Muhanga: Umugabo n’umugore barakekwaho kwica abana babo b’impanga

Umugabo n’umugore we batuye mu mudugudu wa Mubuga, akagali ka Gasharu, umurenge wa Shyogwe, mu karere ka Muhanga bari mu maboko y’ubugenzacyaha (RIB) bakekwaho kwica abana babo babiri bari bamaze ukwezi kumwe bavutse.

Akarere ka Muhanga ni kamwe mu tugize intara y'Amajyepfo
Akarere ka Muhanga ni kamwe mu tugize intara y’Amajyepfo

Ku itariki ya 16 Mutatama 2019, ni bwo abo bana (umuhungu n’umukobwa) bavutse ari impanga, bavuka batuzuye bahabwa ubufasha bamaze kuvurwa ibitaro birabasezerera bakaba bari bamaze ibyumweru bibiri mu rugo.

Kalisa Jean Bosco ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Gasharu, yavuze ko kuwa gatandatu ahagana saa kumi n’imwe za mugitondo, umugabo yahamagaye umuyobozi w’umudugudu, amubwira ko abana be bapfiriye mu rugo amusaba icyangombwa cyo kubashyingura.

Agira ati "Bitewe n’uko urwego rw’umudugudu rudatanga icyo cyangombwa yatijwe telefone y’umudugudu iterefona nta mafaranga kugirango avugane n’inzego zo hejuru ngo zitange ubwo burenganzira."

Uyu muyobozi avuga ko bahise batabara, maze nyina wabo w’umugore asaba ko bahabwa abana ngo babanze babasezereho, hanyuma ababyeyi babanza kwanga kubabaha, ariko nyina wabo aranga bigeze aho barabazana, basanga umwe yapfuye undi agihumeka.

Akomeza avuga ko mu ma saa munani aribwo abantu bajyanye umwana ukiri muzima kwa muganga, noneho uwapfuye arashyingurwa n’ubwo icyangombwa cyari kitaraboneka. Nyuma yaho baza kumenya amakuru ko n’undi mwana yaguye kwa muganga.

Ubwo inzego z’ubugenzacyaha zamenyaga ayo makuru zahise zihutira no gutaburura umwana w’umuhungu wari wamaze gushyingurwa bose bajyanwa ku bitaro bya Kabgayi ngo hakorwe isuzuma.

Amakuru agera ku munyamakuru wa Kigali Today mu Karere ka Muhanga avuga ko Urwego rw’ubugenzacyaha bwatangiye iperereze kuri aba babyeyi bombi, ariko ntabwo yashoboye kuvugisha umuvugizi w’uru rwego rw’ubugenzacyaha, igihe byamushobokera akaza kutubwira byinshi kuri aya makuru. Ngo nyuma yo gusuzuma aba bana barongera bashyingurwe.

Aba babyeyi bakaba bari basanzwe bafite abana batatu, bivugwa ko ngo baba bihekuye kubera ko ngo baba batari bashoboye kurera izo mpinja ebyiri zavutse zituzuye kuko ngo bari abakene. Turacyakurikirana iyi nkuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka