Ubuhamya kuri Jenoside si inzika dufitiye abatwiciye - Uwarokotse Jenoside
Innocent Mutabazi utuye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, avuga ko gutanga ubuhamya ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagenze, atari ku bw’inzika ahubwo ku bwo gusangiza urubyiruko amateka Abanyarwanda banyuzemo, ngo bitazasubira.
- Innocent Mutabazi ati gutanga ubuhamya kuri Jenoside si ukugaragaza inzika dufitiye abicanyi
Yabibwiye abitabiriye igikorwa cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo mu nkengero z’icyuzi cya Cyamwakizi, tariki 13 Mata 2023, iki cyuzi kikaba giherereye mu Karere ka Gisagara, hagati y’Imirenge ya Kansi, Kigembe na Mugombwa.
Ni nyuma yo gutanga ubuhamya bugaragaza ko mu gihe cya Jenoside, afite imyaka 14, bamujyanye kumuroha muri Cyamwakizi, kimwe n’abandi Batutsi harimo na se, agakizwa n’uko habaye kuvangura abana b’Abahutu n’ab’Abatutsi, hanyuma na we akiyita umuhutu.
Abicanyi bagiye bashaka kumwica kenshi akagarukira kure, umunsi umwe bamukubita ubuhiri mu mutwe banamujugunya mu musarane bibwira ko yapfuye, ariko aza kuvamo.
- Jérôme Rutaburingoga, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara
Yaje kujya iwabo wa nyina asanga na we yarahungiyeyo, ariko nyirarume arabirukana, ni ko kujya kwa nyirakuru ubyara se ariko nyuma y’igihe bashatse kubica, basubira iwabo wa nyina, noneho nyirarume aboherereza umwicanyi wari uzwi, ariko na we aho kubica ahubwo abwira uwo nyirarume ko abo yishe bahagije, ko bo abihoreye kandi ko uwo nyirarume naramuka abishe na we azamwica hamwe n’umuryango we.
Yashoje ubuhamya bwe agira ati "Rubyiruko muri aha mufite ababyeyi bakoze Jenoside, ibi tuba tuvuga hano si inzika tuba dufitiye ababyeyi banyu. Ni amateka tuba tubasangiza. Murabizi abicanyi narabababariye, ntawe twigeze twishyuza imitungo, narabababariye. No mu bampemukiye muri Jenoside hari uwo dukorana neza, muri bizinesi yo gucuruza inka".
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gisagara, Jérôme Mbonirema, na we yunze mu rye avuga ko kwibuka no kumva ubuhamya atari umwanya wo guhembera urwango, ahubwo uwo kwibukiranya amateka ya Jenoside kugira ngo Umunyarwanda wese wumva afite ubwenge buzima, aharanire ko itazasubira.
- Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gisagara, Jérôme Mbonirema
Yaboneyeho no gushima ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagabanutse, ariko ko hari ibyagaragaye muri iyi minsi harimo icy’umugore w’i Mugombwa wabwiye uwarokotse Jenoside, watangaga ubuhamya ngo "ntakavuge abo yiciwe ajye avuga abo yishe, ko na we iwe haguye benshi".
Hari n’icyaha cyo kurandura imyumbati mitoto y’uwarokotse Jenoside i Mugombwa.
Mbonirema yagize ati "Ibyo mu by’ukuri ni ukubakoma mu nkokora kandi atari byo byakagombye. Dukomeze twamagane uwo ari we wese watuzanamo ingengabitekerezo ya Jenoside".
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na we yatanze ubutumwa busaba abantu bose kureka ingengabitekerezo ya Jenoside kuko isenya ubumwe bw’Abanyarwanda agira ati “Turabasaba kubyirinda tubibutsa ko ari icyaha kibi gisenya ubumwe bw’Abanyarwanda kandi gihanwa n’amategeko y’igihugu, ko n’uwo babibonaho bamwamagana bakanamushyikiriza ubuyobozi kugira ngo akurikiranwe.”
Marie Claire Joyeuse
- Alice Kayitesi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo
- Abitabiriye gusoza icyunamo bari biganjemo urubyiruko
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Habonetse ubuhamya bushya bwerekana ubugome bwa Padiri Munyeshyaka
- Minisitiri Dr. Bizimana yasabye urubyiruko kutirara ngo rwibagirwe aho Igihugu cyavuye
- Abanyarwanda batuye muri UAE bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gisagara: Abakozi b’Ibitaro bya Kibilizi bibutse Jenoside, bafasha uwayirokotse kwigira
- Nyagatare: Bibutse Abatutsi bishwe bari batuye mu yahoze ari Komini Muvumba
- Abarokotse Jenoside batishoboye bifuza ko amafaranga y’ingoboka bagenerwa yongerwa
- Abazize Jenoside batubereye ibitambo, tubafitiye umwenda wo kubaho neza - Uwarokotse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|