Abantu babiri bafatanywe ibiro 30 by’urumogi
Polisi y’Igihugu yerekanye umugabo n’umugore bafatanywe urumogi mu Mujyi wa Kigali ku wa gatanu tariki 15 Gashyantare 2018, umwe akaba yarutundaga undi arucuruza.
Umugore wafatanywe urumogi avuga ko yari amaze kurutunda inshuro eshatu kuva mu mpera z’umwaka wa 2018 aruhawe n’umuntu utuye i Kinyinya, akaba yarushyiraga undi muntu utuye muri Kimisagara, agahembwa amafaranga ibihumbi bitanu.
Uwo mugore yagize ati “Nicuza impamvu nafatanyije n’uwo muntu icyaha kandi mbizi neza, byatewe n’irari ry’amafaranga”.
Undi wafashwe kuri uyu wa gatanu ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage, ni umugabo utuye mu Murenge wa Masaka akaba avuga ko yaranguraga urumogi ku mugore utuye ku Gitega akajya kurugurisha ku bantu batandukanye.
Uyu mugabo wiyemerera ko yigeze gufungirwa icyaha cyo gucuruza urumogi muri 2016, avuga ko yari umucuruzi w’imyenda ariko nyuma ngo yongeye ‘gushukwa n’inyungu nyinshi’.
Polisi yamufatanye igikapu kirimo udupfunyika 300 tw’urumogi ku wa gatanu tariki 15 Gashyantare 2019.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera, avuga ko nubwo inzego zitandukanye zongereye ingamba zo gukumira, gufata no guhana abakoresha n’abacuruza ibiyobyabwenge, ngo nta mpinduka baragaragaza ko babicitseho.
Ati “Urubyiruko ari rwo Rwanda rw’ejo ni rwo ahanini rukoresha ibi biyobyabwenge biba byavanywe mu bihugu duturanye. Bakwiye kubireka kuko bibagiraho ingaruka zikomeye cyane.”
Kuba urumogi ruri mu biyobyabwenge bifatwa nk’ibikomeye mu Rwanda, uyu mugabo n’umugore barufatanywe baramutse bahamwe n’icyaha cyo kurucuruza no kurutunda, bazafungwa imyaka itari munsi ya 25, banacibwe ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 15 buri muntu.
Ibi ni ibiteganywa mu ngingo ya 263 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda nk’uko yavuguruwe kugera mu kwezi kwa Kanama 2018.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|