Ihohoterwa ry’Abanyarwanda muri Uganda ngo ririca amasezerano ya EAC

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga(MINAFFET) ivuga ko guhohoterwa kw’Abanyarwanda muri Uganda birimo kwica amasezerano y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba(EAC).

Ibi Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET, Olivier Nduhungirehe yabimenyesheje abanyeshuri barimo abaturuka muri Uganda ko u Rwanda ruri mu biganiro n’icyo gihugu kugira ngo bakomeze kugenderana badafite ubwoba.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kigali bahuriye mu biganiro n’abiga muri kaminiza ya Mbarara(Uganda) yigisha ikoranabuhanga(MUST) kuri uyu wa gatandatu, bakaba babitumiyemo Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.

Amb Nduhungirehe agira ati "twashyize umukono ku masezerano y’urujya n’uruza rw’abantu, ndetse inyungu turazibona twese, ariko hasigaye ubushake bwa politiki kugira ngo abaturage bakomeze kugenda badafite ubwoba bwo guhohoterwa".

"Ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda turimo kukiganiraho kuko twese tuzi ko Abanyarwanda n’Abagande bagenderanye kuva kera, guhohoterwa nta mpamvu bidakemuwe byadindiza ibyo twiyemeje mu masezerano agenga umuryango wa EAC".

Kaminuza ya Kigali yigisha abanyeshuri barimo abaturuka muri Uganda, ikaba yakiriye nanone abiga muri icyo gihugu kugira ngo baganire uburyo bakomeza guteza imbere urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu bihugu bigize umuryango wa EAC.

Bavuga ko kwigana mu ishuri rimwe bimaze kubafasha kubaka ubucuti n’imigenderanire, ku buryo ngo bizabafasha gukorera hose muri EAC batagombye kwizirikira mu bihugu bavukamo.

Uwitwa Gasigwa Eric wiga mu mwaka wa gatatu w’Ikoranabuhanga muri Kaminuza ya Kigali agira ati "hano higa abaturuka muri Uganda na Tanzaniya, jyewe nkaba maze kugirana ubucuti n’abo muri Uganda ku buryo bitazangora kujya gukorerayo".

Mugenzi we witwa Uwase Amina akomeza avuga ko afitanye ubucuti n’imigenderanire ya hafi n’abo mu Burundi na Uganda.

Ni mu gihe Marius Tumwebaze wabasuye aturutse muri kaminuza ya Mbarara, nawe avuga ko yaje gushaka amakuru kuri bagenzi be kugira ngo azaze gukorera mu Rwanda mu gihe yaba arangije kwiga.

Umwe mu bashinze Kaminuza ya Kigali, Prof Nshuti Manasseh, avuga ko afite icyizere ko abagera mu bihumbi birindwi baryigamo batazaba abashomeri, bitewe n’uko ngo akomeje gushakisha uburyo bazabona akazi mu Rwanda no mu mahanga arukikije

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

U Rwanda na Uganda biri mu biganiro? Kuva ryari?

Dynamoga yanditse ku itariki ya: 25-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka