Bibukijwe ko kudatanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside ari icyaha

Senateri Bideri John Bonds, yibukije abaturage b’Akarere ka Kayonza ko kwanga kugaragaza ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, bigize icyaha gihanwa n’amategeko, abasaba kubikora kugira ngo nabo basubizwe icyubahiro bambuwe n’abicanyi.

Bibukijwe ko kudatanga amakuru y'ahari imibiri y'abishwe muri Jenoside ari icyaha
Bibukijwe ko kudatanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside ari icyaha

Yabigarutseho ku wa 12 Mata 2023, mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, biciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Mukarange.

Uwamahoro Marie Claire watanze ubuhamya, yavuze ko abantu benshi batangiye guhungira kuri Paruwasi ya Mukarange, guhera tariki ya 09 Mata bizeye umutekano kuko bumvaga ko abicanyi batatinyuka kubicira mu nzu y’Imana.

Ariko ngo ikizere cyaraje amasinde kuko ku itariki ya 12 Mata 1994, abicanyi bayobowe na Burugumesitiri Senkware Celestin binjiye muri Kiliziya bica Abatutsi bari bahahungiye, bataretse n’abapadiri kuko bari banze gutanga intama z’Imana zabahungiyeho.

Mu kubica ngo babanje gusoma urutonde rw’abo babanza kwica, hanyuma abo bashakaga mbere babasoje bakurikizaho n’abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi, yagarutse ku mateka ya Paruwasi ya Mukarange mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahahungiye abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye by’icyari Komine Muhazi, Kayonza, Rukara ndetse n’abaturutse muri Komine Murambi, bahunze ubwicanyi n’ubugome bwa Gatete.

Yagarutse kuri bamwe mu banyapolitiki bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe kuri Paruwasi ya Mukarange ku tariki ya 12 Mata 1994, barimo Burugumesitiri Senkware Celestin, Kosima Kayisabe wari Assistant Burugumesitiri, Segihamira na we wari Assistant Burugumesitiri wa Kayonza, Nsabimana wari Inspecteur w’amashuri, Rwabuhungu wari umucamanza i Murambi, Konseye Uwimana n’abandi.

Ubusanzwe Mukarange yari muri Komini Muhazi ariko kubera ko yari yegereye Senkware, kandi akaba yari interahamwe ikomeye mu gihe cya Jenoside, ni we wayoboye ako gace.

Uwavuze mu izina ry’imiryango ifite imibiri yabonetse vuba yashyinguwe, Nyirishema Jean de Dieu, wo mu Murenge wa Murama, yavuze ko iyicwa ry’Abatutsi ryateguwe kera kuko byigishijwe mu mashuri no mu miryango ndetse banahezwa mu Gihugu.

Uyu umaze gushyingura umubyeyi we inshuro ebyiri kubera ko yatemwemo ibice, avuga ko bibabaje kuba abagize uruhare mu kumwica bataramuhaye amakuru y’aho bataye umubiri we, kandi ari mu murima bahingamo ndetse n’uwamwishe yararangije igihano cye, akamuha n’imbabazi ariko agakomeza kumuhinga hejuru.

Yasabye abakoze Jenoside basoje ibihano bakagaruka mu baturage, abo mu miryango yabo babonye ahagiye hajugunywa imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, kuyigaragaza igashyingurwa mu cyubahiro.

Ati “Nagira ngo nsabe abakoze Jenoside bagarutse mu miryango, nsabe imiryango yabo, hari abana babibonye turi mu kigero kimwe, hari abagore babo babirebaga, ni byiza ko bagaragaza aho bajugunye iyo mibiri kuko iracyahari.”

Imibiri yabonetse vuba yashyinguwe mu cyubahiro
Imibiri yabonetse vuba yashyinguwe mu cyubahiro

Senateri Bideri John Bonds na we yagarutse ku kibazo cy’imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yibukije ko hari itegeko rihana abafite amakuru bakayahishira ku bushake, bityo ko buri wese akwiye gutera intambwe akagaragaza aho iyo mibiri iherereye.

Yagize ati “Tunibutsa ko hari itegeko rihana ababa bafite amakuru bakayahishira ku bushake. Twagira ngo twibutse ababa bafite ayo makuru kuyatanga.”

Abarokokeye i Mukarange kimwe n’uwavuze mu izina rya Ibuka, Mudahemuka Audace, bashimiye Ingabo zahoze ari iza RPA ku bwitange zagaragaje zikabakiza abicanyi.

Ibuka yasabye by’umwihariko urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo rugakunda Igihugu kuko ari bo bayobozi b’ejo.

Mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange kugeza ubu hashyinguyemo imibiri 8,732, harimo Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange bakahicirwa n’abandi biciwe ahantu hatandukanye mu Karere ka Kayonza, mu byahoze ari amakomini yahujwe akabyara ako karer.

Mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, i Mukarange hashyinguwe mu cyubahiro imibiri irindwi yabonetse mu Mirenge ya Mukarange, Murama na Mwiri.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka