Polisi irasaba abambukira umuhanda muri ‘Feux rouge’ kubaha ibyo amatara yerekana

Polisi y’igihugu irasaba abanyamaguru bambukira umuhanda ahari ‘Feux rouge’ kubahiriza itara ribemerera cyangwa ribabuza kwambuka umuhanda kuko bibarinda impanuka.

Abatwara ibinyabiziga basabwe kubahiriza inzira yagenewe abanyamaguru
Abatwara ibinyabiziga basabwe kubahiriza inzira yagenewe abanyamaguru

Babisabwe kuri uyu wa 19 Gashyantare 2019, ubwo Polisi y’igihugu, ishami ryo mu muhanda, ryari mu bukangurambaga bwo kwigisha abaturage uko bambuka umuhanda, by’umwihariko iyo bambukira ahari ibyapa biyobora ibinyabiziga n’abagenzi bikoresha amatara y’amabara, ari byo bimenyerewe nka Feux rouge.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP JMV Ndushabandi, avuga ko umunyamaguru wambukira aho hantu agomba kwitonda kandi akubahiriza ibyo itara rimwereka.

Ati “Umugenzi kugira ngo yambuke umuhanda agomba kubanza kurebe niba ririya tara ryabaye icyatsi kandi ririmo umuntu ugenda yihuta. Bivuze ngo nawe ambuka kandi wihuta uve mu muhanda. Niba itara ryabaye umutuku rirakubwira ngo hagarara utegereze”.

“Nturebe ngo nta modoka zirimo kugenda ngo uhite wirukanka wambuka, ntabwo ari byo kuko hari igihe uba uri mu muhanda ufite ibyerekezo byinshi ukaba wahagirira impanuka. Irinde rero impanuka wubahiriza ibyo iryo tara rikwereka”.

Abagenzi bagirwa inama yo kwirinda kuvugira kuri telefoni mu gihe barimo bambuka umuhanda
Abagenzi bagirwa inama yo kwirinda kuvugira kuri telefoni mu gihe barimo bambuka umuhanda

Yakomeje avuga ko ari byiza ko iyo umuntu yambuka umuhanda abikora nta kindi kimurangaje, aho akaba agaruka ku rugero rw’umuntu uri mu itara ryemerera abanyamaguru kwambuka.

“Twahisemo kwigishiriza kuri uriya muntu uri mu itara ryemerera abanyamaguru kwambuka kuko aba yihuta kindi nta kindi kintu afite cyamurangaza kuko azi ko umuhanda atari uwe wenyine. Niba wiyemeje kwambuka, ihute, nturangazwe n’uwo muri kumwe cyangwa telefone kuko ari byo bizakurinda impanuka”.

Abatwaye ibinyabiziga na bo ngo bagomba kubaha imirongo yo mu muhanda n’amatara aha uburenganzira abanyamaguru bwo kwambuka.

Abatwaye ibinyabiziga bagirwa inama yo kwitonda no kugenda gahoro bitegura guhagarara mu gihe babona ikimenyetso cy'itara ry'umuhondo
Abatwaye ibinyabiziga bagirwa inama yo kwitonda no kugenda gahoro bitegura guhagarara mu gihe babona ikimenyetso cy’itara ry’umuhondo

Ati “Aho abagenda n’amaguru bambukira haba hari umurongo w’umweru, uwo iyo uwubonye ni nk’icyapa cya ‘Stop’, hagarara. Niba kandi ureba itara ry’umutuku imbere yawe, irinde kugenda ngo ni uko hasigaye amasegonda abiri kuko uba wishe itegeko, rindira hazemo itara ry’icyatsi”.

SSP Ndushabandi kandi yibukije abashoferi ko bagomba kubaha amategeko y’umuhanda, bakubahiriza imirongo iba mu mihanda kuko unyuranyije n’icyo yashyiriweho ahanishwa amande y’ibihumbi 25Frw.

Yavuze kandi ko ubwo bukangurambaga busanzwe bukorwa kandi ko buzakomeza kuko kwigisha ngo ari uguhozaho, cyane ko bigamije gukumira icyo ari cyo cyose cyateza impanuka ari yo mpamvu ngo buri muntu bimureba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni ngombwa ko bariya bapolisi no ku muhanda bagira inama abanyamaguru ndetse n’abagenda ku magare kuko bakora amakosa menshi cyane anashyira ubuzima bwabo mu kaga, abapolisi babareba ntibanabahwiture.
Wagira ngo babashyize ku mihanda ngo bace amafranga abatwaye imodoka gusa!!!

Kalisa yanditse ku itariki ya: 20-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka