Babiri baguye mu mpanuka yabereye mu muhanda Kampala - Kigali

Abantu babiri bitabye Imana, abandi 13 bakomerekera mu mpanuka yaturutse ku modoka ebyiri zagonganye.

Umushoferi wa Bisi ya Trinity yahasize ubuzima abandi 12 bari bayirimo barakomereka bikomeye
Umushoferi wa Bisi ya Trinity yahasize ubuzima abandi 12 bari bayirimo barakomereka bikomeye

Iyo mpanuka yabaye mu ma saa kumi zo mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019, ibera ku ruhande rwa Uganda mu bilometero bitatu ugana ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.

Imodoka itwara abagenzi ya sosiyete Trinity Express yari iturutse i Kampala muri Uganda yerekeza mu Rwanda, yagonganye n’ikamyo yari iturutse i Burundi yerekeza i Kampala inyuze mu Rwanda, abashoferi b’izo modoka bombi bahita bahasiga ubuzima, nk’uko byemejwe na polisi ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda.

Umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda muri Uganda witwa IP Andrew Muyambi, yavuze ko izo modoka zagonganye, imwe ari bisi ya Scania y’ikompanyi ya Trinity yari ifite ibirango UAX 486X yerekezaga i Kigali, igongana n’ikamyo yo mu bwoko bwa Marcedes Benz Bu-D 7720A yerekezaga i Kampala.

Uwo mupolisi yavuze ko abari batwaye izo modoka bombi bakomoka muri Uganda, umwe akaba yari afite imyaka 49, mu gihe undi yari afite imyaka 33 y’amavuko.

IP Andrew Muyambi yakomeje asobanura ko iyo mpanuka bikekwa ko yaturutse ku burangare bw’umushoferi w’ikamyo wageze muri Uganda akomeza gutwarira mu ruhande rw’iburyo, aho guhindura ngo atwarire ibumoso nk’uko bikorwa muri Uganda.

Uwari utwaye iyi kamyo aravugwaho kuba yagendeye mu muhanda wa bisi bituma zombi zigongana
Uwari utwaye iyi kamyo aravugwaho kuba yagendeye mu muhanda wa bisi bituma zombi zigongana

Daily Monitor yanditse iyi nkuru ivuga ko mu bagenzi 13 bakomeretse bikomeye harimo 12 bari muri iyo modoka ya Trinity, mu gihe undi umwe ari ‘kigingi’ wari uherekeje umushoferi w’ikamyo.

Abakomeretse cyane n’abitabye Imana bajyanywe ku bitaro bya Kabale, naho abandi bagenzi babarirwa muri 30 batega ibindi binyabiziga bitandukanye bakomeza urugendo rwabo berekeza mu Rwanda.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, yabwiye Kigali Today ko hari abandi bakomerekeye muri iyo mpanuka, bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Kacyiru.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2000, indi mpanuka ikomeye yabereye muri uyu muhanda ihitana abantu 49. Ni impanuka yaturutse kuri bisi yari iturutse i Kigali yerekeza i Kampala yagonganye n’ikamyo yaturukaga muri Uganda yerekeza mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka