Abana batazi inkomoko bifuza umwishingizi kuko ngo hari uburenganzira badahabwa

Abana batazi inkomoko bitewe n’uko abo mu miryango yabo bishwe muri Jenoside abo bana bakiri bato cyane, bavuga ko kutagira uwababera umwishingizi bituma batagirirwa icyizere ngo babone uburenganzira nk’abandi Banyarwanda.

Barimo abatoraguwe mu nkomere no mu mirambo y’abicwaga muri Jenoside, ariko ababatoraguye bakabura ubushobozi cyangwa ubushake bwo gukomeza kubitaho, bagatangira kubaho mu buzima bumeze nko gupfundikanya.

Iradukunda Kalisa Kevin w’imyaka hafi 30, yakuwe mu mirambo hafi y’umusigiti w’i Nyamirambo n’umuntu wari mu ngabo z’Inkotanyi wari ushinzwe kwita ku nkomere witwaga Annonciata(irindi zina Kalisa ngo ntaryibuka).

Kalisa akiri umwana ndetse n'igihe yari amaze kuba mukuru
Kalisa akiri umwana ndetse n’igihe yari amaze kuba mukuru

Kalisa yamenye ubwenge ari mu rugo rwa Annonciata n’umugabo we rwari ku Muhima, bakaba baraje gusezererwa mu Nkotanyi, batangira gucuruza mu Mujyi wa Kigali.

Annonciata yaje kubura ubushobozi bwo kurera Kalisa, dore ko n’umugabo we ngo yari yaramutaye asubira muri Uganda kurera abana b’uwari umugore we mukuru wari waritabye Imana, bamaze guhomba ibyo bacuruzaga.

Annonciata yatandukanye na Kalisa muri 2004 ajya gutura ku Kamonyi, Kalisa ajya kuba ku mubyeyi witwa Shangazi Rugina, ahava ajya i Kimisagara aho yari amaze kubona ishuri, aba mu rugo rw’uwitwa Mama Credo, ahava ajya kuba mu ngo zitandukanye z’i Kigali.

Uwitwa Tonton Jean Pierre ngo yaje kumuvana mu rugo rw’umuntu aho yabaga i Nyamirambo, ajya kumurerera mu Kigo kirimo abana b’impfubyi za Jenoside kiri i Rwamagana cyitwa ’Agahozo Shalom Youth Village’.

Kalisa avuga ko yarangije kwiga ibijyanye n’indimi muri Agahozo Shalom muri 2015, Ikigega FARG kimufasha kwiga umwuga wo gukora muri Hotel muri IPRC-Musanze kugera muri 2019.

Hagati aho ubwo yazaga muri CNLG nk’umwana iyo Komisiyo yakurikiranaga, Kalisa yahahuriye n’abo bahuje ikibazo cyo kutamenya inkomoko barimo Ndayambaje David, Muhirwa Yves, Musafiri Oswald, Clementine, Uwambajimana Claudine n’abandi.

Kalisa afatanyije n’abo bana, bashinze Umuryango witwa "Children of Rwanda" ubafasha kwikorera ubuvugizi no gushakisha niba hari uwabo waba akiriho.

Kugeza ubu muri abo basore n’inkumi bamaze kugera kuri 52, umunani ni bo bonyine ngo bamaze kubona bamwe mu miryango yabo barokotse, bakabishimira ibitangazamakuru bibigiramo uruhare kugira ngo abo bantu baboneke.

Kalisa avuga ko barimo bake babashije kwiga ariko bakaba na bo ngo badashobora guhabwa akazi, kuko nta mwishingizi cyangwa umubyeyi ufite aderesi izwi bakwereka abakoresha.

Agira ati "Harimo abatarize benshi, abize ni mbarwa, ni cyo gituma tudafite akazi, cyangwa se n’uwize akakabura bitewe n’uko ntabwo ufite uri bugutangire ubuhamya cyangwa ngo akwishingire, ubwo iyo umaze kubabura akazi uba ugatakaje kuko nta muntu n’umwe baba bazi cyangwa se ngo bazakubarize aha n’aha".

Uwitwa Amina Uwimana wakuwe mu mirambo hafi y’ahahoze Ikigo cy’Itangazamakuru(ORINFOR) ari uruhinja rw’amezi atanu, avuga ko nta bantu bapfa kwemera gushyingiranywa n’abameze nka we, kuko nta miryango isabwa umugeni agira.

Uwimana ati "Ugira ngo upfa kubona abagushaka iyo udafite umuryango? Icyo kibazo kiri ku bana benshi ntabwo ari jyewe jyenyine, n’ugushatse agufata nabi, hari mugenzi wacu twasuye atubwira ko umugabo amukubita".

Uwimana avuga ko ikindi gituma hari benshi batakwemera gushakana na we, ari uko ngo baba babona ntaho yakura ibikoresho byo mu nzu bita amajyambere, ndetse nta n’uwamusura ngo amuhembe yabyaye.

Aba bana batazi inkomoko bavuga kandi ko bahangayikishijwe no kutagira amacumbi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Uwacu Julienne mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru tariki 5 Mata 2023, yavuze ko bigoye kwemeza ko abatazi inkomoko bose barokotse Jenoside.

Uwacu akomeza agira ati “Gahunda zifasha abatishoboye ntabwo ziba muri MINUBUMWE gusa, uwo musore cyangwa iyo nkumi ashobora kudafashwa nk’uwacitse ku icumu kuko kugeza ubu biba bigoranye no kwemeza ko yacitse ku icumu koko."

Uwacu avuga ko aheruka kugirana inama n’abayobozi b’abo bana batazi inkomoko, akaba abizeza kuzakomeza gukorana na bo kugira ngo MINUBUMWE ifatanye n’izindi nzego kubashakira igisubizo.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abo bana 8 babonye imiryango se basanze ari abacitse ku icumu? Niba barasanze ari bo, jye natekereza ko n’abasigaye ari bo, mu gihe bari mu kigero kigaragaza ko bari bariho muri 1994. Simbona izindi nzira zatuma umwana abura umuryango we buheriheri.

iganze yanditse ku itariki ya: 14-04-2023  →  Musubize

Mbere nambere, twishimiye ko ababavandimwe bariho bigizwemo uruhare n’ingirakamaro[inkotanyi] zabarokoye
Ndetse bamwe bakabanza kubarera uko bashoboye , nabo gushimirwa.

1.Ikibazo cyamatsiko: ese aba basore(barengeje imyaka18ntabwo ari abana) baba banditswe mu iranga mimerere ngo byibura bajye bifashisha ayo makuru.
2 .Ese Minubumwe yaba haricyo yateganyije kubijyanye nabafite ibibazo bisa bityo?
3. Ese aba basore twabasha kumenya address y’uwo muryango bashinze aho ukorera tukabasha kubasura tukungurana ibitekerezo nkabanyarwanda bagenzi babo. Mwaduha tel za representative wabo. Murakoze

Nemeyimana Vincent yanditse ku itariki ya: 19-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka