Polisi yafashe babiri bakekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki 26 Gashyantare2019, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru umugabo n’umugore bakekwaho gucuruza urumogi bakanarukwirakwiza mu bantu batandukanye.

Bafatanywe ibiro birenga 36 by'urumogi
Bafatanywe ibiro birenga 36 by’urumogi

Abafashwe ni umugabo w’imyaka 34 y’amavuko n’umugore w’imyaka 40 y’amavuko, aba bombi bakaba barafatiwe mu Ntara y’Iburasirazuba bafite ibiro birenga 36 by’urumogi.

Umugabo yafatiwe mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana ku itariki 24 Gashyantare, ubwo yari ahamagawe n’uwo yari asanzwe aruzanira amubwiye ngo abe amuzaniye ibiro 10 muri 25 yagombaga kumushyira. Mu gihe umugore yafashwe mu gitondo cyo ku wa kabiri, afatirwa mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, aho yari arimo ahinga akaba ari na ho yaruhishaga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko imikoranire myiza hagati ya Polisi, abaturage n’izindi nzego mu gufata abacuruza ibiyobyabwenge ikomeje gutanga umusaruro.

Yagize ati “Hari uburyo butatu budufasha kubafata; ubwa mbere ni abantu ku giti cyabo bakorana na Polisi bayiha amakuru, ubwa kabiri ni inzego z’ibanze ziba zizi ahantu babona abantu banywa ibiyobyabwenge bakatubwira twabafata bakabyemera, ubwa gatutu rero ni amakuru duhabwa n’aba tuba twafashe kuko iyo tubafashe batubwira uburyo babigenzaga Polisi ikarushaho kubikurikirana neza.”

CP Kabera akomeza avuga ko Polisi ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge ifatanyije n’inzego bireba nka Minisiteri y’ubuzima, iy’urubyiruko, urubyiruko muri rusange, amatsinda(Clubs) atandukanye abirwanya hirya no hino mu mirenge ndetse no mu bigo by’amashuri.

Asoza avuga ko ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge rigikurikirana n’abandi bakekwa, akagira inama abakishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kubireka kuko ufashwe bimutera igihombo bityo umuryango we ukadindira mu iterambere na we agahabwa ibihano biremereye birimo n’igifungo cya burundu.

Kuri ubu uwo mugabo n’umugore bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), sitasiyo ya Kicukiro, kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha bakekwaho.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 263 riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka