Ishyaka riharanira Demokarasi muri Uganda ryasabye Leta kurekura Abanyarwanda

Ishyaka riharanira Demokarasi muri Uganda ‘Democratic Party’, rirasaba leta guhagarika itotezwa rikomeje gukorerwa abanyarwanda bagenda muri Uganda ndetse no kurekura abari muri gereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Cyemayire Emmanuel avuga ko yamaze iminsi 25 akorerwa iyicarubozo n'inzego z'iperereza za Uganda
Cyemayire Emmanuel avuga ko yamaze iminsi 25 akorerwa iyicarubozo n’inzego z’iperereza za Uganda

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’iri shyaka wungirije Fred Dennis Mukasa Mbidde, rigamije kwifuriza igisirikare cya Uganda (UPDF) umunsi mwiza wo gutangira urugamba rwo kubohoza Uganda uzwi nka ‘Tarehe Sita’, iri shyaka ryasabye igisirikare kureba umuturage mbere ya byose aho gukorera mu kwaha k’uwo ari we wese, cyane ko biri no munyito yacyo ‘People’s Army’.

Iri tangaro rivuga ko igisirikare cya Uganda gifite amateka akomeye, kuko cyavutse ku ngabo zashakaga impinduka zigizwe n’Umutwe wabohoye Uganda ‘NRA’ n’izindi ngabo zaje kubohora ibindi bihugu harimo n’u Rwanda.

Rigira riti “ku bw’ibyo rero, UPDF na RPF ni nka ba bana basangiye ibere rimwe ryo kwemera ko Abanyafurika bagomba kubohorwa iyicarubozo, itabwa muri yombi rya hato na hato ndetse n’imfu abantu bazira ukwemera kwabo”.

Iri tangazo rikomeza ryibutsa ko batakwicara ngo bikomanga ku gatuza, ahubwo ko bakwiye kwisuzuma bakareba ejo hazaza nk’igisirikare cyabo.

Rigira riti “Igisirikare cyigomba kwiga kandi gutandukanya abanza ba nyabo, ndetse n’abavandimwe bakwiye gushimangira imikoranire”.

Gatsinzi Fidele we yageze mu Rwanda atabasha gukandagira
Gatsinzi Fidele we yageze mu Rwanda atabasha gukandagira

Ryibutsa kandi ko iki gihugu cyashyize umukono ku masezerano n’amabwiriza mpuzamahanga atandukanye harimo ashyiraho umuryango w’Uburasirazuba bwa Afurika, amasezerano nyafurika ku iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu ndetse n’amasezera no ya Vienne.

Ryibutsa kandi ko itegeko nshinga rya Uganda ryemera aya masezerano avuzwe haruguru kimwe n’andi mategeko yose ya Uganda.

Itangazo rikomeza rivuga ko ishyaka DP ryabonye ko abaturage b’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba baturuka mu Rwanda bakagombye kuba binjira ndetse bagasohoka nta nkomyi muri Uganda nk’uko biteganywa n’amasezerano agenga isoko rusange, badashobora kwisanzura muri Uganda bitewe n’uko bari gutotezwa n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu.

Itangazo rigira riti “Bakomeje guhura n’ikibazo cyo gutabwa muri yombi nta mpamvu, bagafungwa imiryango yabo ntimenyeshwe aho bari, bagakorerwa iyicarubozo hakaba hari impungenge ko bamwe baba baranishwe”.

Bamwe muri aba bantu bavugwa ni Rutagungira Rene washimuswe tariki 5 Kanama 2018, akaba amaze iminsi 120 afunze ntawe uzi ibye, nyuma aza kugerekwaho ibyaha ajyanwa mu rukiko rwa gisirikare akaba agikomeje gufungirwa muri gereza ya gisirikare ya Makindye.

Hari kandi Siborurema Peter washimuswe tariki 11 Werurwe 2018, akaba ari mu maboko y’urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi rwa Mbuya.
Undi ni Rwamu Emmanuel, wafashwe tariki 26 Gicurasi 2018, wageretsweho ibyaha byo gutunga intwaro akaba afungiye muri gereza ya gisirikare ya Makindye.

Undi ni Rutayisire Augustin, washimuswe tariki 26 Gicurasi 2018 nawe wageretsweho ibyaha byo gutunga intwaro akaba afungiye muri gereza ya gisirikare ya Makindye.

Hari kandi Rugorotsi Eric, washimuswe tariki 25 Nzeri 2018, akaba ari mu maboko ya CMI. Undi ni Kwizera Bernard washimuswe tariki 15 Ukuboza 2018, nawe akaba ari mu maboko ya CMI.

Patrick Niyigena wari usanzwe akorera ubucuruzi muri Uganda we avuga ko bamuhambiriye amaguru n'amaboko
Patrick Niyigena wari usanzwe akorera ubucuruzi muri Uganda we avuga ko bamuhambiriye amaguru n’amaboko

Hari kandi Muhawenimana Damascene naTwahirwa David, nawe bashimuswe tariki 15 Ukuboza 2018, bakaba bari mu maboko ya CMI.

Itangazo ry’ishyaka DP rivuga kandi uwitwa Ishimwe Moses, yashimuswe tariki 22 Ukuboza 2018, ajyanwa muri gereza z’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare CMI.

Undi uvugwa ni Kayibanda Rogers Donne, waburiwe irengero tariki 11 Mutarama 2019, akaba abarizwa mu maboko ya CMI, nddetse na Ndayambaje Emmanuel nawe washimuswe tariki 10 Mutarama akaba ari mu maboko ya CMI.

Pastor Mufasha Rogers we yashimuswe tariki 10 Mutarama 2019, akaba ari mu maboko ya CMI na Uwineza Claudine n’umugabo we Darius Kayobera bashimuswe tariki 28 Mutarama 2019, bakaba bari mu maboko y’urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda CMI, barateshejwe abana babo bato batatu bafite imyaka imyaka icyenda, itandatu ndetse n’ itatu.

Itangazo rya DP, rikomeza rivuga ko iri shyaka risaba leta ya Uganda gusobanura neza uko umubano wayo n’u Rwanda uhagaze mu buryo budashidikanywaho.

Risaba kandi ko abasivile bareka kuburanishirizwa mu nkiko za gisirikare, haba hari ibyaha bifatika baregwa bagakurikiranirwa mu nkiko za gisivile, byaba byiza bagafungurwa kugirango bakomeze bite ku miryango yabo.

Rigira riti “Guverinoma niduhe uruhushya dusure abaregwa tunamenye uko bameze cyane ko bikekwa ko bamwe bishwe”.

Risaba kandi ko guverinoma y’u Rwanda na Uganda bashyiraho itsinda rihuriweho n’ibihugu byombi rigacukumbura imvano ya byose, ndetse rigatanga inama y’uko umubano wazahuka hagati y’ibi bihugu bihuriye mu miryango itandukanye.

Itangazo risoza zivuga ko Uganda ifite byinshi yakungukira mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye mu masezerano y’isoko rusange.

Rigira riti “ku bw’ibyo, Abanya-Uganda ntabwo bazifatanya na guverinoma yabo mu rugendo rw’intambara n’u Rwanda, bityo ibi bikaba ari intambwe y’ibanze mu gusaba ko bagaragarizwa iby’umubano n’u Rwanda mu bihe biri imbere”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka