Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abasirikare 16 baminuje mu by’indege
Yanditswe na
KT Editorial
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare bato 16 babarizwa mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere, bahita baba aba ofisiye bato (Junior officers).

Mu Kuboza 2018, Ingabo z’u Rwanda 50 zirwanira mu kirere zasoje amasomo yabo mu by’indege mu Ishuri ry’Ingabo za Ethiopia zirwanira mu kirere (Ethiopian Air Force Academy).
Aba basirikare bagizwe n’abasirikare 10 bari bafite ipeti rya kaporali, na batandatu bari bafite ipeta ribanza mu ngabo ari ryo private, bakaba barangije mu ishuri ‘General Sir John Kotelawala Defence University’ muri Sri Lanka, bakaba barize iby’indege za gisirikare ubu bakaba batashye bafite impamabumenyi ya kaminuza bakaba bazitwa ‘aeronautical engineers’.
Aba basirikare bakaba bahise bashyirwa n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ku ipeta rya lieutenant.
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza nibyagaciro kanndi turishimye gusa bakomerezezeho
Etiopia yabaye Sir Lanka se?