rwemeza ko rusezereye ubushomeri.
Tiribusi ni kimwe mu byonnyi byangiza ibihingwa binyuranye birimo n’insina, aho ubwone bugaragara ku makoma ahegereye umutumba no ku mabere y’igitoki. Gusa nanone iki cyonnyi kikaba cyakwirindwa hakoreshejwe imiti yica udukoko cyangwa gukorera neza urutoki no gupfuka ukoresheje isashi kuva igitoki kikiva mu mwanana kugeza (…)
Inzego zishinzwe umutekano muri Kenya ziratangaza ko zishe abantu 10, bakekwaho kuba abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab ukomoka muri Somalia.
Itsinda ry’intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), riyobowe na Ms J Balfoort, wungirije umuyobozi ushinzwe umutekano na politiki y’ubwirinzi, ku itariki 20 Mutarama 2023, bakiriwe ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo na Minisitiri Maj Gen Albert Murasira, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean (…)
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD), Nardos Bekele-Thomas bagirana ibiganiro.
Mu kumurika imico y’ibihugu byabo, abiga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Musanze, bamuritse imico inyuranye, imwe itangaza abitabiriye ibirori.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na bamwe mu baturage bawo, bavuga ko indabo zikwiye gusimbuzwa imboga n’imbuto mu ngo, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.
Mu gihugu cya Mexique umugabo witwa Carlos Alonso, utuye mu mujyi wa Monterrey, yajyanywe mu bitaro na Polisi nyuma yo gukomeretswa n’inkota iri ku ishusho ya Malayika Mikayire, ubwo yageragezaga gushaka kwiba iyi shusho.
Itsinda ryihariye ryitwa Imboni z’ubuzima rigizwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake, rikomeje gufatwa nk’ibisubizo mu kurwanya ibyaha byiganjemo magendu n’ibiyobyabwenge, bimwe mu byugarije Akarere ka Musanze.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro n’Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo, ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.
Nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuvuzi ndetse n’z’umutekano, abantu bane(4) bapfuye abandi benshi barakomereka, kubera umubyigano ukomeye w’abari baje kureba umukino wa nyuma w’igikombe cya ‘Golfe de soccer’ muri Sitade ya Bassora.
Kuri uyu wa gatanu, ikipe ya Kiyou Sports yanganyije na Gasogi United 0-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona.
Abahinzi b’imbuto mu cyanya cyuhirwa mu Murenge wa Murama na Kabarondo, Akarere ka Kayonza n’Umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, bafashe neza ibiti by’imbuto bahembwe ibikoresho birimo ipombo zitera umuti, roswari (Arrosoir) yo kuhira n’igikoresho cyifashishwa mu gukata ibisambo.
Dmitry Medvedev wahoze ari Perezida w’u Burusiya akanaba umuntu wa hafi kuri Perezida Vladimir Putin, yihanangirije NATO ko gutsindwa k’u Burusiya muri Ukraine, byakurura akaga gakomeye kuko bwakoresha ibisasu kirimbuzi birimo uburozi bwa nuclear.
Kuri uyu wa Gatanu hasubukuwe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023, hakinwa umunsi wa 16, i Bugesera Police FC itangira itsinda Gorilla FC ibitego 3-2.