Nyamagabe: Batinye gushyingura ‘abishwe n’inkuba’

Abantu babiri bo mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kitabi mu Kagari ka Mukungu mu Mudugudu wa Uwurunazi bitabye Imana bivugwa ko bishwe n’inkuba.

Mu Murenge wa Kitabi i Nyamagabe inkuba yishe babiri undi umwe arakomereka
Mu Murenge wa Kitabi i Nyamagabe inkuba yishe babiri undi umwe arakomereka

Abo ni Musabyimana Goreti w’imyaka 42 y’amavuko n’umwana we witwa Shumbusho Augustin w’imyaka 15 y’amavuko, mu gihe undi mwana we witwa Uwiringiyimana Richard w’imyaka 10, we inkuba ngo yamutwitse arakomereka ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.

Umukuru w’umudugudu wa Uwurunazi byabereyemo witwa Nyabyenda Jean Claude yabwiye Kigali Today ko byabaye saa yine n’igice mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019.

Muri iryo joro ngo haguye imvura irimo inkuba nyinshi, umugore n’abana babiri bakaba bari mu nzu baryamye.

Icyakora muri iryo joro icyo kibazo ntikigeze kimenyekana ahubwo ngo cyamenyekanye bukeye mu ma saa mbili za mu gitondo ku cyumweru ubwo umukobwa mukuru w’uwo mubyeyi yari agarutse mu rugo aturutse kwa nyina wo muri batisimu aho yari yaraye.

Nyabyenda uyobora umudugudu byabereyemo ati "Uwo mukobwa yahageze abona harakinze akomanze yumva akana kamwe kavugira mu nzu kavuga ko kumva katameze neza, kavuga ko na nyina aryamye yanze gukanguka.
Uwo mukobwa yabwiye ako kana karakingura asanga umubyeyi we n’umwana bashizemo umwuka."

Uwo mukobwa yahise abibwira umukuru w’umudugudu usanzwe akora akazi ko gutwara abantu kuri moto, na we yihutira kugerayo, akoresha moto ye, umwana wari wakomeretse amujyana ku kigo nderabuzima cya Kitabi.
Kwa muganga ngo bavuye uwo mwana ibikomere by’aho inkuba yamutwitse, ahita amugarura mu rugo.

Umwe mu bakozi b’Umurenge ngo ni we wenyine wahageze

Nyabyenda Jean Claude uyobora Umudugudu wa Uwurunazi muri uwo Murenge wa Kitabi akimara kumenya iby’icyo kibazo, ngo yahise abibwira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukungu witwa Mukamana Phoibe ariko ategereza ko ahagera araheba.

Ngo yabibwiye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi Nyandwi Eliezer, gusa na we ngo ntiyahagera, ahubwo abwira umukuru w’umudugudu ko niba abo bantu bapfuye bafata ibirago bakabashyiramo bakabashyingura kuko ngo nta kindi yabikoraho.

Nyabyenda ati " Gitifu w’Umurenge namubwiye nti kugira ngo abantu bashyingurwe, ngwino unyandikire unsinyire niba wemeje ko abantu bashyingurwa nta ngaruka zizabaho, nta n’ikindi kibazo kizabaho, arambwira ngo oya shyingura, nanjye ndavuga ngo ntabyo nemeye."

Nyabyenda uyobora Umudugudu wa Uwurunazi avuga ko yababajwe n’ayo magambo, agasanga bidakwiye ko muri iki gihe abantu bashyingurwa gutyo gusa mu kirago, badasuzumwe ngo hamenyekane koko niba bashizemo umwuka, ahubwo agasanga bari bakwiye gushyingurwa mu cyubahiro hifashishijwe amasanduku.

Mu bandi uwo mukuru w’umudugudu yabimenyesheje barimo umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu ndetse na polisi ikorera i Nyamagabe kugira ngo baze babatabare.

Ngo yabimenyesheje kandi n’umukozi wo ku Murenge wa Kitabi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi witwa Mbananayo Rukinga Eric (bita Admin) akaba amushimira ko ari we wabashije kuhagera.

Nubwo ariko uwo mukozi w’umurenge yahageze, ngo yirinze kwemeza ko abitabye Imana bahita bashyingurwa ubuyobozi bubakuriye budahari banzura ko bazabashyingura kuri uyu wa mbere tariki 11 Gashyantare 2019 wenda hari abandi bayobozi bahabonetse.

Nyabyenda uyobora Umudugudu wa Uwurunazi avuga mu rwego rwo kubashyingura mu cyubahiro, yiyemeje gukoresha amasanduku ku mafaranga ye bwite, agura imbaho n’imisumari, n’ibindi bikoresho byari bikenewe, byose hamwe bimutwara amafaranga y’u Rwanda abarirwa mu bihumbi 45.

Ubuyobozi bw’Umurenge bwari buhagarariwe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukungu Mukamana Phoibe Kigali Today ntiyabashije kumubona ku murongo wa telefoni kuko nimero ye itari iri ku murongo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, Nyandwi Eliezer, we yabwiye Kigali Today ko iby’uko ubuyobozi bw’umurenge butahageze atari byo kuko uwo mukozi w’umurenge Mbananayo Rukinga Eric yari ahagarariye ubuyobozi bw’umurenge.

Nyandwi ati "kudashyingura ntibyatewe n’uko ubuyobozi butari buhari, ni ukubera ko hari ibyo twarimo dutegura. Twategereje ko umwana w’uwo mubyeyi uba i Kigali abanza kuhagera, hanyuma kuri uyu wa mbere ubuyobozi bw’akagari n’umurenge bufatanye kubashyingura mu cyubahiro. Ikindi ni uko habayeho ikibazo cy’imvura nyinshi bituma tutabona uko dushyingura kuri iki cyumweru."

Nyandwi uyobora Umurenge wa Kitabi avuga ko we ubwe atabashije kuhagera kuko yabimenye mu gitondo ari mu rugendo ajya i Huye ariko ahita abwira umuyobozi wundi bafatanya kuyobora umurenge kuhagera.

Abajijwe impamvu umuyobozi w’akagari atahageze, umuyobozi w’umurenge yavuze ko uw’akagari na we yabimenye hakeye kandi akaba atari ahari kuko yari yarasabye uruhushya rwo gutaha ubukwe i Huye, akaba yabimenye ari mu nzira ajya muri ubwo bukwe.

Abajijwe impamvu umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukungu, Mukamana Phoibe, akayobora nyamara ataha mu kandi Kagari ka Kagano na ko ko muri uwo Murenge wa Kitabi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yasobanuye ko ubusanzwe urugo rw’umuyobozi w’akagari ruba mu Kagari ka Kagano, ariko ko mu minsi ishize yagiriwe inama, asabwa kuba mu kagari ke ayobora, arabyemera ashaka icumbi mu mudugudu wa Gatare akaba ari ho ubu aba, agataha aho handi mu rugo rwe iyo yasabye uruhushya.

Kuri iyi nshuro na bwo ngo yari yasabye uruhushya ku mugoroba wo ku wa gatandatu agaragaza ko azajya mu bukwe i Huye.

Abitabye Imana barashyingurwa kuri uyu wa mbere

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi yavuze ko basanze kujyana abitabye Imana kwa muganga kugira ngo basuzumwe koko niba bashizemo umwuka ndetse no kumenya icyo bazize bitari ngombwa kuko ngo byagaragaraga ko icyo bazize ari inkuba yabakubise.

Ati "Ubundi hari ibimenyetso byagaragara ku kuboko k’uwo mwana warokotse, aho inkuba yamutwitse, bikaba ari ibimenyetso simusiga by’uko abo bantu bishwe bazize ikiza cy’inkuba, ntabwo ari ngombwa ngo bajye kwa muganga."

Naho ku mafaranga ye bwite umukuru w’umudugu w’Urunazi Nyabyenda Jean Claude avuga ko yakoresheje mu gushaka ibyangombwa byo gukoresha mu gushyingura abitabye Imana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi yavuze ko amafaranga yakoresheje azayasubizwa hifashishijwe ubushobozi bw’umurenge ndetse n’Akarere.

Nyandwi uyobora umurenge wa Kitabi yahakanye iby’uko yabwiye umukuru w’umudugudu ngo bashake ibirago babashyingure kuko ngo nta kindi bari kubikoraho niba bapfuye.

Ati "Ibyo by’ibirago ntabwo ari byo, wenda ni amagambo abantu bavuga. Kubashyingura byo twabiteganyaga mu cyubahiro cyabo, tuza kugira imbogamizi z’uwo mwana udahari ndetse n’imvura yabaye nyinshi. Ariko ubuyobozi bw’umurenge bwari buhari ndetse n’inzego z’umutekano zari zihari, DASSO bari bahari, polisi na yo yaje kuhagera."

Imyiteguro irakomeza kuri uyu wa mbere, ku buryo uwo mubyeyi n’umwana we bashyingurwa mu cyubahiro gikwiye.

Nyandwi uyobora Umurenge wa Kitabi ati "Ndirirwayo kuri uyu wa mbere ndaba mpibereye dufatanye kubashyingura, ndetse dukorane n’inama yo kubahumuriza."

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kitabi kandi burizeza abana b’uwo mubyeyi basigaye gukomeza kubaba hafi no kubafasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Impamvu INKUBA zirimo kwica abantu kurusha hambere,ni ukubera Climate Change.Niyo irimo gutuma habaho "Ibiza" byinshi kandi bifite ubukana kurusha kera.Abahanga bavuga ko niba ibihugu bidahagaritse ibyotsi byinshi byohereza mu kirere bikacyangiza (air pollution),ngo bishobora guteza akaga gakomeye,harimo no kurangiza isi.Aba bantu bapfuye,ndabifuriza kuzazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yabyijeje abantu bose bapfa bumviraga Imana kandi bayishaka.Mbere yuko uwo munsi ugera,nta handi bazajya uretse kwibera mu gitaka.

hitimana yanditse ku itariki ya: 11-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka