Kurwanya ibyaha muri Afurika si urugamba rw’igihugu kimwe-Dr. Ngirente

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yatangaje ko ibyaha bikorerwa ku mugabane wa Afurika bigira ingaruka ku bukungu bwayo no ku baturage b’inzirakarengane.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente

Yabitangaje ubwo yatangizaga inama ya 24 ya polisi mpuzamahanga (Interpol) ihuje akarere ka Afurika, irimo kubera mu Rwanda kuva kuri uyu wa kabiri tariki 05 kuzageza ku wa kane tariki 07 Gashyantare 2019.

Iyi nama iribanda cyane ku byaha byugarije Afurika, birimo iby’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ibyaha bihungabanya ibidukikije.

Atangiza iyi nama, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko kimwe n’ahandi ku isi, ku mugabane wa Afurika hakorerwa ibyaha byinshi, bikagira ingaruka ku bukungu ndetse no ku baturage b’inzirakarengane, asaba ibihugu byose guhuriza hamwe imbaraga bikabirwanya.

Yagize ati ”Icuruzwa ry’abantu rihungabanya umudendezo w’abaturage muri Afurika ndetse n’ahandi hose ku isi, bikabavutsa uburenganzira bwabo bw’ibanze. Inyerezwa ry’umutungo wa Afurika ujyanwa mu bihugu by’amahanga, rigira ingaruka ku migambi y’iterambere umugabane uba warihaye. Akanama ka Loni gashinzwe ubukungu, kavuga ko inyerezwa ry’umutungo wa Afurika rigera kuri miliyari eshanu z’amadorari ya Amerika buri mwaka!

"Kugira ngo ibi bihagarare rero hakenewe ubufatanye buhamye ndetse n’imigambi ihamye yo gukumira ibyaha, hagati y’ibihugu byose. Nta gihugu kimwe ubwacyo cyabasha gutsinda uru rugamba”.

Abitabiriye inama ya polisi mpuzamahanga ku karere ka Afurika
Abitabiriye inama ya polisi mpuzamahanga ku karere ka Afurika

Mu byaha byiganje cyane muri Afurika kandi harimo ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho ababikora baba bagamije gushora abantu cyane cyane urubyiruko mu bikorwa by’iterabwoba.

Umuyobozi mukuru wa polisi y’igihugu, DCG Dan Munyuza avuga ko iyi nama ari umwanya wo kungurana ibitekerezo no guhanahana ubunararibonye kuri ibyo byaha, hanyuma bagashakira hamwe umuti wo kubirwanya.

Ati ”Ni umwanya rero w’abashinzwe kurwanya ibyaha no kubigenza, kuganira n’abayobozi ba polisi kugira ngo ibyaha bihari babiganireho, n’ababigizemo uruhare babashe gukurikiranwa.

Ni umwanya kandi wo kungurana ibitekerezo. Buri gihugu kiba kivuga ibyo cyahuye na byo, n’uburyo cyakoresheje kugira ngo abakoze ibyaha bafatwe”.

Abari mu myitozo ku kugenza ibyaha by'iterabwoba bikoresha ikoranabuhanga
Abari mu myitozo ku kugenza ibyaha by’iterabwoba bikoresha ikoranabuhanga

Umunyamabanga mukuru wa polisi mpuzamahanga Jürgen Stock avuga ko polisi mpuzamahanga izakomeza gufasha umugabane wa Afurika guhangana n’iterabwoba, mu by’ibanze hakaba harimo gushyiraho umutwe wihariye wa polisi mpuzamahanga ushinzwe kurwanya iterabwoba mu karere ka Afurika.

Uyu muyobozi kandi yibukije ko inshingano nyamukuru ya polisi mpuzamahanga ari ugutuma abantu bagira umutekano usesuye, asaba abitabiriye inama gukomeza kubizirikana.

Ati ”Tugomba kwibuka ko muri uru rugendo, impamvu nyamukuru yo guhuza imbaraga nka polisi tukambuka imipaka ari gukomeza kurinda abaturage.Tugomba rero gukomeza kugendera kuri iyo ntego, mu gihe iyi nama ya 24 ya polisi mpuzamahanga itangijwe hano i Kigali”.

Iyi nama ya 24 ya polisi mpuzamahanga ihuje akarere ka Afurika ibereye mu Rwanda, mu gihe mu mwaka wa 2015 u Rwanda na none rwari rwakiriye inama y’inteko rusange ya polisi mpuzamahanga.

Iyi nama kandi yanahuriranye n’imyitozo y’abagenzacyaha n’abashinjacyaha baturutse mu bihugu 13 byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, ku bijyanye no kugenza ibyaha by’iterabwoba bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka