Kamonyi: Umushoferi yafashwe agerageza guha ruswa umupolisi

Umushoferi w’imyaka 39 y’amavuko wari utwaye imodoka Daihatsu RAD 264G yafashwe akekwaho gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi icumi (10 000frw) ayaha umupolisi wari umufashe atubahirije amwe mu mategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.

Polisi igira abantu inama yo kwirinda gutanga ruswa
Polisi igira abantu inama yo kwirinda gutanga ruswa

Ku wa 25 Gashyantare mu masaha ya mugitondo nibwo uwo mushoferi yafatiwe mu murenge wa Gacurabwenge afite ikosa ryo gupakira (amakara) nabi ku buryo bishobora kubangamira umutekano w’ibindi binyabiziga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi, yavuze ko uwo mushoferi nyuma yo kugaragarizwa ko yapakiye nabi, atubahirije amabwiriza y’umupolisi ahubwo agashaka gutanga ruswa.

Yagize ati “ Uyu mushoferi yafashwe yapakiye nabi ku buryo byashoboraga guteza impanuka, yasabwe gushyira ikinyabiziga cye ku ruhande agapakira mu buryo bunoze nyuma agakomeza urugendo.’’

Akomeza avuga ko nyuma yo kwanga kubahiriza amabwiriza y’umupolisi, yahisemo kumwegera amusaba ko baganira akamufasha agakomeza urugendo adapakuruye ngo apakire imitwaro ye mu buryo butateza impanuka ibindi binyabiziga.

CIP Karekezi akomeza asaba abashoferi kubahiriza amategeko y’umuhanda aho kwishora mu bikorwa byo gutanga ruswa kuko bigira ingaruka ku wabikoze.

Yagize ati “Uretse kuba ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko mujye muzirikana ko yonona imiyoborere myiza, ikimakaza akarengane n’itonesha ndetse ikanamunga ubukungu bw’igihugu.”

CIP Karekezi yaburiye abumva ko bazahora batanga ruswa kugira ngo bakorerwe ibinyuranyije n’amategeko ko akabo kashobotse kuko buri wese uzabigerageza azafatwa kandi agahabwa ibihano biremereye.

Itegeko rihana ruswa mu ngingo yaryo ya kane riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwo mupolice ubwiharumuntu wokuruhande wamubonye agira ubwoba imodoka zipakiye imbaho amakara ntizibacika zitabahereje .arikose icyogishoferi nifeke nta tigo cash yarafite cg mobile money kwel

hhhhh yanditse ku itariki ya: 28-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka