Ubutasi bwa EAC buhuriye i Kigali bushakira umuti iterabwoba

Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2019, i Kigali hatangiye inama y’iminsi ibiri y’inzego nkuru z’ubutasi bwa gisirikare mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), irebera hamwe uko umutekano wifashe mu karere ikazibanda ahanini ku birebana no guhangana n’iterabwoba.

Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda hamwe n'abandi bitabiriye inama ku butasi muri Afurika y'Uburasirazuba
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda hamwe n’abandi bitabiriye inama ku butasi muri Afurika y’Uburasirazuba

Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare, Colonel Andrew Nyamvumba avuga ko gutinda mu guhanahana amakuru ajyanye n’umutekano biri mu bituma ibihugu byo mu Muryanga w’Ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba (EAC) byibasirwa n’ibitero by’iterabwoba.

Col Nyamvumba yabivuze, nyuma y’ifungurwa ry’inama y’iminsi ibiri y’inzego nkuru z’ubutasi bwa gisirikare mu bihugu bya EAC irebera hamwe uko umutekano wifashe mu karere.

Yakomeje avuga ko kuva u Rwanda rugiye kuyobora uyu muryango ari na rwo ruzajya twakira inama zijyanye n’umutekano.

Ati “Ibibazo birimo bikomeye n’ibijyanye n’iterabwoba n’imitwe yitwaje intwaro, ibyo turabiganira duhane amakuru hanyuma ayo makuru azakoreshwe n’abayobozi bakuru ari na bo bafata ibyemezo kugira ngo dushobore kurwanya ibyo bibazo.”

Col Nyamvumba avuga ko gusangira amakuru ari byo byonyine bishobora guhangana n’ibitero by’iterabwoba nk’igiherutse kwibasira Kenya.

Nubwo ahamya ko imikoranire hagati y’inzego z’ubutasi bwa gisirikare muri EAC ari myiza, avuga ko kimwe mu bibazo bikibangamira guhashya ibikorwa by’iterabwora ari uko amakuru atinda.

Agira ati “Ikibazo gikomeye ni igihe cyo kubonera amakuru n’uburyo uyakoresha iyo uyabonye. Icyo twifuza kuzageraho ni ukubonera amakuru ku gihe kuko iyo amakuru atabonetse mbere ikintu kikaba biragora kugira icyo tugikoraho.”

Ni mugihe Brig General Katsigazi Tumusiime, wo muri Uganda akaba yari Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi bw’Ingabo zihuriweho z’ibihugu bya EAC, avuga ko amakuru bahabwa n’inzego z’ubutasi z’ibihugu bya EAC agaragaza ko aka karere karimo ibibazo by’iterabwoba byinshi.

Agira ati “Amakuru duhabwa n’inzego za gisirikare zishinzwe kurwanya iterabwoba agaragaza ko hari ibikorwa byinshi by’iterabwoba mu karere n’ibibazo byinshi bishamikiye kuri ibyo bikorwa.”

Akomeza agira ati “Ndizera ko iyi nama isiga tubonye uburyo bwo gukura mu nzira ibyo bibazo byose kugira ngo twizere umutekano n’amahoro mu karere kacu.”

Brig Gen Katsigazi yakomeje avuga ko kandi yizera ko u Rwanda, nk’igihugu kiyoboye EAC muri iki gihe, rufatanyije n’ibindi bihugu bigize uyu muryango, ruzashabora guhangana n’ibikotwa by’iterabwoba mu karere.

Ati “Akazi ka mbere rufite ni ukutuyobora mu guhashya ibyo bikorwa by’iterabwoba kandi ndizera ntashidikanya ko rufite ibyangombwa byose kugira ngo rugere ku ntego.”

Afungura iyi nama, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba, yashimiye Brig Gen Katsigaze, Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi bwa Uganda wanayoboraga ubutasi bw’ingabo za EAC, uyu mwanya ukaba ugiye gufatwa n’u Rwanda.

Gen Nyamvumba yibukije ko kuva uru rwego rw’ubutasi bwa gisirikare rwajyaho muri EAC rufite inshingano yo gusangira amakuru y’ubutasi mu rwego rwo kwimakaza amahoro mu karere no hanze yako.

“Ibihugu bya EAC bifite inshingano yo gukurikirana no kuburizamo imigambi igamije guhungabanya umutekano, ariko kugira ngo bigerweho bisaba kumva akamaro k’inzego z’ubutasi.”

Nyamvumba akaba yasabye ko iyi nama y’iminsi ibiri izagaragariza inzego zifata ibyemezo imirongo migari y’ibyakorwa mu kurushaho kwimakaza amahoro n’umutekano mu karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka