1/3 cy’abambuye Leta ni abakoze ibyaha bifitanye isano na ruswa

Mu gihe Leta y’u Rwanda irimo guhiga bukware abantu babarirwa muri 700 bayambuye amafaranga agera muri miliyari zirindwi (7,000,000,000FRW), icukumbura ryakozwe na Kigali Today ryasanze abenshi muri abo ari abakoze ibyaha bifite aho bihuriye na ruswa no kunyereza umutungo wa Leta.

Kuri urwo rutonde ababarirwa muri 250, barengaho gato 1/3 ni abakoze ibyaha bya ruswa bakaba bishyuzwa ihazabu ry’amafaranga yikubye hagati y’ inshuro ebyeri kugera ku nshuro icumo za ruswa bashakaga gutanga cyangwa bahawe.

Muri abo 250, ababarirwa mu 160 ni ukuvuga ababarirwa muri 2/3 by’abo Leta yatsinze mu manza za ruswa, ni abafashwe bagerageza guha ruswa abapolisi bo mu ishami ry’umutekano wo muhanda cyangwa abapolisi bo muri iryo shami bahamijwe n’inkiko kurya ruswa.

Ruswa yahawe cyangwa yagiye ishaka guhabwa Polisi y’u Rwanda, ahanini Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, iva ku mafaranga igihumbi (1,000FRW) ikagera hafi mu bihumbi 400.

Nk’uwitwa Jean Pierre Ngoboka na Pascal Ngoboka, Urukiko rwa Gasabo ryabahanishije gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi mirongo itatu (30,000FRW) ku cyaha cyo gushaka guha umupolisi ruswa y’ibihumbi bibiri (2,000) ubwo bari bafatiwe mu ikosa bahekanye kuri moto.

Ni mu gihe nk’uwitwa Valens Imanishimwe yahaye umupolisi amafaranga ibihumbi 150 ngo ashobore gutsinda ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga, none akaba yishyuzwa ihazabu y’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda (300,000FRW).

Ikindi kigaragara muri ibi byaha bya ruswa kandi, ni uko usanga ababarirwa muri 40 baratanze ruswa kuva ku noti y’igihumbi cy’amafaranga y’u Rwanda (1,000Rwf) kugera ku bihumbi bibri (2,000FRW).

Ruswa yagiye ihabwa abapolisi muri rusange ariko usanga izamuka ikagera ku madolari igihumbi na magana abiri (1,200$), ni ukuvuga abarirwa muri miliyini 1 n’ibihumbi 70 FRW, kuko nk’uwitwa Barry Boubakar na bagenzi be Conde Mamandi na Doumbuya Abdoulaye barezwe gucuruza amahembe y’inzovu baha umupolisi witwa Marc Rugero ruswa ya 1200$ ngo abafashe kuyacisha ku kibuga cy’indege.

Aba bacuruzi b’amahembe y’inzovu, ubu Leta y’u Rwanda irabishyuza ihazabu y’ibumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000FRW).

Ibindi byaha usanga ahanini bishingiye ku bayobozi bagiye bigwizaho umutungo wa Leta binyuze mu masoko, cyangwa inyandiko mpimbano.

Ibitaro biri mu byasahuwe akayabo

Nka Dr Nsabimana Damien afatanyije na Izabiriza Bernadette bahamijwe kunyereza umutungo w’Ibitaro bya Kibogora, none barishyuzwa ihazabu ya miliyoni 147 n’ibihumbi 762 na 700 (147, 762, 700 FRW) no gusibiza miliyoni 70 n’ibihumbi 881 na 850 (70,881,850FRW) barigishije.

Ni mu gihe Roger Kalisa, Dr Guillain Lweso Mununga na Josué Rwumbuguza bahamwe n’ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo w’Ibitaro bya Nyanza ungana na Miliyoni 141, n’ibihumbi 470 na 238 (141, 470, 238FRW), aho bagiye bakora urutonde rw’abantu bavuga ko bitabiriye inama cyangwa amahugurwa kandi ntabyakozwe.

Buri wese muri bo asabwa kwishyura ihazabu ya miliyoni 58 n’ibihumbi 940 ndetse no gusubiza Ibitaro bya Nyanza miliyoni 11 n’ibihumbi 618 na 800 (11, 618, 800FRW) barigishije.

Uwitwa Laurent Niyonzima, yarigishije umutungo w’Ibitaro bya Nyagatare ungana na miliyoni 70 n’ibihumbi 185. Ategekwa kwishyura ihazabu ya miliyoni 140 n’ibihumbi 370 gusubiza Ibitaro bya Nyagatare miliyoni 70 n’ibihumbi 815 yanyereje n’amagarama y’ibihumbi 75.

Naho uwitwa Nyirahabimana Helene wari umubaruramibari w’icyahoze ari District Sanitaire ya Bushinge na Bizimana Emmanuel wari Gestionnaire kuva 2003-2005 banyereje amafaranga angina na miliyoni 64,049,447FRW nyuma , ku wa 02/03/2016 Nyirahabimana Helene ahindurirwa imirimo agirwa umubitsi w’ibitaro bya Bushenge naho aharigisa 8, 684,314FRW.

Ni mu gihe uwitwa Edmond Nsengimana aregwa kunyereza umutungo wa Leta (imiti ya RBC) ungana na miliyoni 185 n’ibihumbi 580 na 736 (185, 580, 736FRW) akaba yishyuzwa ihazabu ya miliyoni 370 ibihumbi 161 na 472 (370, 161, 472FRW) no gusubiza miliyoni 185 n’ibihumbi 580 na 736 (185, 580, 736 FRW) z’imiti yanyereje

Abanyereje aya VUP na Girinka na bo barahigwa

Kuri uru rutonde rw’abahigwa na Leta kubera kuyambura kandi hariho n’abagiye barigisa amafaranga agamije gukura abaturage mu bukene ya VUP ndetse n’inka za gahunda ya “Gira inka Munyarwanda”.

Nk’uwitwa Augustin Baraka wo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu arasabwa kwishyura miliyoni ebyeri (2,000,000FRW) nyuma yo guhimba itsinda yifashishije imikono y’abantu mihimbano akaka inguzanyo muri VUP.

Joseph Musabyimana, Providence Mukanyandwi, Noel Iyakaremye na Chrisostome Nshimiyimana na bo bahamwe no kunyereza miliyoni icumi n’ibihumbi magana inani (10,800,000FRW) muri VUP y’Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi.

Ni mu gihe dufashe urugero nko muri gahunda Girinka, uwitwa Chantal Vuguziga, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Uwingugu (ku rutonde rwa Minijust batagaragaza akarere gaherereyemo)asabwa kwishyura ibihumbi magana atanu na mirongo itatu (530,000FRW) y’umutungo wa Girinka yanyereje n’ihazabu y’ibihumbi ibihumbi magana inani (800,000FRW).

Urutonde rwose rw’abambuye Leta, kugeza ubu ruri ku rubuga rwa internet rwa Ministeri y’Ubutabera (Minijust), ndetse Minisitiri w’Ubutabera, Jonhston Busingye, mu cyumweru gishize akaba yaratangaje ko uru rutonde rwagejejwe mu bigo byose bitanga serivisi kugira ngo bibafashe kubashyira ku gitutu cyo kwishyura.

Bimwe mu bigo uru rutonde rwagejejemwo harimo RSSB, Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Ikigo gishinzwe kigaragaza abafitiye amabanki imyenda (CRB) n’ibindi.

Minisitiri Busingye akaba yaragize ati “Inzego zose abantu bakamo serivisi zikomeye twaganiriye na bo bemera kubidufashamo kugira ngo na bo batange umusanzu wabo mu gufasha Leta kugaruza ayo mafaranga."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka